21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ijoro Yakobo yagiriyemo ishavu ubwo yagundaguranaga kandi asenga Imana ngo imukize

amaboko ya Esawu, rigereranya uko abantu b’Imana bazaba bameze mu gihe cy’amakuba

aheruka. Kubera ubuhendanyi yagize kugira ngo yibonere imigisha ya Se yari yaragenewe

Esawu, Yakobo yarahunze ngo akize amagara ye, atewe impungenge n’uko yakwicwa na

mwene se. Nyuma y’imyaka myinshi yamaze mu buhungiro, ku itegeko ry’Imana yaratahutse,

aherekejwe n’abagore be, abana be, amashyo n’imikumbi, abashumba, abagaragu n’abaja,

agaruka mu gihugu cyabo cya kavukire. Ageze ku rugabano rw’igihugu cyabo, Yakobo

yatewe ubwoba n’uko Esawu yiteguye kuza kumusanganira ari kumwe n’ingabo zitwaje

intwaro, Yakobo akeka ko Esawu aje kwihorera. Yakobo yari kumwe n’abantu badafite

intwaro, batagira gitabara, biteguye gusa kugirirwa no kwicwa. Kandi ku umutwaro

w’ubwoba n’amaganya byamutsikaga, hiyongereyeho kwishinja kubera icyaha cye bwite,

kuko aricyo cyari kigiye guteza ako kaga. Ibyiringiro bye byari mu kugirirwa neza n’Imana

gusa; , intwaro yonyine yari afite yari amasengesho. Ku rwe ruhande, nta cyo Yakobo atari

yakoze cyo guhongerera icyaha yakoreye mwene se kugira ngo abone uko asakirana n’akaga

yari agezemo. Iyaba n’abizera Kristo, bakoraga uko bashoboye kose, bakaba mu mucyo

nyakuri imbere ya rubanda, ubwo begereje igihe cy’amakuba, kugira ngo bakome mu nkokora

ibibaca intege, kandi bakome imbere akaga ko guhungabanya umudendezo w’umutimanama.

Yakobo amaze kohereza ab’umuryango we kugira ngo bataza gutahura umubabaro we,

asigara wenyine atakambira Imana. Yicuza icyaha yakoze kandi ashimira Imana imbabazi

imugiriye kandi yicishije bugufi, asaba gusohorezwa isezerano Imana yasezeraniye ba

Sekuruza n’ayo Imana yamusezeraniye ubwe mu iyerekwa n’ijoro ubwo yari ageze i Beteli

ndetse n’igihe yari mu gihugu yahungiyemo.Yari ageze mu ngorane mu mibereho ye; yari

ageze ahakomeye. Mu mwijima ari wenyine, akomeza gusenga kandi yicishije bugufi imbere

y’Imana. Ako kanya yumva ikiganza kimufashe ku rutugu. Yibwira ko ari umwanzi uhiga

ubugingo bwe, maze mu mbaraga z’ubwihebe yari asigaranye akirana n’uwo muntu. Mu

rukerera, wa mushyitsi yerekana imbaraga ze zirenze iza muntu; akora ku nyonga y’itako wa

munyambaraga ararabirana, yikubita hasi, atagira kirengera, abogoza amarira yinginga uwo

bari bahanganye amufashe ku gikanu. Yakobo amenya ko ari Marayika w’isezerano bari

bahanganye. Nubwo yacumbagiraga kandi afite uburibwe bukabije, Yakobo ntiyatezutse ku

mu gambi we. Yari amaze igihe ari mu majune, yishinja kandi aremerewe n’icyaha cye;

noneho yashakaga kumenya neza adashidikanya ko yababariwe. Uwo umushyitsi wari

wavuye mu ijuru yari hafi kumusiga; ariko Yakobo aramugundira, amusaba kumuhesha

umugisha. Marayika aramubwira ati: ” Ndekura ngende kuko bugiye gutandukana;” nyamara

uwo mukurambere avuga akomeje ati: “Sinkurekura keretse umpaye umugisha”. Mbega

ibyiringiro! Mbega gushikama no kwihangana bigaragara hano! Iyo biza kuba ubwirasi,

n’amagambo yo kwishyira hejuru, Yakobo yari guhita arimbuka ako kanya; ariko yari

yishingikirije ku isezerano ry’uko uwatura intege nke ze kandi akumva adashyitse, yiringira

imbabazi z’Imana ikomeza isezerano.

447

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!