21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Ubu hariho imbaraga ziteguye, zitegereje ko ijuru ritanga uburenganzira, maze zigasuka

ibyago ahantu hose.

Abubahiriza amategeko y’Imana bazaregwa ko ari bo bazaniye isi kurimbuka, kandi

bafatwe nk’aho ari bo batumye ibyaremwe byangirika bikomeye, maze hakabaho impagarara,

kwicana mu bantu bikaba byoretse isi. Imbaraga y’umuburo uheruka izabyutsa uburakari

bw’ababi bwake nk’umuriro; umujinya wabo uzahagurukirizwa abakiriye ubutumwa bwiza,

maze Satani abonereho kubyutsa umwuka w’inzangano n’akarengane mu bantu.

Igihe Imana yavaga ku ishyanga ry’Abayuda, abatambyi na rubanda ntibabimenye.

Nubwo bari bari mu butware bwa Satani, babaswe n’ibyo bararikiye biteye ubwoba, nyamara

bo bagikomeje kwibona nk’abatoranyijwe n’Imana. Bakomeje imirimo yabo yakorwaga mu

buturo buziranenge; ibitambo bigatambirwa ku ntambiro zihumanyijwe, kandi uko bukeye

n’uko bwije, imigisha mvajuru igasabirwa ubwoko buriho urubanza rw’amaraso y’Umwana

w’ikinege w’Imana, ari nako bashaka kwica intumwa n’abigishwa be. Nuko rero, ubwo

umwanzuro ntakuka wo mu buturo buziranenge uzatangazwa, maze isi yose igatangarizwa

icyo yagenewe bidasubirwaho, abatuye isi ntibazabimenya. Amadini azakomeza kubabwamo

n’abantu bamaze gukurwaho Mwuka w’Imana; kandi umuhati wa Satani, uwo umutware

w’abadayimoni azabashyiramo kugira ngo basohoze imigambi ye y’ubuhendanyi, uzakomeza

gukoreshwa nk’aho bakorera Imana.

Ubwo Isabato izaba ibaye intandaro idasanzwe y’urugamba rwa Gikiristo, maze amadini

n’ubutegetsi bw’isi bikifatanyiriza hamwe guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere

w’icyumweru (Dimanche), umubare muto wabazinangira bakanga gukurikiza ibyo rubanda

nyamwinshi ibategeka, bazahindurwa ibishungero mu isi. Hazategekwa ko izo nkehwe

zihangara kurwanya itegeko ryashyizweho n’itorero na Leta, zidakwiriye kwihanganirwa; ko

ahubwo ibyarushaho kuba byiza ari uko bababazwa kuruta ko isi yose ijya mu rujijo no

kudakomeza amategeko.

Mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize, ikirego nk’icyo cyashyizwe kuri Kristo ashinjwa

‘’n’abatware ba rubanda.’‘ Kayafa aravuga ati: ” Mbese ntimutekereza ko ari byiza ku bwacu,

ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?” 3 Icyo kirego

nanone kizaba nk’igisoza; iteka rizacirwa abaziririza Isabato y’itegeko rya kane, rihamya ko

bakwiriye igihano kirusha ibindi kuba kibi, maze bagaha abaturage uburenganzira ko nyuma

y’igihe runaka, bazabica. Ubugatolika bwo mu gihe cyashize, n’Ubuporotesitanti

bwahakanye muri iki gihe cya none, bizihuza kugira ngo bigirire nabi abakurikiza amategeko

yose y’Imana.

Ubwo nibwo ubwoko bw’Imana buzashyirwa mu mibabaro n’impagarara byavuzwe

n’umuhanuzi ko ari “igihe cy’umubabaro wa Yakobo.” Uku niko Uwiteka avuga

ati:“Twumvise ijwi rizanywe n’umushyitsi n’ubwoba, si iry’amahoro. Amaso yose

arasuherewe. Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo ! Ni igihe cy’umubabaro

wa Yakobo ariko azakirokoka. “ 4

446

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!