21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

zabyo. Ntabwo bazatekereza ku nyungu zabo zishira cyangwa ngo bite ku cyubahiro,

cyangwa ku magara yabo. Nanone ubwo ishuheri yo kubarwanya n’agasuzuguro

bizabageraho, bamwe kubwo kuzurwa n’agahinda, bihebe, bitegure kuvuga cyane bati: “Iyo

tuba twaramenye ingaruka z’amagambo yacu, tuba twaricecekeye.” Bazaba bagoswe

n’amakuba impande zose. Satani azabateza ibigeragezo bikaze cyane. Umurimo bazaba

barakoze uzagaragara ko wari urenze ubushobozi bwabo. Bazakangishwa gutsembwaho

burundu. Ishyaka ryabateraga gukora rizayoyoka; nyamara kandi, ntibazasubira inyuma na

hato. Nuko nibumva nta handi bategereje ubufasha, bazahungira k’Ushobora byose ngo

abongerere imbaraga. Bazibuka ko amagambo bavuze atari ayabo, ahubwo ko yari

ay’Uwabasabye gutanga umuburo. Imana yabashyize ukuri mu mitima yabo kandi

ntibashobora guhangara kutabutangaza.

Ibigeragezo nk’ibyo byageze ku bantu b’Imana no mu myaka yashize. Wycliffe, Huss,

Luther, Tyndale, Baxter, Wesley, basabye ko inyigisho zose zigenzurishwa Bibiliya kandi

bahamya ko biteguye kureka ikintu cyose Bibiliya iciraho iteka. Abarwanyaga abo bagabo

babyumvise bazabiranywa n’uburakari bwaka nk’umuriro; ariko abandi ntibigeze batinya

kwatura ukuri kw’ibyo bizera. Mu bihe binyuranye byaranze amateka y’itorero, igihe cyose

cyagiye kirangwa n’ukuri kwacyo kwihariye, gukwiranye n’abantu b’Imana babaga bariho

muri icyo gihe. Buri kuri gushya kwagiye kugira abakwanga n’abakurwanya; ababaga bagize

umugisha wo kurasirwa n’umucyo w’ukuri bagezemo, barageragezwa kandi bagategwa

imitego. Imana itanga ukuri kwihariye ko gutabara ubwoko bwayo. Ninde wahangara kwanga

kubutangaza? Imana itegeka abagaragu bayo gutanga irarika riheruka ry’imbabazi zayo ifitiye

abari ku isi. Ntibashobora gukomeza guceceka mu gihe imitima irimbukira mu byaha.

Intumwa za Kristo ntizizita ku ngaruka zizabageraho. Bagomba gusohoza inshingano yabo,

ibisigaye bakabiharira Imana.

Ubwo abanzi b’iby’ukuri bazaba bakomeje gukaza umurego, abagaragu b’Imana

bazahagarika umutima; kuko bizaba bimeze nk’aho aribo bateje ako kaga. Ariko

umutimanama wabo n’Ijambo ry’Imana bizabahamiriza ko mu byo bakora nta kosa ririmo;

kandi n’ubwo ibigeragezo bizaba bigikomeje,bazahabwa imbaraga yo kubyihanganira.

Imvururu zizakomeza kwiyongera no gukara cyane, ariko kwizera n’ubutwari by’abubaha

Imana bizarushaho gukura. Ubuhamya bwabo buzaba ari ubu ngo: ” Ntitwahangara kugoreka

Ijambo ry’Imana, ntitwabasha kugabanya ku mategeko yayo yera; ngo twigishe ko hari

umugabane umwe w’ingenzi, hakaba n’uwundi udafite agaciro kugira ngo dukunde

twemerwe n’ab’isi”. Imana yacu dukorera, ibasha kudukiza. Yesu yatsinze abatware bo mu

isi; none ni kuki twatinya iyi si, kandi yaramaze gutsindwa?

Uko akarengane kaba kameze kose, ni ingaruka z’ihame rizakomeza kubaho mu gihe

cyose Satani azaba akiriho n’igihe cyose ubukristo buzaba bugifite imbaraga ikomeye. Nta

muntu ushobora gukorera Imana atabanje ubwe kwishyirisha ku rutonde rw’ingabo

zihanganye n’ubutware bw’umwijima. Abamarayika babi bazamugabaho igitero, bahurujwe

n’uko avuvunuye umunyago mu biganza byabo. Abantu babi bashinjwa n’icyitegererezo cye,

442

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!