21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Nguko uko amakosa akomeye yivanze mu myizerere ya gikristo. Rimwe muri ayo makosa

ni ukwemera ko ubugingo bw’umuntu budapfa kandi ko umuntu wapfuye akomeza kugira

ibyo amenya. Iyo nyigisho ni yo ubutegetsi bw’i Roma bwafatiyeho bushyiraho gusenga

abatagatifu no kwambaza Mariya. Aho kandi ni ho haturutse ubuyobe buvuga ko ku iherezo

abatarihannye bazahora bababazwa, ubwo buyobe bukaba bwarahise bwinjizwa mu

myizerere y’ubupapa.

Ubwo ni bwo inzira yaharuriwe kwinjiza mu itorero ikindi gihimbano cya gipagani, ari

cyo itorero ry’i Roma ryise purigatori, kandi rigikoresha ritera ubwoba imbaga y’abantu

bizeraga Imana batayisobanukiwe neza ndetse n’abari mu mihango ya gipagani. Iyo nyigisho

y’ubuyobe yashimangiraga ko hariho ahantu ho kubabarizwa, akaba ari ho abantu bigaragara

ko badakwiye kurimburwa by’iteka ryose baherwa igihano cy’ibyaha byabo, maze bamara

kubihumanurwaho bakabona kwemererwa kujya mu ijuru. 20

Itorero ry’i Roma ryari rikeneye guhimba ikindi kinyoma ryakwifashisha kugira ngo rigire

inyungu rikura mu bwoba n’ingeso mbi by’abayoboke baryo. Icyo ryakigezeho rigishobojwe

n’inyigisho yo kugura imbabazi z’ibyaha. Abantu bose biyemezaga kurwanira papa mu

ntambara yarwanaga ashaka kwagura ubutware bwe, ashaka guhana abanzi be cyangwa

ashaka gutsembatsemba abatinyukaga guhakana ko ari umuyobozi w’itorero w’ikirenga. Abo

bantu basezeranirwaga kubabarirwa ibyaha bakoze kera, ibyo bakoraga mu gihe barimo

n’ibyo bari kuzakora mu bihe bizaza, ndetse no gukurirwaho imibabaro n’ibihano byari

kubageraho kubera ibyo byaha. Abantu kandi bigishijwe ko guha itorero amafaranga byatuma

bashobora gukizwa ibyaha ndetse bagashobora no gukiza ababo bapfuye babaga bababarizwa

mu muriro. Nguko uko abategetsi b’i Roma bigwijeho ubutunzi, kandi bashimangira

kwishyira hejuru, kwirimbisha ndetse n’ubukozi bw’ibibi byakorwaga n’abiyitaga

abahagarariye Umukiza utarigeze agira aho kurambika umusaya.

Itegeko ryo muri Byanditswe ryerekeye umuhango w’ifunguro ryera bari bararisimbuje

umuhango ujyanye no gutamba igitambo cya misa mu buryo bwo kuramya ibigirwamana.

Abapadiri bakoreraga ubupapa bihamyaga ko bakoresheje imihango yabo idafite icyo ivuze

bahindura umugati na divayi bisanzwe bikaba “umubiri n’amaraso nyakuri bya Kristo.” 21

Mu kwigerezaho kuzuyemo gusuzugura Imana, bavugiraga mu ruhame ko bafite

ubushobozi bwo kurema Imana, ari yo Muremyi wa byose. Abakristo bategetswe guhamya

ko bizeye ubwo buyobe buteye ubwoba kandi butuka Imana, bitaba ibyo bakicwa. Abantu

benshi cyane banze kubyemera baratwitswe.

Mu kinyejana cya cumi na gatatu hashyizweho ikintu giteye ubwoba kurusha ibindi bibi

byose byashyizweho n’ubupapa. Icyo kintu cyabaye urukiko rwo gucukumbura no guhana

bafataga ko bari mu buyobe. Umutware w’umwijima yakoranaga n’abayobozi b’inzego zose

z’abapapa. Mu nama bajyaga bihishe, Satani n’abamarayika be ni bo babaga bayoboye

intekerezo z’abo banyabibi, mu gihe hagati yabo habaga hahagaze umumarayika w’Imana

utaragaragariraga amaso wabaga akora raporo iteye ubwoba y’amategeko y’ubukozi bw’ibibi

37

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!