Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri kutabashyeshyenga. Abagorozi benshi mu itangira ry’umurimo wabo, bafashe icyemezo cyo kujya bitonda mu gihe bamagana icyaha mu itorero no mu gihugu. Bizeraga ko baramutse bagendeye ku cyitegererezo cy’imibereho nyakuri ya Gikristo, babasha kugarura abantu ku mahame ya Bibiliya. Ariko Mwuka w’Imana yabazagaho nk’uko yazaga kuri Eliya akamuha imbaraga zo gucyaha ibyaha by’Umwami w’umugome n’iby’ubwoko bwari bwaragiye mu buhakanyi; ntibashobora kwibuza kubwiriza ibyo Bibiliya ivuga ku mugaragaro, aribyo mahame bari baratinye kugaragaza. Bumvaga bahatirwa kubwiriza ukuri bafite umwete mwinshi no kwerurira abanyabyaha ko hari akaga kabategereje. Ubutumwa bahabwaga n’Uwiteka babuvuganaga ubutwari badatinya ingaruka zizabageraho, maze abantu benshi bagakoranyirizwa kumva uwo muburo. Uko niko Ubutumwa bwa Marayika wa gatatu buzamamazwa. Ubwo igihe kizagera ubwo butumwa bubwirizwa mu mbaraga ikomeye, Uwiteka azakorera mu bikoresho byiyoroheje, kugira ngo bifashe imitima y’aberejwe gukora umurimo we. Abakozi bakwiriye uwo murimo ni abazarobanurwa binyuze mu gucuncumurirwaho Mwuka Muziranenge aho kuba ababitorejwe mu mashuri. Abantu bafite kwizera kandi bahora basenga, bazumva bahatirwa n’umwete mwishi kujya kwamamaza ayo magambo bahawe n’Imana. Ibyaha bya Babuloni bizashyirwa ahagaragara. Ingaruka ziteye ubwoba z’amategeko ya leta ahatira itorero kunyuranya n’ubushake bw’Imana, ikwirakwizwa rwihishwa ry’inyigisho z’imyuka iyobya, imbaraga z’ubupapa zikomeza gukora bucece - byose bizatwikururwa bishyirwe ku mugaragaro. Kubera iyi miburo ikomeye, abantu bose bazakangarana. Abantu ibihumbi n’ibihumbi batigeze bumva ubutumwa nk’ubu bazabutegera amatwi. Bazumirwa bumvise ubuhamya buvuga ko Babuloni ari itorero ryaguye, kubera ibicumuro n’ibyaha byayo no kubwo kwanga ukuri yahawe gukomotse mu ijuru. Ubwo nibwo abantu bazasanga abayobozi babo bafite ishyushyu ryo kubasobanuza bati: Ese ibi bintu ni ukuri ? Ababwiriza babo bazabasubirisha amagambo y’amahimbano nk’uko babamenyereje, babashukashukishe ibibanezeza kugira ngo baturishe imitima yabo izaba ifite ubwoba kandi bagushe neza intekerezo zabo zibahagurukiye. Nyamara guhera ubwo benshi bazanga kunyurwa n’ayo mabwiriza yashyizweho n’umuntu , ba babasabe ubusobanuro ku mugaragaro niba ibyo bababwira bihwanye n’iri jambo ngo “Niko Uwiteka avuga”? Abo bayobozi b’idini bameze nk’Abafarisayo ba kera, bazafatwa n’uburakari bwinshi, kuko ubuyobozi bwabo buzaba bumaze gukemangwa, bavuge ko ubwo butumwa bukomotse kuri Satani, maze bahagurukirize imbaga y’abantu bahindutse isenga y’ibyaha gutoteza no kurenganya abamamaza ubwo butumwa Ubwo intambara hagati y’icyiza n’ikibi izajya irushaho gufata indi ntera kandi intekerezo z’abantu zikararikirwa guhugukira amategeko y’Imana yasiribanzwe, Satani azahaguruka bwangu. Imbaraga izaba iri muri ubwo butumwa izasaza ababurwanya cyane. Abayobozi b’amadini bazakoresha imbaraga zidasanzwe ngo bazimye umucyo w’ubutumwa utarasira ku bayoboke babo. Bazakoresha uburyo bwose kugira ngo baburizemo impaka z’ibyo bibazo by’ingenzi. Itorero rizitabaza ukuboko gukomeye k’ubuyobozi bwa leta, kandi muri uwo 440
Ibintu By'Ukuri murimo, ubupapa n’ubuporotesitanti buzifatanya. Ubwo itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi w’Icyumweru rizakaza umurego kandi rigafatirwa umwanzuro, iryo tegeko rizifashishwa mu kurwanya abakomeza amategeko y’Imana. Bazacibwa ibihano banashyirwe mu nzu y’imbohe, ndetse bamwe bazagaruzwa guhabwa imirimo y’icyubahiro, abandi bahabwe ingororano n’andi mashimwe kugira ngo babakure ku kwizera kwabo. Ariko igisubizo cyabo cya mbere kizaba kikiri iki ngo: “Nimutwereke mu ijambo ry’Imana ikosa turegwa nk’uko Luther yashubije ubwo yasabwaga kwiregura. Abajyanywe mu nkiko bahagarariye ukuri, kandi bamwe mu babumvise byabateye gufata icyemezo cyo gukomeza amategeko y’Imana. Nguko uko umucyo uzarasira ibihumbi byinshi by’abantu batari kuzigera bamenya ukuri. Kwizera Ijambo ry’Imana ukiranuka bizafatwa nko kwigomeka. Kubwo guhumishwa na Satani, ababyeyi bazafata nabi abana babo kandi babagirire nabi kuko bizera Imana; ba shebuja cyangwa ba nyirabuja bazatwaza igitugu abagaragu babo bakomeza amategeko y’Imana. Urukundo ruzahenebera; abana bazimwa umunani wabo, kandi bacibwe mu ngo z’ababyeyi babo. Amagambo y’intumwa Pawulo azasohora uko yakabaye: ” Icyakora n’ubundi, abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.” 4 Ubwo abizera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana bazaba bahakanye kubahiriza itegeko ry’Icyumweru cyahimbwe Isabato, bamwe muri bo bazarohwa muri gereza, abandi bazoherwa kure y’iwabo, abandi bazagirwa inkoreragahato. Ukurikije ubwenge bwa muntu, ibyo bisa nk’ibitashoboka ubu; ariko uko Umwuka w’Imana azagenda akurwa mu bantu, bagasigara bayoborwa na Satani wanga amategeko y’Imana, hazabaho guhinduka gutangaje. Umutima ushobora kuzura ubugome bw’indengakamere igihe kubaha Imana n’urukundo bitakiwurangwamo. Ubwo umugaru uteye ubwoba uzaba wegereje, inteko nini y’abantu bavugaga ubwabo ko bizera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu, ariko bakaba batarejejwe binyuze mu kumvira ukuri, bazava ku kejo maze bifatanye n’abarwanya ubwo butumwa. Ubwo bazifatanya n’ab’isi kandi bagahuza na bo imigambi, bazaba babona ibintu kimwe; maze ubwo ikigeragezo kizabageraho, bazaba biteguye guhitamo ikiboroheye, aricyo ruhande rurimo benshi. Abantu bafite impano ndetse bazi kuvuga neza, bahoze bishimira ukuri, bazakoresha izo mpano zabo mu gushuka no kuyobya abantu benshi. Bazahinduka abanzi bakomeye b’abo bizeraga kimwe, Ubwo abakomeza Isabato bazajyanwa mu nkiko gusobanura kwizera kwabo, abo bahakanyi bavuye mu itorero nibo bazaba ari inkoramutima za Satani zizabarega kandi zikabashinja, zikoresheje amagambo y’ibinyoma no kubashyashyariza kugira ngo babateze abayobozi. Muri icyo gihe cy’akarengane, kwizera kw’abagaragu b’Imana kuzageragezwa bikomeye. Bazaba baratanze umuburo bakiranutse, biringiye Imana n’Ijambo ryayo gusa. Umwuka w’Imana wayoboraga imitima yabo niwe uzabahatira gutanga ubwo buhamya. Babibashishijwe n’umwete n’imbaraga mvajuru bizaba bibakoresha, bazasohoza inshingano yo kuvuga ubutumwa Imana yabahereye gutangariza abantu, batiriwe batekereza ku ngaruka 441
- Page 397 and 398: Ibintu By'Ukuri Adamu na Eva bamaze
- Page 399 and 400: Ibintu By'Ukuri b’abanyakuri, ari
- Page 401 and 402: Ibintu By'Ukuri y’iby’idini mur
- Page 403 and 404: Ibintu By'Ukuri ubutabera bwayo, n
- Page 405 and 406: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarandits
- Page 407 and 408: Ibintu By'Ukuri Ariko se igihe Yesu
- Page 409 and 410: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 34 - Mbes
- Page 411 and 412: Ibintu By'Ukuri insanganyamatsiko z
- Page 413 and 414: Ibintu By'Ukuri Imyuka iyobya yihin
- Page 415 and 416: Ibintu By'Ukuri budashidikanywa mu
- Page 417 and 418: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 35 - Inte
- Page 419 and 420: Ibintu By'Ukuri Ubuporotestitanti b
- Page 421 and 422: Ibintu By'Ukuri Gusenga ibishushany
- Page 423 and 424: Ibintu By'Ukuri imyaka ibihumbi bwa
- Page 425 and 426: Ibintu By'Ukuri igitekerezo cy’uk
- Page 427 and 428: Ibintu By'Ukuri Nyamara n’ubwo ba
- Page 429 and 430: Ibintu By'Ukuri byose byo ku isi, b
- Page 431 and 432: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 36 - Inta
- Page 433 and 434: Ibintu By'Ukuri bagira icyo bagerah
- Page 435 and 436: Ibintu By'Ukuri bifatanye n’ububa
- Page 437 and 438: Ibintu By'Ukuri ahirimbanira guteza
- Page 439 and 440: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 37 - Ibya
- Page 441 and 442: Ibintu By'Ukuri Yesu Kristo yabonye
- Page 443 and 444: Ibintu By'Ukuri ari ibyo nihangiye.
- Page 445 and 446: Ibintu By'Ukuri ntibihinduka; igihe
- Page 447: Ibintu By'Ukuri rwo gupfa. Ku rundi
- Page 451 and 452: Ibintu By'Ukuri bazunga ubumwe n’
- Page 453 and 454: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 39 - Igih
- Page 455 and 456: Ibintu By'Ukuri Ijoro Yakobo yagiri
- Page 457 and 458: Ibintu By'Ukuri umutima no kwibaza
- Page 459 and 460: Ibintu By'Ukuri nyakujya, kwizinukw
- Page 461 and 462: Ibintu By'Ukuri kare uko kuza kwe k
- Page 463 and 464: Ibintu By'Ukuri ubutabera bw’Iman
- Page 465 and 466: Ibintu By'Ukuri vuba.” 23 Imperuk
- Page 467 and 468: Ibintu By'Ukuri cyangwa kwicwa urub
- Page 469 and 470: Ibintu By'Ukuri Mu gicuku hagati ni
- Page 471 and 472: Ibintu By'Ukuri ikaramu y’umuriro
- Page 473 and 474: Ibintu By'Ukuri guhagarara adatsinz
- Page 475 and 476: Ibintu By'Ukuri Abakiranutsi bakiri
- Page 477 and 478: Ibintu By'Ukuri ifite ubwiza burenz
- Page 479 and 480: Ibintu By'Ukuri Umusaraba wa Kristo
- Page 481 and 482: Ibintu By'Ukuri Abanyabyaha bagira
- Page 483 and 484: Ibintu By'Ukuri Ubwo Kristo azagaru
- Page 485 and 486: Ibintu By'Ukuri Ku ruhande rw’aba
- Page 487 and 488: Ibintu By'Ukuri ububasha bwe kugira
- Page 489 and 490: Ibintu By'Ukuri basuzuguye, amagamb
- Page 491 and 492: Ibintu By'Ukuri Ubwo Satani yabonag
- Page 493 and 494: Ibintu By'Ukuri nabo buzura umwuka
- Page 495 and 496: Ibintu By'Ukuri uzayihabwa. Nta bwe
- Page 497: Ibintu By'Ukuri yakoresheje ukuboko
Ibintu By'Ukuri

kutabashyeshyenga. Abagorozi benshi mu itangira ry’umurimo wabo, bafashe icyemezo cyo

kujya bitonda mu gihe bamagana icyaha mu itorero no mu gihugu. Bizeraga ko baramutse

bagendeye ku cyitegererezo cy’imibereho nyakuri ya Gikristo, babasha kugarura abantu ku

mahame ya Bibiliya. Ariko Mwuka w’Imana yabazagaho nk’uko yazaga kuri Eliya akamuha

imbaraga zo gucyaha ibyaha by’Umwami w’umugome n’iby’ubwoko bwari bwaragiye mu

buhakanyi; ntibashobora kwibuza kubwiriza ibyo Bibiliya ivuga ku mugaragaro, aribyo

mahame bari baratinye kugaragaza. Bumvaga bahatirwa kubwiriza ukuri bafite umwete

mwinshi no kwerurira abanyabyaha ko hari akaga kabategereje. Ubutumwa bahabwaga

n’Uwiteka babuvuganaga ubutwari badatinya ingaruka zizabageraho, maze abantu benshi

bagakoranyirizwa kumva uwo muburo.

Uko niko Ubutumwa bwa Marayika wa gatatu buzamamazwa. Ubwo igihe kizagera ubwo

butumwa bubwirizwa mu mbaraga ikomeye, Uwiteka azakorera mu bikoresho byiyoroheje,

kugira ngo bifashe imitima y’aberejwe gukora umurimo we. Abakozi bakwiriye uwo murimo

ni abazarobanurwa binyuze mu gucuncumurirwaho Mwuka Muziranenge aho kuba

ababitorejwe mu mashuri. Abantu bafite kwizera kandi bahora basenga, bazumva bahatirwa

n’umwete mwishi kujya kwamamaza ayo magambo bahawe n’Imana. Ibyaha bya Babuloni

bizashyirwa ahagaragara. Ingaruka ziteye ubwoba z’amategeko ya leta ahatira itorero

kunyuranya n’ubushake bw’Imana, ikwirakwizwa rwihishwa ry’inyigisho z’imyuka iyobya,

imbaraga z’ubupapa zikomeza gukora bucece - byose bizatwikururwa bishyirwe ku

mugaragaro. Kubera iyi miburo ikomeye, abantu bose bazakangarana. Abantu ibihumbi

n’ibihumbi batigeze bumva ubutumwa nk’ubu bazabutegera amatwi. Bazumirwa bumvise

ubuhamya buvuga ko Babuloni ari itorero ryaguye, kubera ibicumuro n’ibyaha byayo no

kubwo kwanga ukuri yahawe gukomotse mu ijuru. Ubwo nibwo abantu bazasanga abayobozi

babo bafite ishyushyu ryo kubasobanuza bati: Ese ibi bintu ni ukuri ? Ababwiriza babo

bazabasubirisha amagambo y’amahimbano nk’uko babamenyereje, babashukashukishe

ibibanezeza kugira ngo baturishe imitima yabo izaba ifite ubwoba kandi bagushe neza

intekerezo zabo zibahagurukiye. Nyamara guhera ubwo benshi bazanga kunyurwa n’ayo

mabwiriza yashyizweho n’umuntu , ba babasabe ubusobanuro ku mugaragaro niba ibyo

bababwira bihwanye n’iri jambo ngo “Niko Uwiteka avuga”? Abo bayobozi b’idini bameze

nk’Abafarisayo ba kera, bazafatwa n’uburakari bwinshi, kuko ubuyobozi bwabo buzaba

bumaze gukemangwa, bavuge ko ubwo butumwa bukomotse kuri Satani, maze

bahagurukirize imbaga y’abantu bahindutse isenga y’ibyaha gutoteza no kurenganya

abamamaza ubwo butumwa

Ubwo intambara hagati y’icyiza n’ikibi izajya irushaho gufata indi ntera kandi intekerezo

z’abantu zikararikirwa guhugukira amategeko y’Imana yasiribanzwe, Satani azahaguruka

bwangu. Imbaraga izaba iri muri ubwo butumwa izasaza ababurwanya cyane. Abayobozi

b’amadini bazakoresha imbaraga zidasanzwe ngo bazimye umucyo w’ubutumwa utarasira ku

bayoboke babo. Bazakoresha uburyo bwose kugira ngo baburizemo impaka z’ibyo bibazo

by’ingenzi. Itorero rizitabaza ukuboko gukomeye k’ubuyobozi bwa leta, kandi muri uwo

440