Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Igice Cya 38 – Umburo Uheruka “Hanyuma y’ibyo mbona Marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati; Iraguye, iraguye Babuloni ikomeye ! ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanya kandi byangwa. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti: “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. “ 1 Iyi mirongo irerekeza ku gihe cyo kugwa kwa Babuloni nk’uko kwatangajwe na Marayika wa kabiri mu Byahishuwe 14 ku murongo wa 8, uko kugwa kwayo kugomba kongera gutangazwa kandi hakiyongeraho urudubi rw’ibibi byose biboneka mu matinda anyuranye agize Babuloni, uhereye igihe ubwo butumwa bwatangarijwe bwa mbere mu mpeshyi y’umwaka w’1844. Aha herekana ishusho iteye ubwoba y’idini mu isi. Uko abantu bakomeza kwanga ukuri, niko n’ubwenge bwabo burushaho gucura umwijima, imitima yabo ikinangira kugeza ubwo bahinduka akahebwe. Uko basuzugura amagambo y’imbuzi Imana yabatumyeho, niko bazakomeza gusiribanga rimwe mu mabwiriza yayo yerekeranye n’amategeko icumi yayo, kugeza n’igihe barenganyirije abayakomeza. Kristo yahinduwe ubusa kubwo gusuzugura Ijambo rye n’ubwoko bwe. Kubwo kwakira inyigisho z’iby’imyuka y’abadayimoni, amatorero yiyambuye ibyabazitiraga mu by’idini, maze kwizera mu by’idini bihinduka umwitero wo gutwikiriza gukiranirwa kwabo. Kwizera ibyo imyuka mibi byakinguriye imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, nicyo gituma abamarayika babi baziganza mu matorero. Muri icyo gihe cyo gusohozwa k’ubuhanuzi kuri Babuloni hazavugwa aya magambo: “Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru”, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” 2 Babuloni yageze ku rugero rwo gukiranirwa kwayo, none kurimbuka kwayo kuregereje. Nyamara kandi, Imana iracyafite ubwoko bwayo bukiri muri Babuloni; mbere y’uko Babuloni icirwaho iteka, indahemuka z’Imana zikiyiri muri Babuloni zizahamagarirwa kuyisohokamo kugira ngo zidafatanya nayo mu bibi byayo, maze bigatuma basangira no ku byago byayo. Aho niho hazumvikana umuburo ushushanywa na marayika umanuka avuye mu ijuru, isi yose ikarabagiranishwa n’ubwiza bwe, maze mu ijwi rirenga kandi rikomeye agashyira ku mugaragaro ibyaha bya Babuloni. Ubwo butumwa bwumvikanye mu irarika rigira riti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”. Ayo matangazo arasongera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu gufatanyiriza hamwe kuburira buheruka abatuye isi. Isi igiye kuzagera mu gihe cy’akaga gateye ubwoba. Amahanga yose yo ku isi yifatanyirije hamwe kurwanya amategeko y’Imana, azatanga itegeko ry’uko abantu bose, “abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, imbata n’ab’umudendezo”, bazagendera ku migenzo y’itorero yo kuruhuka ku Isabato y’ikinyoma. Abatazumvira iryo tegeko bazanwa n’ubutegetsi, hanyuma bacirwe urubanza 438

Ibintu By'Ukuri rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry’Imana ryerekeye umunsi w’ikiruhuko Umuremyi yashyizeho, ugomba gukurikizwa kandi ukerekana umujinya w’Imana uri kubagomera amategeko yayo. Ikibazo gishingiye aha, umuntu wese ukandagira itegeko ry’Imana abikoreye kugira ngo yumvire amategeko y’abantu, bizaba bihwanye no kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa; azaba yemeye kwifatanya n’ubundi bubasha yihitiyemo aho kumvira Imana. Umuburo uturutse mu ijuru ni uyu ngo: “Umuntu wese uramya cya gikoko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye ari yo burakari bw’Imana, yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo.” 3 Nyamara nta n’umwe uzagerwaho n’umujinya w’Imana keretse igihe azaba amaze kubona amahirwe yo kumenya ukuri mu ntekerezo no mu bwenge bwe, maze akakwanga. Hari abantu benshi batarigera babona amahirwe yo kumva ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Ntibigeze bahabwa umucyo w’ukuri ku ihame ryo gukomeza itegeko rya kane. Usoma imitima kandi akarondora intekerezo zose ntazarekera mu buyobe umuntu wese wifuza kumenya ukuri ku byerekeye intambara ikomeye. Itegeko ryo kuruhuka ku munsi muhimbano ntawe rizatungura. Umuntu wese azahabwa umucyo uhagije kugira ngo abashe kwifatira icyemezo ubwe adahubutse. Isabato izaba ikigeragezo gikomeye cyo kumvira, kuko ari yo shingiro nyakuri ry’intambara ikomeye. Ubwo ikigeragezo giheruka kizagera ku bantu, nibwo hazabaho itandukaniro hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Ubwo kuruhuka ku Isabato y’ikinyoma mu rwego rwo gukurikiza itegeko rya leta, binyuranyije n’itegeko rya kane, bikazaba ari indahiro yo kuyoboka ububasha burwanya itegeko ry’Imana, kuruhuka ku Isabato y’ukuri mu rwego rwo gukomeza amatageko y’Imana, ni igihamya cyo kumvira Umuremyi. Igihe inteko imwe y’abantu yemeye ikimenyetso cyo kumvira ubutegetsi bw’isi, izahabwa ikimenyetso cy’inyamaswa, indi nteko y’abantu bahisemo impano yo kuyoboka ubutegetsi bwo mu ijuru ishyirweho ikimenyetso cy’Imana. Kugeza n’ubu, ababwiriza ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu bakomeje gufatwa nk’abaca ibikuba basanzwe. Ubuhanuzi bwabo buvuga ko hari igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabangamira umudendezo mu by’idini, Leta n’itorero byifatanyirize hamwe kurenganya abakomeza amategeko y’Imana, maze ubwo butumwa buhindurwa nk’ubudafite ishingiro n’ubudafite agaciro. Byakomeje kuvugwa ko nta na rimwe icyo gihugu kizigera gihakana uko cyahoze kuva kera, ko kizakomeza kuba ku isonga ryo guharanira umudendezo mu by’idini. Ariko igihe itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche) rizahungabanya ahantu hose, ibyo abantu benshi bashidikanyije igihe kirekire kandi bakanga kubyizera bizaba nk’ibibasatiriye, maze ubuhanuzi bwo mu butumwa bwa Marayika wa gatatu bugire ingaruka butigeze bugira mbere hose. Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri 439

Ibintu By'Ukuri

rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry’Imana ryerekeye umunsi w’ikiruhuko Umuremyi

yashyizeho, ugomba gukurikizwa kandi ukerekana umujinya w’Imana uri kubagomera

amategeko yayo.

Ikibazo gishingiye aha, umuntu wese ukandagira itegeko ry’Imana abikoreye kugira ngo

yumvire amategeko y’abantu, bizaba bihwanye no kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa; azaba

yemeye kwifatanya n’ubundi bubasha yihitiyemo aho kumvira Imana. Umuburo uturutse mu

ijuru ni uyu ngo: “Umuntu wese uramya cya gikoko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso

cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye ari yo burakari

bw’Imana, yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo.” 3

Nyamara nta n’umwe uzagerwaho n’umujinya w’Imana keretse igihe azaba amaze kubona

amahirwe yo kumenya ukuri mu ntekerezo no mu bwenge bwe, maze akakwanga. Hari abantu

benshi batarigera babona amahirwe yo kumva ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Ntibigeze

bahabwa umucyo w’ukuri ku ihame ryo gukomeza itegeko rya kane. Usoma imitima kandi

akarondora intekerezo zose ntazarekera mu buyobe umuntu wese wifuza kumenya ukuri ku

byerekeye intambara ikomeye. Itegeko ryo kuruhuka ku munsi muhimbano ntawe

rizatungura. Umuntu wese azahabwa umucyo uhagije kugira ngo abashe kwifatira icyemezo

ubwe adahubutse.

Isabato izaba ikigeragezo gikomeye cyo kumvira, kuko ari yo shingiro nyakuri

ry’intambara ikomeye. Ubwo ikigeragezo giheruka kizagera ku bantu, nibwo hazabaho

itandukaniro hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Ubwo kuruhuka ku Isabato

y’ikinyoma mu rwego rwo gukurikiza itegeko rya leta, binyuranyije n’itegeko rya kane,

bikazaba ari indahiro yo kuyoboka ububasha burwanya itegeko ry’Imana, kuruhuka ku

Isabato y’ukuri mu rwego rwo gukomeza amatageko y’Imana, ni igihamya cyo kumvira

Umuremyi. Igihe inteko imwe y’abantu yemeye ikimenyetso cyo kumvira ubutegetsi bw’isi,

izahabwa ikimenyetso cy’inyamaswa, indi nteko y’abantu bahisemo impano yo kuyoboka

ubutegetsi bwo mu ijuru ishyirweho ikimenyetso cy’Imana.

Kugeza n’ubu, ababwiriza ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu bakomeje gufatwa

nk’abaca ibikuba basanzwe. Ubuhanuzi bwabo buvuga ko hari igihe Leta Zunze Ubumwe za

Amerika zizabangamira umudendezo mu by’idini, Leta n’itorero byifatanyirize hamwe

kurenganya abakomeza amategeko y’Imana, maze ubwo butumwa buhindurwa nk’ubudafite

ishingiro n’ubudafite agaciro. Byakomeje kuvugwa ko nta na rimwe icyo gihugu kizigera

gihakana uko cyahoze kuva kera, ko kizakomeza kuba ku isonga ryo guharanira umudendezo

mu by’idini. Ariko igihe itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere

w’icyumweru (Dimanche) rizahungabanya ahantu hose, ibyo abantu benshi bashidikanyije

igihe kirekire kandi bakanga kubyizera bizaba nk’ibibasatiriye, maze ubuhanuzi bwo mu

butumwa bwa Marayika wa gatatu bugire ingaruka butigeze bugira mbere hose.

Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse

no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri

439

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!