Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Igice Cya 38 – Umburo Uheruka “Hanyuma y’ibyo mbona Marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati; Iraguye, iraguye Babuloni ikomeye ! ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanya kandi byangwa. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti: “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. “ 1 Iyi mirongo irerekeza ku gihe cyo kugwa kwa Babuloni nk’uko kwatangajwe na Marayika wa kabiri mu Byahishuwe 14 ku murongo wa 8, uko kugwa kwayo kugomba kongera gutangazwa kandi hakiyongeraho urudubi rw’ibibi byose biboneka mu matinda anyuranye agize Babuloni, uhereye igihe ubwo butumwa bwatangarijwe bwa mbere mu mpeshyi y’umwaka w’1844. Aha herekana ishusho iteye ubwoba y’idini mu isi. Uko abantu bakomeza kwanga ukuri, niko n’ubwenge bwabo burushaho gucura umwijima, imitima yabo ikinangira kugeza ubwo bahinduka akahebwe. Uko basuzugura amagambo y’imbuzi Imana yabatumyeho, niko bazakomeza gusiribanga rimwe mu mabwiriza yayo yerekeranye n’amategeko icumi yayo, kugeza n’igihe barenganyirije abayakomeza. Kristo yahinduwe ubusa kubwo gusuzugura Ijambo rye n’ubwoko bwe. Kubwo kwakira inyigisho z’iby’imyuka y’abadayimoni, amatorero yiyambuye ibyabazitiraga mu by’idini, maze kwizera mu by’idini bihinduka umwitero wo gutwikiriza gukiranirwa kwabo. Kwizera ibyo imyuka mibi byakinguriye imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, nicyo gituma abamarayika babi baziganza mu matorero. Muri icyo gihe cyo gusohozwa k’ubuhanuzi kuri Babuloni hazavugwa aya magambo: “Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru”, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” 2 Babuloni yageze ku rugero rwo gukiranirwa kwayo, none kurimbuka kwayo kuregereje. Nyamara kandi, Imana iracyafite ubwoko bwayo bukiri muri Babuloni; mbere y’uko Babuloni icirwaho iteka, indahemuka z’Imana zikiyiri muri Babuloni zizahamagarirwa kuyisohokamo kugira ngo zidafatanya nayo mu bibi byayo, maze bigatuma basangira no ku byago byayo. Aho niho hazumvikana umuburo ushushanywa na marayika umanuka avuye mu ijuru, isi yose ikarabagiranishwa n’ubwiza bwe, maze mu ijwi rirenga kandi rikomeye agashyira ku mugaragaro ibyaha bya Babuloni. Ubwo butumwa bwumvikanye mu irarika rigira riti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”. Ayo matangazo arasongera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu gufatanyiriza hamwe kuburira buheruka abatuye isi. Isi igiye kuzagera mu gihe cy’akaga gateye ubwoba. Amahanga yose yo ku isi yifatanyirije hamwe kurwanya amategeko y’Imana, azatanga itegeko ry’uko abantu bose, “abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, imbata n’ab’umudendezo”, bazagendera ku migenzo y’itorero yo kuruhuka ku Isabato y’ikinyoma. Abatazumvira iryo tegeko bazanwa n’ubutegetsi, hanyuma bacirwe urubanza 438
Ibintu By'Ukuri rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry’Imana ryerekeye umunsi w’ikiruhuko Umuremyi yashyizeho, ugomba gukurikizwa kandi ukerekana umujinya w’Imana uri kubagomera amategeko yayo. Ikibazo gishingiye aha, umuntu wese ukandagira itegeko ry’Imana abikoreye kugira ngo yumvire amategeko y’abantu, bizaba bihwanye no kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa; azaba yemeye kwifatanya n’ubundi bubasha yihitiyemo aho kumvira Imana. Umuburo uturutse mu ijuru ni uyu ngo: “Umuntu wese uramya cya gikoko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye ari yo burakari bw’Imana, yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo.” 3 Nyamara nta n’umwe uzagerwaho n’umujinya w’Imana keretse igihe azaba amaze kubona amahirwe yo kumenya ukuri mu ntekerezo no mu bwenge bwe, maze akakwanga. Hari abantu benshi batarigera babona amahirwe yo kumva ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Ntibigeze bahabwa umucyo w’ukuri ku ihame ryo gukomeza itegeko rya kane. Usoma imitima kandi akarondora intekerezo zose ntazarekera mu buyobe umuntu wese wifuza kumenya ukuri ku byerekeye intambara ikomeye. Itegeko ryo kuruhuka ku munsi muhimbano ntawe rizatungura. Umuntu wese azahabwa umucyo uhagije kugira ngo abashe kwifatira icyemezo ubwe adahubutse. Isabato izaba ikigeragezo gikomeye cyo kumvira, kuko ari yo shingiro nyakuri ry’intambara ikomeye. Ubwo ikigeragezo giheruka kizagera ku bantu, nibwo hazabaho itandukaniro hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Ubwo kuruhuka ku Isabato y’ikinyoma mu rwego rwo gukurikiza itegeko rya leta, binyuranyije n’itegeko rya kane, bikazaba ari indahiro yo kuyoboka ububasha burwanya itegeko ry’Imana, kuruhuka ku Isabato y’ukuri mu rwego rwo gukomeza amatageko y’Imana, ni igihamya cyo kumvira Umuremyi. Igihe inteko imwe y’abantu yemeye ikimenyetso cyo kumvira ubutegetsi bw’isi, izahabwa ikimenyetso cy’inyamaswa, indi nteko y’abantu bahisemo impano yo kuyoboka ubutegetsi bwo mu ijuru ishyirweho ikimenyetso cy’Imana. Kugeza n’ubu, ababwiriza ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu bakomeje gufatwa nk’abaca ibikuba basanzwe. Ubuhanuzi bwabo buvuga ko hari igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabangamira umudendezo mu by’idini, Leta n’itorero byifatanyirize hamwe kurenganya abakomeza amategeko y’Imana, maze ubwo butumwa buhindurwa nk’ubudafite ishingiro n’ubudafite agaciro. Byakomeje kuvugwa ko nta na rimwe icyo gihugu kizigera gihakana uko cyahoze kuva kera, ko kizakomeza kuba ku isonga ryo guharanira umudendezo mu by’idini. Ariko igihe itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche) rizahungabanya ahantu hose, ibyo abantu benshi bashidikanyije igihe kirekire kandi bakanga kubyizera bizaba nk’ibibasatiriye, maze ubuhanuzi bwo mu butumwa bwa Marayika wa gatatu bugire ingaruka butigeze bugira mbere hose. Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri 439
- Page 395 and 396: Ibintu By'Ukuri Muri icyo gihe ubwo
- Page 397 and 398: Ibintu By'Ukuri Adamu na Eva bamaze
- Page 399 and 400: Ibintu By'Ukuri b’abanyakuri, ari
- Page 401 and 402: Ibintu By'Ukuri y’iby’idini mur
- Page 403 and 404: Ibintu By'Ukuri ubutabera bwayo, n
- Page 405 and 406: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarandits
- Page 407 and 408: Ibintu By'Ukuri Ariko se igihe Yesu
- Page 409 and 410: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 34 - Mbes
- Page 411 and 412: Ibintu By'Ukuri insanganyamatsiko z
- Page 413 and 414: Ibintu By'Ukuri Imyuka iyobya yihin
- Page 415 and 416: Ibintu By'Ukuri budashidikanywa mu
- Page 417 and 418: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 35 - Inte
- Page 419 and 420: Ibintu By'Ukuri Ubuporotestitanti b
- Page 421 and 422: Ibintu By'Ukuri Gusenga ibishushany
- Page 423 and 424: Ibintu By'Ukuri imyaka ibihumbi bwa
- Page 425 and 426: Ibintu By'Ukuri igitekerezo cy’uk
- Page 427 and 428: Ibintu By'Ukuri Nyamara n’ubwo ba
- Page 429 and 430: Ibintu By'Ukuri byose byo ku isi, b
- Page 431 and 432: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 36 - Inta
- Page 433 and 434: Ibintu By'Ukuri bagira icyo bagerah
- Page 435 and 436: Ibintu By'Ukuri bifatanye n’ububa
- Page 437 and 438: Ibintu By'Ukuri ahirimbanira guteza
- Page 439 and 440: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 37 - Ibya
- Page 441 and 442: Ibintu By'Ukuri Yesu Kristo yabonye
- Page 443 and 444: Ibintu By'Ukuri ari ibyo nihangiye.
- Page 445: Ibintu By'Ukuri ntibihinduka; igihe
- Page 449 and 450: Ibintu By'Ukuri murimo, ubupapa n
- Page 451 and 452: Ibintu By'Ukuri bazunga ubumwe n’
- Page 453 and 454: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 39 - Igih
- Page 455 and 456: Ibintu By'Ukuri Ijoro Yakobo yagiri
- Page 457 and 458: Ibintu By'Ukuri umutima no kwibaza
- Page 459 and 460: Ibintu By'Ukuri nyakujya, kwizinukw
- Page 461 and 462: Ibintu By'Ukuri kare uko kuza kwe k
- Page 463 and 464: Ibintu By'Ukuri ubutabera bw’Iman
- Page 465 and 466: Ibintu By'Ukuri vuba.” 23 Imperuk
- Page 467 and 468: Ibintu By'Ukuri cyangwa kwicwa urub
- Page 469 and 470: Ibintu By'Ukuri Mu gicuku hagati ni
- Page 471 and 472: Ibintu By'Ukuri ikaramu y’umuriro
- Page 473 and 474: Ibintu By'Ukuri guhagarara adatsinz
- Page 475 and 476: Ibintu By'Ukuri Abakiranutsi bakiri
- Page 477 and 478: Ibintu By'Ukuri ifite ubwiza burenz
- Page 479 and 480: Ibintu By'Ukuri Umusaraba wa Kristo
- Page 481 and 482: Ibintu By'Ukuri Abanyabyaha bagira
- Page 483 and 484: Ibintu By'Ukuri Ubwo Kristo azagaru
- Page 485 and 486: Ibintu By'Ukuri Ku ruhande rw’aba
- Page 487 and 488: Ibintu By'Ukuri ububasha bwe kugira
- Page 489 and 490: Ibintu By'Ukuri basuzuguye, amagamb
- Page 491 and 492: Ibintu By'Ukuri Ubwo Satani yabonag
- Page 493 and 494: Ibintu By'Ukuri nabo buzura umwuka
- Page 495 and 496: Ibintu By'Ukuri uzayihabwa. Nta bwe
Ibintu By'Ukuri

rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry’Imana ryerekeye umunsi w’ikiruhuko Umuremyi

yashyizeho, ugomba gukurikizwa kandi ukerekana umujinya w’Imana uri kubagomera

amategeko yayo.

Ikibazo gishingiye aha, umuntu wese ukandagira itegeko ry’Imana abikoreye kugira ngo

yumvire amategeko y’abantu, bizaba bihwanye no kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa; azaba

yemeye kwifatanya n’ubundi bubasha yihitiyemo aho kumvira Imana. Umuburo uturutse mu

ijuru ni uyu ngo: “Umuntu wese uramya cya gikoko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso

cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye ari yo burakari

bw’Imana, yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo.” 3

Nyamara nta n’umwe uzagerwaho n’umujinya w’Imana keretse igihe azaba amaze kubona

amahirwe yo kumenya ukuri mu ntekerezo no mu bwenge bwe, maze akakwanga. Hari abantu

benshi batarigera babona amahirwe yo kumva ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Ntibigeze

bahabwa umucyo w’ukuri ku ihame ryo gukomeza itegeko rya kane. Usoma imitima kandi

akarondora intekerezo zose ntazarekera mu buyobe umuntu wese wifuza kumenya ukuri ku

byerekeye intambara ikomeye. Itegeko ryo kuruhuka ku munsi muhimbano ntawe

rizatungura. Umuntu wese azahabwa umucyo uhagije kugira ngo abashe kwifatira icyemezo

ubwe adahubutse.

Isabato izaba ikigeragezo gikomeye cyo kumvira, kuko ari yo shingiro nyakuri

ry’intambara ikomeye. Ubwo ikigeragezo giheruka kizagera ku bantu, nibwo hazabaho

itandukaniro hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Ubwo kuruhuka ku Isabato

y’ikinyoma mu rwego rwo gukurikiza itegeko rya leta, binyuranyije n’itegeko rya kane,

bikazaba ari indahiro yo kuyoboka ububasha burwanya itegeko ry’Imana, kuruhuka ku

Isabato y’ukuri mu rwego rwo gukomeza amatageko y’Imana, ni igihamya cyo kumvira

Umuremyi. Igihe inteko imwe y’abantu yemeye ikimenyetso cyo kumvira ubutegetsi bw’isi,

izahabwa ikimenyetso cy’inyamaswa, indi nteko y’abantu bahisemo impano yo kuyoboka

ubutegetsi bwo mu ijuru ishyirweho ikimenyetso cy’Imana.

Kugeza n’ubu, ababwiriza ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu bakomeje gufatwa

nk’abaca ibikuba basanzwe. Ubuhanuzi bwabo buvuga ko hari igihe Leta Zunze Ubumwe za

Amerika zizabangamira umudendezo mu by’idini, Leta n’itorero byifatanyirize hamwe

kurenganya abakomeza amategeko y’Imana, maze ubwo butumwa buhindurwa nk’ubudafite

ishingiro n’ubudafite agaciro. Byakomeje kuvugwa ko nta na rimwe icyo gihugu kizigera

gihakana uko cyahoze kuva kera, ko kizakomeza kuba ku isonga ryo guharanira umudendezo

mu by’idini. Ariko igihe itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere

w’icyumweru (Dimanche) rizahungabanya ahantu hose, ibyo abantu benshi bashidikanyije

igihe kirekire kandi bakanga kubyizera bizaba nk’ibibasatiriye, maze ubuhanuzi bwo mu

butumwa bwa Marayika wa gatatu bugire ingaruka butigeze bugira mbere hose.

Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse

no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri

439