21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ari ibyo nihangiye.” 5 Iyaba abantu bafataga Bibiliya nk’uko yanditswe, iyaba hatabagaho

abigisha b’ibinyoma bayobya kandi bakajijisha intekerezo z’abantu, haba harakozwe

umurimo wo kunezeza abamarayika b’Imana kandi ukagarurira Kristo ibihumbi byinshi

by’abantu barimo kuraragirira mu buyobe.

Dukwiriye kumenyereza imbaraga z’ubwenge bwacu kwiga Ibyanditswe Byera kandi

tukiha inshingano yo kwimbika cyane kugira ngo dusobanukirwe, dukurikije ubushobozi

bw’umuntu, ibikomeye cyane by’Imana; nanone kandi ntidukwiriye kwibagirwa ko

ubugwaneza no kwicisha bugufi by’umwana ari byo biranga umwigishwa nyakuri. Ingorane

ziboneka mu Byanditswe Byera ntizishobora gukemurwa mu buryo busanzwe bukoreshwa

mu gukemura ibibazo by’ubucurabwenge. Ntidukwiriye kwiga Bibiliya twishingikirije ku

buhanga bwacu nk’uko benshi bakora mu gihe biga ubucurabwenge, ahubwo dukwiriye,

kuyiga dusenga kandi twishingikirije ku Mana kandi twifuza kumenya ibyo Imana ishaka.

Dukwiriye kuza dufite umutima wicisha bugufi kandi wemera kwigishwa kugira ngo tubone

ubumenyi bukomoka kuri NDIHO. Bitabaye bityo, abadayimoni bazahumisha ubwenge

bwacu kandi banangire imitima yacu kugira ngo tudasobanukirwa ukuri.

Imigabane imwe yo mu Byanditswe abahanga benshi bayita amayobera, cyangwa

bakavuga ko ari imburamumaro, nyamara ahubwo yuzuyemo amagambo y’ihumure

n’inyigisho ku muntu wese wigiye mu ishuri rya Kristo. Impamvu imwe ituma abize

iby’iyobokamana badasobanukirwa n’Ijambo ry’Imana, ni uko bafunga amaso yabo ngo

batareba ukuri kandi badashaka kuzagukurikiza. Gusobanukirwa n’ukuri kwa Bibiliya

ntibiterwa n’imbaraga z’ubwenge umuntu abikoranye, ahubwo biterwa n’umugambi bwite

n’ubushake bwo gushakashaka gukiranuka.

Bibiliya ntikwiriye na rimwe kwigwa hatabayeho gusenga. Umwuka Muziranenge niwe

wenyine ubasha kudutera kumva akamaro k’ibyo bintu bitaruhije gusobanuka, cyangwa

akaturinda kugoreka ukuri tudasobanukiwe. Ni umurimo w’abamarayika bo mu ijuru

gutegurira imitima gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana kugira ngo twumve tunejejwe

n’ubwiza bwaryo, tumenye neza n’imiburo yaryo kandi tugakomezwa n’amasezerano yaryo.

Iri sengesho ry’Umunyazaburi rikwiriye kuba iryacu natwe, “Hwejesha amaso yanjye kugira

ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.” 6 Kenshi ibishuko bisa nk’ibitari ibyo

gutsindwa bitewe n’uko ugeragezwa yirengagiza gusenga no kwiga Bibiliya, maze ntiyitegure

kwibuka amasezerano y’Imana no guhangana na Satani yitwaje intwaro zo mu Byanditswe.

Ariko abamarayika bahora hafi y’abashaka kwigishwa ibyo mu ijuru; kandi mu gihe

bibaye ngombwa cyane bazabibutsa ukuri kose bazaba bakeneye. ‘’Nuko rero, ubwo umwanzi

azabatera ameze nk’umugezi uhurura cyane, Umwuka w’Uwiteka azabagota abarinde umubi.

‘’ 7

Yesu yasezeraniye abigishwa be ati, “Ariko Umufasha ari we Mwuka Muziranenge, uwo

Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. “ 8

Ariko inyigisho za Yesu zikwiriye kubanza kubikwa mu ntekerezo kugira ngo Umwuka

435

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!