21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ukuri n’ikuzo by’Imana ntibitandukana; ntibishoboka ko kuri twe abashyikirijwe Bibiliya,

twakubahisha Imana intekerezo z’ubuyobe. Benshi bavuga ko icyo umuntu yaba yizera cyose,

apfa gusa kuba afite imibereho itunganye. Ariko kandi, imibereho igaragazwa no kwizera.

Niba umucyo n’ukuri byaratugezeho, maze tukirengagiza amahirwe yo kukumva no

kukureba, ubwo tuba tukwanze; duhisemo umwijima mu cyimbo cy’umucyo. ‘’Hariho inzira

umuntu yibwira ko ari nziza, ariko iherezo ryayo rikaba inzira z’urupfu”. 3

Igihe hariho amahirwe yose yo kumenya ibyo Imana ishaka, ubujiji ntibuba bukibaye

urwitwazo rwo kuyoba cyangwa gucumura. Umugenzi ageze mu ihuriro ry’inzira nyinshi

kandi ibyapa byerekana aho inzira yose igana, aramutse yirengagije ibyo byapa, akanyura mu

nzira abona ko ariyo imubereye iyo ukuri, ashobora kuba abikoze yumva ko ari mu kuri kwe,

nyamara bidatinze azisanga yanyuze inzira yamuyobeje.

Imana yaduhaye Ijambo ryayo kugira ngo tubashe kwimenyereza inyigisho zikubiyemo

kandi tunamenye ubwacu icyo Imana idusaba. Igihe umunyamategeko yasangaga Yesu,

akamubaza ati,“Nakora iki kugira ngo nzaragwe ubugingo buhoraho ?’‘ Umukiza

yamusubirishije Ibyanditswe agira ati: “Byanditswe bite mu mategeko? Wasomyemo iki?’‘

Ubujiji ntibubasha kubera umusore cyangwa umusaza urwitwazo, cyangwa ngo bubakureho

igihano gikwiriye uwishe itegeko ry’Imana; kuko bafite mu biganza byabo umuyobozi

w’indahemuka w’ayo mategeko, n’amabwiriza yayo ndetse n’ibyo asaba. Kugira imigambi

myiza ntibihagije; ntibihagije ko umuntu yakora icyo abona kimubereye cyiza, cyangwa se

icyo umubwiriza yavuze ko ari cyo cy’ukuri. Agakiza k’umuntu kari mu maboko ye, kandi

agomba kwishakashakira ubwe mu Byanditswe Byera. Uko kwizera k’umuntu kwaba

gukomeye kose, uko yaba yiringira kose ko umubwiriza we azi ukuri, ibi si byo byaba

urufatiro rwo kwizera kwe. Afite igishushanyo cyerekana inzira igana mu ijuru; kandi ntawe

ugomba kwihimbira iyo nzira.

Inshingano y’ibanze kandi y’agaciro gakomeye ku muntu wese ni iyo kumenya icyo ukuri

aricyo binyuze mu Byanditswe Byera, maze akagendera mu mucyo kandi agatera abandi

umwete wo gukurikiza icyitegererezo cye. Buri munsi dukwiriye kwigana Bibiliya umwete,

tugashyira ku gipimo buri ngingo kandi tukagereranya umurongo ku murongo. Dufashijwe

n’Imana, ubwacu tuziyunguramo ibitekerezo nk’uko aritwe ubwacu tuzibarizwa ibyacu

imbere y’Imana.

Ukuri gusobanutse kwagaragajwe muri Bibiliya kwashidikanyijweho kandi gushyirwa mu

mwijima n’abahanga biyise ko ari abanyabwenge buhanitse, bigisha ko Ibyanditswe Byera

bifite amayobera, ibanga ry’ibya mwuka ridashora kumvikana mu rurimi ryakoreshejwemo.

Abo ni abigisha b’ibinyoma. Bari mu itsinda rya ba bandi Yesu yavuzeho aya magambo ati,

“Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana.’‘ 4

Imvugo ya Bibiliya ikwiriye gusobanurwa hakurikijwe ubusobanuro bwayo nyabwo, keretse

ahakoreshejwe ibimenyetso cyangwa imibare. Yesu yatanze isezerano ati, “Umuntu wese

ukunda gukora ibyo Imana ishaka, azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko

434

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!