Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri ubushobozi bwo gutekereza kwita kuri ubwo butumwa. Urubanza ruteye ubwoba ruzacirwa abasenga ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo rukwiriye gutera abantu benshi umwete wo kwiga ubuhanuzi kugira ngo kumenya ikimenyetso cy’inyamaswa icyo ari cyo, n’uburyo bakwirinda kuzakira icyo kimenyetso. Ariko abantu benshi biziba amatwi ngo batumva uko kuri, maze bagahindukirira imigani y’ibihimbano. Intumwa Pawulo atubwira gusubiza amaso yacu inyuma tukareba mu minsi yashize: “Igihe kizaza ubwo abantu batazumvira inyigisho nzima.’‘ 2 Icyo gihe cyamaze gusohora. Abantu benshi muri iki gihe ntibashaka ukuri kwa Bibiliya, kuko kunyuranyije n’ubushake bw’abakora ibyaha, n’umutima ukunda iby’isi; maze Satani nawe, akazana ibishuko ahereye ku byo bakunda. Ariko Imana izaba igifite abantu bayo ku isi bakomeza Bibiliya, kandi yonyine, nk’urufatiro rw’inyigisho shingiro n’ipfundo ry’ubugorozi bwose. Ibitekerezo by’abanyabwenge cyangwa imyanzuro ya gihanga, itegeko cyangwa ibyemezo by’inama y’abakuru b’amadini, nk’uko ubwinshi no kudahuza ari nk’ibyo amadini bahagarariye, ubwinshi bw’amajwi sibwo bugomba gushingirwaho ku birebana n’ibyo kwizera kw’idini. Mbere yo kugira ihame cyangwa inyigisho iyo ari yo yose twemera, dukwiriye kubanza kwibaza niba bihuje n’iri jambo ngo “Uko niko Uwiteka avuga”. Satani ashishikariye cyane kwerekeza ibitekerezo byacu ku bantu, aho guhanga amaso ku Mana. Yerekeza amaso y’abantu ku bepisikopi bakuru, ku bapasitoro, ku bigisha iby’iyobokamana nk’abayobozi babo, mu cyimbo cyo gushakashaka mu Byanditswe Byera ngo bimenyere ubwabo icyo Imana ibashakaho. Nuko rero, iyo Satani amaze kwigarurira intekerezo z’abo bayobozi, abenshi abikoreshereza ibyo ashaka. Ubwo Yesu yazaga yigisha amagambo y’ubugingo, rubanda rwarayumvise ruranezerwa; kandi benshi mu batambyi n’abanyamategeko baramwizera. Ariko umutambyi mukuru n’abatware bagambirira kumuciraho iteka no kwamagana inyigisho ze. N’ubwo umuhati wabo wo kumushakaho ibirego wabapfiriye ubusa, n’ubwo batashoboraga kumva imbaraga mvajuru n’ubuhanga byari mu nyigisho ze, bakomeje gushakisha inzitwazo ubwabo; banga ibihamya byerekana ko ari Mesiya kugira ngo bitabahatira kuba abigishwa be. Abo barwanyaga Yesu, bari abantu bigishije abandi kujya bubaha uhereye mu bwana bwabo, bari baramenyerejwe gupfukamirwa. Baravugaga bati : ‘Mbese bishoboka bite ko abayobozi bacu, abanditsi bacu b’abanyabwenge batizera Yesu?’ Mbese aba bantu bizeraga cyane ntibaba baramwakiriye iyo aza kuba Kristo? Biturutse kuri abo bigisha byatumye ubwoko bw’Abayuda butakira Umucunguzi wabwo. Umwuka wakoreshaga abo batambyi n’abatware uracyigaragaza muri benshi bavuga ko bizera cyane. Banga kurondora ibihamya byo mu Byanditswe Byera byerekeye ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Bishingikiriza ku bwinshi bwabo, ubutunzi bwabo no kumenyekana hose, maze bagasuzugura abahagarariye ukuri bababona nk’aho ari inkehwe, abakene, n’intamenyekana, kandi bafite kwizera kubatandukanya n’isi yose. 432

Ibintu By'Ukuri Yesu Kristo yabonye mbere hose ko ubutegetsi budakwiye bwari buyobowe n’abanditsi n’abafarisayo butari kurangirira aho budatatanyije Abayuda. Yarebeshaga amaso ya gihanuzi akabona umurimo wo kwishyira hejuru k’ubutegetsi bw’umuntu, bushaka no kugenzura umutimanama w’abantu, ibyo bikaba byarabereye itorero umuvumo uteye ubwoba mu bihe byose. Yesu anenga mu buryo buteye ubwoba abanditsi n’Abafarisayo kandi aburira abantu ababuza kudakurikira izo mpumyi z’a bayobozi, ibyo byandikiwe kugira ngo bizabere akabarore abo mu gihe kizaza. Itorero ry’i Roma riha ubuyobozi bwaryo uburenganzira bwo gusobanura Ibyanditswe Byera. Bitwaje ko abayobozi b’idini ari bo bonyine gusa bafite ubushobozi bwo gusobanura Ijambo ry’Imana, rubanda rwabujijwe kurigira. N’ubwo Ubugorozi bwatanze Bibiliya kuri bose, n’ubundi amahame ya Roma yo kwikubira yakomeje kubuza imbaga y’abantu bo mu matorero y’abaporotesitanti kwigenzurira ubwabo mu Byanditswe Byera. Bigishwa kwemera inyigisho zayo nk’uko itorero ryazisobanuye; maze ugasanga ibihumbi byinshi by’abantu batinyuka gufata ubusa muri izo nyigisho, nyamara byari bisobanutse neza mu Byanditswe Byera ko ibyo binyuranyije rwose n’inyigisho zabo cyangwa amahame shingiro y’itorero ryabo. Nyamara n’ubwo Ibyanditswe Byera byuzuyemo imiburo ijyanye no kwirinda abigisha b’ibinyoma, abantu benshi biteguye kurindisha ubugingo bwabo abakuru b’idini. Muri iki gihe, ibihumbi byinshi by’abavuga ko ari abanyedini, ntibashobora gutanga impamvu n’imwe y’ukwizera kwabo usibye ibyo bigishijwe n’abayobozi b’idini yabo. Bagenda bakikira inyigisho z’Umukiza nk’abatazibonye, maze ibyiringiro byabo bakabyubaka ku magambo babwiwe n’ababwiriza babo. Ariko se abo babwiriza bo ntibakwibeshya? Ni mu buhe buryo ki twakwiringira ubuyobozi bwabo uretse Ijambo ry’Imana ryatwereka ko ari abatwaramucyo koko? Kubura umutima w’ubutwari bwo kwivana mu nzira mbi z’isi bitera benshi kugera ikirenge mu cy’abanyabwenge; maze kubwo kwangira kwigenzurira ku giti cyabo, baboherwa mu ngoyi z’ubuyobe badafite ibyiringiro. Babona ko ukuri ko muri iki gihe guhishuriwe muri Bibiliya, kandi bakumva imbaraga ya Mwuka Muziranenge iyoboye uko kuri; ariko bakarengaho bakemera inyigisho z’abayobozi b’idini yabo zibateshura kuri uwo mucyo. N’ubwo intekerezo n’umutimanama by’abo bantu binyurwa n’uko kuri, ariko kuko bayobejwe ntibashobora gutekereza ibicishije ukubiri n’ibyo bigishijwe n’ababwiriza babo; maze gushyira mu gaciro, n’ibyo barangamiye byose bigasimburwa no kutizera, ubwibone n’urwikekwe by’undi muntu. Benshi bahindutse ibikoresho Satani akoresha kugira ngo abohe imbata ze. Yigarurira benshi akoresheje umurunga w’isano bagirana n’abanzi b’Umusaraba wa Kristo. Uko iyo sano yaba iri kose, yaba ishingiye ku babyeyi, abavandimwe, ku bana, ku bashakanye, cyangwa se ku bo muhorana, ingaruka z’ibyo byose ni zimwe; abanzi b’ukuri bakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo bigarurire umutimanama, maze abantu bari mu kigoyi cye bagasigara batakigira ubutwari buhagije cyangwa umudendezo wo kugendera mu byo bumva umutima wabo ubemeza. 433

Ibintu By'Ukuri

Yesu Kristo yabonye mbere hose ko ubutegetsi budakwiye bwari buyobowe n’abanditsi

n’abafarisayo butari kurangirira aho budatatanyije Abayuda. Yarebeshaga amaso ya gihanuzi

akabona umurimo wo kwishyira hejuru k’ubutegetsi bw’umuntu, bushaka no kugenzura

umutimanama w’abantu, ibyo bikaba byarabereye itorero umuvumo uteye ubwoba mu bihe

byose. Yesu anenga mu buryo buteye ubwoba abanditsi n’Abafarisayo kandi aburira abantu

ababuza kudakurikira izo mpumyi z’a bayobozi, ibyo byandikiwe kugira ngo bizabere

akabarore abo mu gihe kizaza.

Itorero ry’i Roma riha ubuyobozi bwaryo uburenganzira bwo gusobanura Ibyanditswe

Byera. Bitwaje ko abayobozi b’idini ari bo bonyine gusa bafite ubushobozi bwo gusobanura

Ijambo ry’Imana, rubanda rwabujijwe kurigira. N’ubwo Ubugorozi bwatanze Bibiliya kuri

bose, n’ubundi amahame ya Roma yo kwikubira yakomeje kubuza imbaga y’abantu bo mu

matorero y’abaporotesitanti kwigenzurira ubwabo mu Byanditswe Byera. Bigishwa kwemera

inyigisho zayo nk’uko itorero ryazisobanuye; maze ugasanga ibihumbi byinshi by’abantu

batinyuka gufata ubusa muri izo nyigisho, nyamara byari bisobanutse neza mu Byanditswe

Byera ko ibyo binyuranyije rwose n’inyigisho zabo cyangwa amahame shingiro y’itorero

ryabo.

Nyamara n’ubwo Ibyanditswe Byera byuzuyemo imiburo ijyanye no kwirinda abigisha

b’ibinyoma, abantu benshi biteguye kurindisha ubugingo bwabo abakuru b’idini. Muri iki

gihe, ibihumbi byinshi by’abavuga ko ari abanyedini, ntibashobora gutanga impamvu n’imwe

y’ukwizera kwabo usibye ibyo bigishijwe n’abayobozi b’idini yabo. Bagenda bakikira

inyigisho z’Umukiza nk’abatazibonye, maze ibyiringiro byabo bakabyubaka ku magambo

babwiwe n’ababwiriza babo. Ariko se abo babwiriza bo ntibakwibeshya? Ni mu buhe buryo

ki twakwiringira ubuyobozi bwabo uretse Ijambo ry’Imana ryatwereka ko ari abatwaramucyo

koko? Kubura umutima w’ubutwari bwo kwivana mu nzira mbi z’isi bitera benshi kugera

ikirenge mu cy’abanyabwenge; maze kubwo kwangira kwigenzurira ku giti cyabo,

baboherwa mu ngoyi z’ubuyobe badafite ibyiringiro. Babona ko ukuri ko muri iki gihe

guhishuriwe muri Bibiliya, kandi bakumva imbaraga ya Mwuka Muziranenge iyoboye uko

kuri; ariko bakarengaho bakemera inyigisho z’abayobozi b’idini yabo zibateshura kuri uwo

mucyo. N’ubwo intekerezo n’umutimanama by’abo bantu binyurwa n’uko kuri, ariko kuko

bayobejwe ntibashobora gutekereza ibicishije ukubiri n’ibyo bigishijwe n’ababwiriza babo;

maze gushyira mu gaciro, n’ibyo barangamiye byose bigasimburwa no kutizera, ubwibone

n’urwikekwe by’undi muntu.

Benshi bahindutse ibikoresho Satani akoresha kugira ngo abohe imbata ze. Yigarurira

benshi akoresheje umurunga w’isano bagirana n’abanzi b’Umusaraba wa Kristo. Uko iyo

sano yaba iri kose, yaba ishingiye ku babyeyi, abavandimwe, ku bana, ku bashakanye,

cyangwa se ku bo muhorana, ingaruka z’ibyo byose ni zimwe; abanzi b’ukuri bakoresha

imbaraga zabo zose kugira ngo bigarurire umutimanama, maze abantu bari mu kigoyi cye

bagasigara batakigira ubutwari buhagije cyangwa umudendezo wo kugendera mu byo bumva

umutima wabo ubemeza.

433

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!