21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Hari indi ntambwe yatewe mu kwikuza k’ubupapa ubwo mu kinyejana cya cumi na

kimwe, Papa Geregori wa VII yatangazaga ko Itorero ry’i Roma ari iriziranenge. Kimwe mu

byo yarivugagaho ni uko, ukurikije icyo Ibyanditswe Byera bivuga, iryo torero ritigeze riyoba

kandi ko ridashobora kuzigera riyoba. Nyamara ntabwo ibihamya byo mu Byanditswe Byera

byigeze bijyana n’ibyo uwo mupapa yavugaga. Uwo mupapa wishyiraga hejuru yanavugaga

ko afite ububasha bwo kuvana abami b’abami ku ngoma kandi avuga ko nta teka aciye

rishobora kugira uwarihindura, ko ahubwo we yari afite uburenganzira bwo guhindura

ibyemezo byafashwe n’abandi bantu.

Urugero rutangaje rwerekana imico y’ubunyagitugu bw’uwo mupapa wahamyaga ko

abapapa badashobora kwibeshya rwagaragariye mu byo yakoreye umwami w’abami

w’Ubudage, Henry wa IV. Kubera guhangara gusuzugura ubutegetsi bwa Papa, uwo mwami

w’abami yabwiwe ko aciwe mu itorero kandi ko anyazwe ingoma. Henry amaze guterwa

ubwoba nuko ibikomangoma bye bimuvuyeho kandi bimurwanyije, muri uko

kumwigomekaho ibyo bikomangoma bikaba byari bishyigikiwe n’itegeko byahawe na Papa,

yabonye ko akwiriye kwiyunga na Roma. Ubwo yafashe urugendo aherekejwe n’umugore we

ndetse n’umugaragu we wamwumviraga anyura mu misozi miremire ya Alps mu gihe

cy’ubukonje bwinshi cyane kugira ngo yereke papa ko yicishije bugufi imbere ye. Ageze ku

ngoro Papa Geregori yari yagiye kuruhukiramo, bamujyanye mu gikari atari kumwe n’abaje

bamuherekeje, maze muri ubwo bukonje bwinshi cyane nta kintu yifubitse mu mutwe no ku

birenge ndetse yambaye imyenda isuzuguritse cyane, aba ari ho ategerereza ko papa amuha

uburenganzira bwo kumusanga aho ari. Amaze iminsi itatu atarya kandi yatura icyaha cye ni

bwo Papa yemeye kumubabarira. Kandi ubwo na bwo yagombaga gutegereza igihano

azagenerwa na papa, akabona kongera kwambara ikamba ry’ubwami no gusubira ku

nshingano z’ubwami. Papa Geregori, mu kwishima no kwiyemera kubera icyo gikorwa,

yirase avuga ko afite inshingano yo gupfobya ubwirasi bw’abami.

Mbega itandukaniro rikomeye riri hagati y’ubwirasi bukabije bw’uwo mupapa no

kwicisha bugufi ndetse n’ubugwaneza biranga Kristo, we ubwe wavuze ahagaze inyuma

y’umutima w’umuntu amwinginga ngo amukingurire kugira ngo amuhe amahoro kandi

amubabarire ibyaha, kandi akaba ari we wigishije abigishwa be ati:

«Kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wanyu.» Matayo

20:27.

Ibinyejana byinshi byahitaga byaranzwe no gukomeza kwiyongera kw’ibinyoma

byagaragaraga mu nyigisho zigishwaga na Roma. Na mbere yuko ubupapa bubaho, inyigisho

z’imyumvire ya gipagani zari zaratwaye ibitekerezo by’abagize itorero kandi zaranabagizeho

ingaruka. Abantu benshi bavugaga ko bihannye babaga bagitsimbaraye ku myemerere

y’inyigisho zabo za gipagani, kandi ntabwo bakomezaga kuziga ubwabo gusa ahubwo

banazihatiraga abandi bavuga ko ari bwo buryo bwo kurushaho kugira ubwiganze mu

bapagani.

36

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!