21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 37 – Ibyanditswe Byer ani Umurinzi

‘‘Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta

museke uzabatambikira.’‘ 1 Abantu b’Imana bayoborwa ku Byanditswe Byera kugira ngo

bibarinde abigisha b’ibinyoma n’imbaraga z’imyuka y’umwijima iyobya. Satani akoresha

ubucakura bwose kugira ngo abuze abantu gusobanukirwa na Bibiliya; kuko ihishyira ku

mugaragaro ubuhendanyi bwe. Mu ihembura iryo ari ryo ryose ry’umurimo w’Imana,

umutware w’ikibi arahaguruka agakorana umwete umurimo we; n’ubu arakoresha imbaraga

zirenze urugero mu ntambara iheruka arwanya Kristo n’abayoboke be. Ubuyobe buheruka

kandi bukomeye bugiye kuzigaragariza imbere yacu bidatinze. Anti-Kristo agiye gukorera

ibitangaza n’ibimenyetso mu maso yacu. Azakoresha ubuhendanyi bukomeye busa n’ukuri

ku buryo kubutahura bitazaba byoroshye uretse kuba warasomye Ibyanditswe Byera. Mu

buhamya bw’abo biyita Kristo, ijambo ryose n’igitangaza cyose bigomba gusuzumanwa

ubushishozi.

Abakomeza amategeko yose y’Imana bazarwanywa kandi babakobe. Bazashobora

gushikama mu masezerano y’Imana. Kugira ngo bazabashe kwihanganira ibigeragezo

bibategereje, bakwiriye gusobanukirwa n’ubushake bw’Imana nk’uko buri mu Ijambo ryayo;

bazashobora kuyihesha icyubahiro kuko bamenye ukuri kw’imico yayo, ubutegetsi bwayo

n’imigambi yayo, kandi babe ari byo gusa bagenderaho. Nta n’umwe uzahagarara ashikamye

mu gishuko giheruka, keretse gusa abashikamishije intekerezo zabo mu kuri kw’Ijambo

ryayo. Umuntu wese azagerwaho n’iki kibazo ngo: Mbese nzumvira Imana kuruta abantu?

Iki nicyo gihe cyacu cyo gufata icyemezo giheruka. Mbese ibirenge byacu bihagaze ku rutare

rw’Ijambo ry’Imana ridahinduka? Mbese ubu twiteguye kuzahagarara dushikamye ngo

duhamye amategeko y’Imana no kwizera Yesu?

Mbere y’uko abambwa ku musaraba, Umukiza yasobanuriye abigishwa be ko azicwa,

kandi ko azazuka, kandi abamarayika bari aho biteguye gusohoza ayo magambo mu bwenge

no mu mitima by’abigishwa be. Nyamara bo, bari bahanze amaso ibyo igihe gito aribyo

kubaturwa ku ngoyi y’Abaroma, kandi ntibari kubasha kwihanganira ko Uwari ibyiringiro

bya bose abasha gupfa urupfu rw’urukozasoni nk’urwo. Amagambo bari bakeneye kwibuka

yahanaguritse mu bitekerezo byabo, maze igihe cy’ibigeregezo gisohoye, gisanga batiteguye.

Urupfu rwa Yesu rwarabatunguye bamera nk’aho batigeze babimenyeshwa mbere y’igihe.

Nuko rero, ubuhanuzi butwereka neza ahazaza nk’uko byahishuriwe abigishwa mu magambo

ya Yesu. Ibimenyetso byinshi byerekana ko igihe cy’imbabazi kiri hafi kurangira kandi

n’imyiteguro y’igihe cy’akaga, byose byaragaragajwe. Nyamara abantu ibihumbi byinshi

ntibasobanukiwe n’uko kuri gukomeye nk’aho batigeze baguhishurirwa. Satani araboga

runono ngo ate kure igitekerezo cyose cyabahindura abanyabwenge bagasobanukirwa ibyo

agakiza, maze igihe cy’akaga kizasange batiteguye.

Iyo Imana yoherereje abantu ubutumwa bwayo bw’imbuzi zikomeye, bugatangwa

nk’ubutangajwe n’Abamarayika bera baguruka baringanije ijuru, isaba umuntu wese ufite

431

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!