21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ahirimbanira guteza imbere ubutegetsi bw’Ijuru, nyamara ahubwo akoresha imbaraga ze zose

rwihishwa kugira ngo abuhirike. Maze umugambi nyakuri yaharaniraga kugeraho

akawugereka ku bamarayika b’indahemuka. Imikorere nk’iyo y’ubushukanyi niyo yaranze

amateka y’itorero Gatolika ry’i Roma. Ryiyise ko rikora nk’Umusimbura w’Imana ku isi,

nyamara rigamije kwishyira hejuru y’Imana kandi rihindura n’amategeko yayo. Ku itegeko

rya Roma, abishwe kubwo kuba indahemuka z’ubutumwa bwiza biswe inkozi z’ibibi;

babashinja ko bakorana na Satani; kandi bagakoresha uburyo bwose bushohoboka ngo

babasebye, babagaragaze imbere y’abantu n’imbere yabo ubwabo ko ari ibivume ruharwa.

Uko rero niko bizamera, no muri iki gihe. Ubwo Satani ahirimbanira gutsemba abakomeza

amategeko y’Imana, azakora kuburyo bashinjwa kuba ari bo bayica, nk’abantu batesha Imana

agaciro kandi isi ikaba igiye gucirwaho iteka ari bo izize.

Ntabwo Imana izigera ihata ubushake cyangwa umutimanama w’umuntu; nyamara Satani

we kugira ngo abone uko yigarurira abo adashobora koshya, yitabaza ubugizi bwa nabi.

Kubera ubwoba cyangwa agahato, yihatira gutegeka umutimanama w’u muntu kugira ngo

amuramye. Kugira ngo agere kuri uwo mugambi, akorera mu idini no mu butegetsi bw’isi,

agahagurukiriza ubutegetsi guhatira abantu gukomeza amategeko y’abantu, bagasuzugura

ay’Imana.

Abakomeza Isabato yo muri Bibiliya bazaregwa ko ari abanzi b’amategeko na gahunda,

ko babangamiye imibereho myiza ya rubanda, ibyigenge kandi byangiritse, kandi bakaba ari

bo batuma Imana igiye gucira isi ho iteka. Ubwitonzi bwabo no gushikama mu byo bizera

bazabyita gukabya, kutava ku izima no gusuzugura ubutegetsi. Bazaregwa ko bahinyura

ubutegetsi. Ababwiriza barwanya amategeko y’Imana bazatangariza ku ruhimbi ko abantu

bafite inshingano yo kumvira ubutegetsi bw’isi nk’ubwashyizweho n’Imana. Mu nteko

ishinga amategeko, no mu nkiko z’ubucamanza, abakomeza amategeko y’Imana bazavugwa

nabi, bacirweho iteka. Amagambo yabo azagorekwa; bazabakekera imigambi mbi batigeze

kugira.

Nk’uko amatorero y’Abaporotesitanti yanga ibihamya by’ukuri byo mu Byanditswe

Byera bishyigikira amategeko y’Imana, bazashaka gucecekesha abafite kwizera gushikamye

kandi badashobora guhirika hakoreshejwe Bibiliya. N’ubwo muri iki gihe bahumiriza ngo

batareba ukuri, bari mu murongo ubaganisha ku gutoteza abazanga gushyira hamwe n’abandi

bakristo ngo bakomeze umunsi w’ikiruhuko washyizweho n’ubupapa.

Abanyacyubahiro bo mu matorero n’abo mu buyobozi bw’igihugu bazishyira hamwe ngo

bahongere, bahendahende cyangwa boshye abantu bo mu nzego zose kuruhuka ku munsi wa

mbere w’icyumweru (Dimanche). Nuko rero, amategeko mvajuru azasimbuzwa amategeko

y’agahato. Kwangirika k’ubutegetsi bizasenya gukunda ubutabera kandi bitume ukuri

kwirengagizwa; ndetse no muri Amerika yigenga ubwayo, abategetsi, abanyamategeko, mu

rwego rwo kwiyegereza abaturage, bazubahiriza ibyo rubanda rushaka bahatira abantu

kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru. Umudendezo w’umutimanama wabonetse

429

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!