21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bifatanye n’ububasha bwa Roma; maze ku bufatanye bw’izo mbaraga uko ari eshatu, icyo

gihugu kizagera ikirenge mu cya Roma gisiribange rwose uburenganzira bwo guhitamo.

Nk’uko imyuka y’abadayimoni yigana cyane abitwa Abakristo bo muri iki gihe, ifite

imbaraga zikomeye zo kuyobya abantu ikabagusha mu mitego yayo. Satani ubwe arihindura

akisanisha n’ibiriho. Azigaragaza afite imico nk’iya Marayika w’umucyo. Binyuze mu

kwizera imyuka, hazakorwa ibitangaza, abarwayi bazakira, kandi hakorwe n’ibindi bitangaza

bitabasha guhinyuzwa. Maze ubwo iyo myuka mibi izatura kwizera gushingiye muri Bibiliya,

kandi ikerekana ko yemera gahunda zose z’ibikorerwa mu itorero, ibikorwa byabo bizemerwa

nk’ibikozwe n’imbaraga mva ijuru.

Muri iyi minsi, biraruhije kubona umurongo utandukanya abiyita abakristo n’abatubaha

Imana. Abizera b’itorero bakunze ibyo ab’isi bakunda, kandi biteguye gufatanya nabo, Satani

na we yiyemeje kubateranyiriza hamwe nk’umubiri umwe noneho agakaza umugambi we wo

kubarundurira mu kwizera imyuka y’abadayimoni. Abizera inyigisho z’ubupapa birata ko

ibitangaza ari ikimenyetso cy’itorero ry’ukuri, biteguye kuyobywa n’izo mbaraga zikora

ibitangaza; kandi Abaporotesitanti bamaze gushyira ku ruhande ingabo y’ukuri, na bo

bazarindagira. Abizera inyigisho z’ubupapa, Abaporotesitanti n’ab’isi, bazemerera hamwe

ishusho y’ubutungane idafite ububasha, kandi muri ubwo bumwe hazabonekamo itsinda

rinini rifashe icyemezo cyo kwemera guhindurwa n’isi kandi babone igitondo

cy’ikinyagihumbi bategereje igihe kirekire gitangaje.

Binyuze mu kwizera imyuka y’abadayimoni, Satani yiyerekana nk’uwifuza kugirira neza

abantu bose, akiza abantu indwara, kandi ahamya ko azanye idini nshya yo mu rwego

ruhanitse ifite kwizera gushya, nyamara kandi na none muri icyo gihe, azaba akora

nk’umurimbuzi. Ibigeragezo bye byose birohe imbaga y’abantu mu irimbukiro. Kutirinda

byimuye gushyira mu gaciro; kurarikira, amahane, ibyo bigakurikirwa no kuvusha amaraso.

Satani anezezwa n’intambara, kuko ibyutsa inzangano mu mitima y’abantu, hanyuma

igatsemba buheriheri abijanditse mu ngeso mbi kandi bavusha amaraso. Umugambi we ni

uguteranyiriza amahanga yose mu ntambara, kuko muri ubwo buryo arimo ashobora gucurika

ibitekerezo by’abantu akabibagiza kwitegura kuzahagarara bashikamye ku munsi ukomeye

w’Imana.

Satani na none akorera no mu biremwa kugira ngo yigarurire abantu benshi batiteguye.

Yiyigishije amabanga y’imibereho y’ibyaremwe, kandi akoresha imbaraga ze zose gutegeka

ibintu byose mu gihe cyose Imana ikibimwemereye. Ubwo Imana yamuhaga uburenganzira

bwo kubabaza Yobu, mbega ukuntu imikumbi n’amashyo, abagaragu, amazu, abana, byose

byayoyotse mu mwanya muto icyago gikurwa n’ikindi! Imana niyo ikingira ibiremwa byayo

kandi ikabirinda imbaraga z’umurimbuzi. Nyamara abakristo basuzuguye amategeko ya

Yehova; kandi Uwiteka azasohoza icyo yavuze - ko azahagarika gusuka imigisha ye ku isi,

kandi akure uburinzi bwe ku bagomera amategeko ye, bakigisha abandi kandi bakabahatira

kugenza nka bo. Satani agenza uko ashatse uwo ari we wese Uwiteka yakuyeho uburinzi bwe.

427

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!