Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri wabyo. Nubwo ibigirwamana biri mu buryo butandukanye, gusenga ibishushanyo byiganje mu Bakristo b’iki gihe nk’uko byari biri mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya. Imana z’abiyita abahanga, abacurabwenge, abasizi, abategetsi, abanyamakuru, imana z’abanyabukorikori, imana zo mu mashuri yisumbuye, no muri za Kaminuza, ndetse n’imana zo mu bigo by’abihaye Imana, zirushije ububi Baali, ariyo mana y’izuba yo muri Fowenike. Nta cyaha mu byadutse mu Bakristo kibabaza cyane ubutegetsi bw’ijuru, nta na kimwe cyonona ibitekerezo, nta na kimwe gifite ingaruka ziyobya, nk’inyigisho za none, zikwiza hose kandi vuba ko amategeko y’Imana atakigenga abantu. Igihugu cyose kigira amategeko yacyo, agomba kubahirizwa no gukurikizwa; nta butegetsi bwabaho budafite amategeko; none byashoboka bite ko Umuremyi w’isi n’ijuru atagira amategeko agenga ibyo yaremye? Tuvuge ko ababwiriza b’akataraboneka bigishije ku mugaragaro ko amabwiriza agenga igihugu cyabo kandi akarinda uburenganzira bw’abenegihugu, atakiri ngombwa, kuko abuza abantu umudendezo, bityo akaba atagikwiriye kubahirizwa; mbese umubwiriza nk’uwo yakwihanganirwa ku ruhimbi igihe kingana iki ? None se, kwirengagiza amategeko ya leta z’isi n’ay’ibihugu byaba icyaha gikabije kuruta gusiribanga amategeko mvajuru kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwose? Byajyaga gukomerera cyane ibihugu gukuraho amategeko yabyo, maze bikemerera abaturage gukora ikibabereye cyiza, kuruta ko Umutegetsi w’isi n’ijuru yakuraho amategeko ye, maze isi igasigara idafite itegeko rihana uwacumuye, cyangwa iritsindishiriza utariho urubanza. Mbese twajyaga kumenya ingaruka zituruka ku gukurwaho kw’amategeko y’Imana? Byarageragejwe. Dutekereze ibintu biteye ubwoba byabaye mu gihugu cy’Ubufaransa ubwo igihugu cyategekwaga n’ubuhakanamana. Byagaragariye isi ko gukuraho amabwiriza Imana yashyizeho, ari ukwemera itegeko rikaze ry’ubugizi bwa nabi. Iyo urugero rw’ubutungane rushyizwe ku ruhande, umutware w’ibibi byose aba abonye inzira yo kwimika ingoma ye mu isi. Ahantu hose amategeko y’Imana yanzwe, icyaha ntikiba kikigaragara nk’icyaha, cyangwa ngo gukiranuka kwifuzwe. Abanga kumvira ubutegetsi bw’Imana, na bo ubwabo ntibashobora kwitegeka. Binyuze mu nyigisho zabo z’ibinyoma, ingeso yo kwishyira hejuru yinjira mu mitima y’abana no mu y’abasore, kuko muri kamere yabo batihanganira kwitegeka; ntibifuza kugira amategeko abagenga, ariko ntibite no ku ngaruka zizabaho hanyuma. Igihe bakoba cyane abihutira kumvira amategeko y’Imana, nibwo abantu benshi bemera ubuyobe bwa Satani batazuyaje. Bemera gutwarwa n’irari kandi bakitangira gukora ibyaha n’abapagani ubwabo babona ko ari ibyo gucirwaho iteka. Abigisha abantu gusuzugura amategeko y’Imana, babiba kutumvira hakazasarurwa kutumvira. Mureke amategeko mvajuru yirengagizwe yose uko yakabaye, amategeko y’abantu nayo azirengagizwa bidatinze. Kuko Imana ibuzanya ibikorwa biteye isoni; kwifuza, kubeshya, kwiba, abantu biteguye kuribata amategeko y’Imana, bitwaza ko ababera inkomyi ituma batagera ku byo bifuza mu isi; ariko kubera kwanga amategeko y’Imana ntizatuma 424

Ibintu By'Ukuri bagira icyo bageraho. Niba amategeko y’Imana atakibagenga, kuki kuyacumura bitera ubwoba ? Ibyo abantu batunze ntibyagira umutekano. Abantu batwara abaturanyi babo ibyabo ku ngufu, umunyambaraga niwe waba umukire kurusha abandi. Ubuzima bw’umuntu nta gaciro bwazongera kugira. Indahiro mu gihe cyo gusezerana kw’abashakanye ntabwo yakomeza kurinda imibereho y’umuryango. Ufite ububasha, aramutse abishatse, yajyana umugore wa mugenzi we ku ngufu. Itegeko rya gatanu, nk’uko irya kane byagenze, ryakurwaho. Abana ntibatinya kwica ababyeyi babo, baramutse bifuza kunezeza imitima yabo yononekaye. Ibihugu byateye imbere mu majyambere, byahinduka indiri y’ubujura n’ubwicanyi; kandi amahoro, ikiruhuko n’umunezero, byashira ku isi. Inyigisho zivuga ko abantu babatuwe ku kwitondera amategeko y’Imana zaciye intege imbaraga z’ibya mwuka, maze zikingura urugi rw’umuraba w’ubugome wisuka ku isi. Kutagendera ku mategeko, kwaya no kwiyonona, bitwirohaho nk’umuyaga wa serwakira. Mu muryango, Satani arimo gukora. Ibendera rye rishinzwe no mu ngo z’abavuga ko ari Abakristo. Hari ishyari, gushinjanya ibinyoma, kwishushanya, ubuhemu, isumbwe, ubugambanyi, kutiringirana no gukunda irari. Amahame n’inyigisho by’iyobokamana, byose byari bikwiriye kuba urufatiro rw’imibanire myiza, bimeze nk’ikirundo gisukuma kigiye kuriduka. Abicanyi ruharwa iyo bashyizwe muri gereza kubera ubugome bwabo, bahora bahabwa impano kandi bakitabwaho nk’aho bahemberwa ibyiza bagezeho. Imico yabo n’ubugome bwabo byaramamajwe cyane. Itangazamakuru rishyira ku mugaragaro ingeso z’abantu mu buryo burambuye, bityo bigatuma n’abandi binjira muri ibyo bikorwa by’uburiganya, ubujura n’ubwicanyi; maze Satani akanezezwa n’uko ageze ku nsinzi yo kubajyana mu irimbukiro. Ingeso yo gukunda ibibi, kutamenya kwitegeka, ubwiyongere bukabije bwo kwiyandarika n’ubugome bw’uburyo bwose bikwiriye gutuma abubaha Imana bose bakangukira kwibaza igikwiriye gukorwa ngo bahangane n’umuraba w’ikibi. Inkiko zica imanza zuzuyemo ruswa. Abategetsi bashishikajwe n’inyungu zabo, no gukunda kwishakira ibibanezeza. Kutirinda byahumye intekerezo za benshi, bituma Satani abona uko abigarurira. Abanyamategeko baratandukira, bahabwa ruswa , maze bakarindagira. Ubusinzi, inzika, gukunda iby’isi, ishyari no kubura ubunyangamugayo mu buryo bwose, ni byo byiganje muri bamwe mu bashinzwe gushyiraho amategeko. ‘’Ubutabera bwabaye akahebwe, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.’‘ 2 Gukiranirwa n’umwijima mu bya mwuka byariho mu gihe cyo kwikuza kwa Roma byari ingaruka ntakuka zo gukuraho Ibyanditswe Byera; ariko se ni hehe mu mucyo w’ubutumwa bwiza, mu gihe cy’umudendezo mu by’idini, dusanga impamvu y’ubuhemu bwiganje, kwanga amategeko y’Imana, n’ingaruka yo kwangirika? Kuko Satani atagishobora kubohera abantu munsi y’ubutware bwe abahisha Ibyanditswe Byera, yitabaza ubundi buryo kugira ngo asohoze umugambi we udahinduka. Gusenya ukwizera gushingiye muri Bibiliya bimufasha kugera ku mugambi we wo kuyirimbura nayo ubwayo. Iyo yinjiza imyizerere ivuga ko amategeko y’Imana atakigenga abantu, aba ashaka kubatera kuyagomera nk’aho ari injiji kuri 425

Ibintu By'Ukuri

bagira icyo bageraho. Niba amategeko y’Imana atakibagenga, kuki kuyacumura bitera

ubwoba ? Ibyo abantu batunze ntibyagira umutekano. Abantu batwara abaturanyi babo ibyabo

ku ngufu, umunyambaraga niwe waba umukire kurusha abandi. Ubuzima bw’umuntu nta

gaciro bwazongera kugira. Indahiro mu gihe cyo gusezerana kw’abashakanye ntabwo

yakomeza kurinda imibereho y’umuryango. Ufite ububasha, aramutse abishatse, yajyana

umugore wa mugenzi we ku ngufu. Itegeko rya gatanu, nk’uko irya kane byagenze,

ryakurwaho. Abana ntibatinya kwica ababyeyi babo, baramutse bifuza kunezeza imitima yabo

yononekaye. Ibihugu byateye imbere mu majyambere, byahinduka indiri y’ubujura

n’ubwicanyi; kandi amahoro, ikiruhuko n’umunezero, byashira ku isi.

Inyigisho zivuga ko abantu babatuwe ku kwitondera amategeko y’Imana zaciye intege

imbaraga z’ibya mwuka, maze zikingura urugi rw’umuraba w’ubugome wisuka ku isi.

Kutagendera ku mategeko, kwaya no kwiyonona, bitwirohaho nk’umuyaga wa serwakira. Mu

muryango, Satani arimo gukora. Ibendera rye rishinzwe no mu ngo z’abavuga ko ari

Abakristo. Hari ishyari, gushinjanya ibinyoma, kwishushanya, ubuhemu, isumbwe,

ubugambanyi, kutiringirana no gukunda irari.

Amahame n’inyigisho by’iyobokamana, byose byari bikwiriye kuba urufatiro

rw’imibanire myiza, bimeze nk’ikirundo gisukuma kigiye kuriduka. Abicanyi ruharwa iyo

bashyizwe muri gereza kubera ubugome bwabo, bahora bahabwa impano kandi bakitabwaho

nk’aho bahemberwa ibyiza bagezeho. Imico yabo n’ubugome bwabo byaramamajwe cyane.

Itangazamakuru rishyira ku mugaragaro ingeso z’abantu mu buryo burambuye, bityo

bigatuma n’abandi binjira muri ibyo bikorwa by’uburiganya, ubujura n’ubwicanyi; maze

Satani akanezezwa n’uko ageze ku nsinzi yo kubajyana mu irimbukiro. Ingeso yo gukunda

ibibi, kutamenya kwitegeka, ubwiyongere bukabije bwo kwiyandarika n’ubugome bw’uburyo

bwose bikwiriye gutuma abubaha Imana bose bakangukira kwibaza igikwiriye gukorwa ngo

bahangane n’umuraba w’ikibi. Inkiko zica imanza zuzuyemo ruswa. Abategetsi

bashishikajwe n’inyungu zabo, no gukunda kwishakira ibibanezeza. Kutirinda byahumye

intekerezo za benshi, bituma Satani abona uko abigarurira. Abanyamategeko baratandukira,

bahabwa ruswa , maze bakarindagira. Ubusinzi, inzika, gukunda iby’isi, ishyari no kubura

ubunyangamugayo mu buryo bwose, ni byo byiganje muri bamwe mu bashinzwe gushyiraho

amategeko. ‘’Ubutabera bwabaye akahebwe, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana

ntikubasha kwinjira.’‘ 2

Gukiranirwa n’umwijima mu bya mwuka byariho mu gihe cyo kwikuza kwa Roma byari

ingaruka ntakuka zo gukuraho Ibyanditswe Byera; ariko se ni hehe mu mucyo w’ubutumwa

bwiza, mu gihe cy’umudendezo mu by’idini, dusanga impamvu y’ubuhemu bwiganje,

kwanga amategeko y’Imana, n’ingaruka yo kwangirika? Kuko Satani atagishobora kubohera

abantu munsi y’ubutware bwe abahisha Ibyanditswe Byera, yitabaza ubundi buryo kugira ngo

asohoze umugambi we udahinduka. Gusenya ukwizera gushingiye muri Bibiliya bimufasha

kugera ku mugambi we wo kuyirimbura nayo ubwayo. Iyo yinjiza imyizerere ivuga ko

amategeko y’Imana atakigenga abantu, aba ashaka kubatera kuyagomera nk’aho ari injiji kuri

425

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!