21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

wabyo. Nubwo ibigirwamana biri mu buryo butandukanye, gusenga ibishushanyo byiganje

mu Bakristo b’iki gihe nk’uko byari biri mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya. Imana z’abiyita

abahanga, abacurabwenge, abasizi, abategetsi, abanyamakuru, imana z’abanyabukorikori,

imana zo mu mashuri yisumbuye, no muri za Kaminuza, ndetse n’imana zo mu bigo

by’abihaye Imana, zirushije ububi Baali, ariyo mana y’izuba yo muri Fowenike.

Nta cyaha mu byadutse mu Bakristo kibabaza cyane ubutegetsi bw’ijuru, nta na kimwe

cyonona ibitekerezo, nta na kimwe gifite ingaruka ziyobya, nk’inyigisho za none, zikwiza

hose kandi vuba ko amategeko y’Imana atakigenga abantu. Igihugu cyose kigira amategeko

yacyo, agomba kubahirizwa no gukurikizwa; nta butegetsi bwabaho budafite amategeko;

none byashoboka bite ko Umuremyi w’isi n’ijuru atagira amategeko agenga ibyo yaremye?

Tuvuge ko ababwiriza b’akataraboneka bigishije ku mugaragaro ko amabwiriza agenga

igihugu cyabo kandi akarinda uburenganzira bw’abenegihugu, atakiri ngombwa, kuko abuza

abantu umudendezo, bityo akaba atagikwiriye kubahirizwa; mbese umubwiriza nk’uwo

yakwihanganirwa ku ruhimbi igihe kingana iki ? None se, kwirengagiza amategeko ya leta

z’isi n’ay’ibihugu byaba icyaha gikabije kuruta gusiribanga amategeko mvajuru kandi ari yo

rufatiro rw’ubutegetsi bwose?

Byajyaga gukomerera cyane ibihugu gukuraho amategeko yabyo, maze bikemerera

abaturage gukora ikibabereye cyiza, kuruta ko Umutegetsi w’isi n’ijuru yakuraho amategeko

ye, maze isi igasigara idafite itegeko rihana uwacumuye, cyangwa iritsindishiriza utariho

urubanza. Mbese twajyaga kumenya ingaruka zituruka ku gukurwaho kw’amategeko

y’Imana? Byarageragejwe. Dutekereze ibintu biteye ubwoba byabaye mu gihugu

cy’Ubufaransa ubwo igihugu cyategekwaga n’ubuhakanamana. Byagaragariye isi ko

gukuraho amabwiriza Imana yashyizeho, ari ukwemera itegeko rikaze ry’ubugizi bwa nabi.

Iyo urugero rw’ubutungane rushyizwe ku ruhande, umutware w’ibibi byose aba abonye inzira

yo kwimika ingoma ye mu isi.

Ahantu hose amategeko y’Imana yanzwe, icyaha ntikiba kikigaragara nk’icyaha, cyangwa

ngo gukiranuka kwifuzwe. Abanga kumvira ubutegetsi bw’Imana, na bo ubwabo

ntibashobora kwitegeka. Binyuze mu nyigisho zabo z’ibinyoma, ingeso yo kwishyira hejuru

yinjira mu mitima y’abana no mu y’abasore, kuko muri kamere yabo batihanganira

kwitegeka; ntibifuza kugira amategeko abagenga, ariko ntibite no ku ngaruka zizabaho

hanyuma. Igihe bakoba cyane abihutira kumvira amategeko y’Imana, nibwo abantu benshi

bemera ubuyobe bwa Satani batazuyaje. Bemera gutwarwa n’irari kandi bakitangira gukora

ibyaha n’abapagani ubwabo babona ko ari ibyo gucirwaho iteka.

Abigisha abantu gusuzugura amategeko y’Imana, babiba kutumvira hakazasarurwa

kutumvira. Mureke amategeko mvajuru yirengagizwe yose uko yakabaye, amategeko

y’abantu nayo azirengagizwa bidatinze. Kuko Imana ibuzanya ibikorwa biteye isoni; kwifuza,

kubeshya, kwiba, abantu biteguye kuribata amategeko y’Imana, bitwaza ko ababera inkomyi

ituma batagera ku byo bifuza mu isi; ariko kubera kwanga amategeko y’Imana ntizatuma

424

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!