21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 36 – Intambara Itutumba

Guhera igihe intambara ikomeye yatangiriye mu ijuru, umugambi wa Satani wari uwo

gukuraho amategeko y’Imana. Ibyo byagombaga gusohora ari uko atangiye kugomera

Umuremyi we, kandi n’ubwo yaciwe mu ijuru, ariko aracyakomereje urugamba rwe mu isi.

Kuyobya abantu no kubatera kwica amategeko y’Imana, nicyo kimushishikaje. Yasohoza

umugambi we binyuze mu kwanga amategeko y’Imana yose, yakoresha gukuraho rimwe muri

yo, uko byamera kose ingaruka zizaba zimwe. Umuntu ukurikiza Amategeko iyo agize rimwe

ateshukaho, aba ameze nk’uyishe yose.’‘ 1

Kubwo gushaka gupfobya amabwiriza y’ijuru, Satani yagoretse amahame ya Bibiliya,

maze amakosa yinjizwa mu myizerere y’abantu ibihumbi byinshi bavuga ubwabo ko bizera

Ibyanditswe Byera. Amakimbirane akomeye kandi aheruka hagati y’ukuri n’ibinyoma ni rwo

rugamba rumaze igihe kirekire kandi ruheruka izindi zose rurwanya amategeko y’Imana.

Muri urwo rugamba turimo; urugamba ruhanganishije amategeko y’abantu n’ay’Imana, idini

ya Bibiliya n’idini y’ibihimbano n’imigenzo.

Imbaraga zishyize hamwe ngo zirwanye ukuri no gutungana, ubu zamaze gutangira

umurimo wazo. Ijambo ryera ry’Imana ryatugezeho, binyuze mu mubabaro mwinshi

n’amaraso menshi yamenetse, ariko ntiryahabwa agaciro gakwiye. Bibiliya igera ku bantu

bose, ariko bake gusa nibo bemera ko iba umuyobozi w’ubugingo bwabo. Ubuhemu

bukomeje gukwira hose mu buryo buteye agahinda, atari mu bantu bari ku isi gusa, ahubwo

burarushaho kugwira no mu itorero. Benshi barahakana amahame ariyo shingiro nyakuri

ry’ukwizera kwa Gikristo. Imirimo ikomeye y’irema nk’uko igaragazwa n’abanditsi bari

bayobowe n’Umwuka Muziranenge, gucumura k’umuntu, uguhongerera, no guhoraho

kw’amategeko y’Imana, byose byashyizwe iruhande, yaba ari byose uko byakabaye cyangwa

umugabane umwe wabyo, bikozwe n’umugabane munini w’abantu biyita ko ari Abakristo.

Ibihumbi byinshi by’abantu bibona kubwo kwishingikiriza ku buhanga bwabo no kumva

bihagije babona ko gushyira ibyiringiro muri Bibiliya ari ubwenge buke; bagasanga ibyabo

ari ikimenyetso cy’ingabire y’isumbwe maze bigatuma bishuka basobanura Ibyanditswe

Byera birengagije ukuri kw’ibya Mwuka gukubiyemo. Ababwiriza benshi babigisha abizera

babo, kandi abigisha benshi bigisha abanyeshuri babo ko amategeko y’Imana yahindutse

cyangwa yavuyeho, maze abacyizera ko adahinduka kandi akwiriye gukomezwa,

bagahindurwa ibishungero n’insuzugurwa.

Iyo banze ukuri baba banze na Nyirako. Iyo baribata amategeko y’Imana baba bahakanye

n’Uwayatanze. Biroroshye gukora igishushanyo cy’amahame n’inyigisho by’ibinyoma nko

gukora igishushanyo kibajwe mu giti cyangwa mu mabuye. Kugira ngo agaragaze imico

y’Imana uko itari, Satani yoshya abantu kuyikekaho imico y’ibinyoma. Kuri benshi,

ikigirwamana cy’ubucurabwenge cyarimitswe maze Imana irimurwa; nyamara Imana Ihoraho

nk’uko yigaragarije mu Ijambo ryayo, muri Kristo no mu mirimo itangaje yo kurema,

abayiramya ni bake gusa. Abantu ibihumbi basenga ibyaremwe ariko bagahakana Umuremyi

423

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!