21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

igahoshwa n’amaturo umuntu ayituye n’imirimo akoze ababaza umubiri we kugira ngo

yerekane ko ababajwe n’icyaha cye!

Nubwo ubuhenebere bwarushagaho kwiyongera mu bantu bose, ndetse no mu bayobozi

b’itorero ry’i Roma, imbaraga z’itorero zasaga n’iziyongera mu buryo butajegajega. Ahagana

mu mpera z’ikinyejana cya munani, abagatolika b’i Roma bavuze ko no mu myaka ibanza

y’itorero abepisikopi b’i Roma bahoranye ububasha bwo mu by’umwuka nk’ubwo na bo bari

bafite. Kugira ngo bashimangire icyo kinyoma kibe ihame, bagombaga kugira uburyo

bakoresha kugira ngo gise n’igifite imbaraga, kandi se w’ibinyoma ni we wabubigishije.

Abapadiri bahimbye inyandiko bazita iza kera. Bashyize ahagaragara amategeko abantu batari

barigeze babwirwa yashyizweho n’inama z’itorero, yavugaga ko uhereye kera kose papa afite

ububasha bwo kuyobora itorero ku isi yose. Ubwo itorero ryari ryaranze ukuri ryasamiye

hejuru ibyo binyoma.

Abizera bake b’indahemuka bari barubatse ku rufatiro nyakuri (1Abakorinto 3:10, 11) bari

bababaye kandi babangamiwe ubwo amanjwe y’inyigisho z’ibinyoma yakomaga umurimo

w’Imana mu nkokora. Bamwe muri bo bari biteguye kuvuga nk’abubatse inkuta za

Yerusalemu mu gihe cya Nehemiya, bati: “ Abikorezi bacitse intege, kandi hariho ibishingwe

byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.” Nehemiya 4:10. Kubera kuzahazwa no guhora

bahanganye n’akarengane, guhora barwanya uburiganya n’icyaha ndetse no guhora barwanya

ibindi bisitaza Satani yashoboraga kubashyira imbere ngo arogoye urugendo rwabo, bamwe

mu bari barabaye abubatsi b’indahemuka bageze ubwo bacogora; maze kubwo gushaka

umutekano n’ubusugire bw’imitungo yabo n’ubuzima bwabo, bava ku rufatiro nyakuri bari

barubatseho. Ariko abandi batigeze bahungabanywa n’ibitero by’abanzi babo, bavuze bashize

amanga bati: «Ntimubatinye; mwibuke Uwiteka, Umwami ukomeye uteye ubwoba»

(Nehemiya 4:14); maze bakomeza umurimo wabo, buri wese acigatiye inkota ye. Abefeso

6:17.

Uwo mutima wo kwanga no kurwanya ukuri wakomeje kugaragara mu banzi b’Imana

babayeho mu bihe byose byagiye bikurikirana, kandi na none umutima wo kuba maso

n’ubudahemuka ni wo abagaragu bayo bagiye basabwa kugira. Amagambo Kristo yabwiye

abigishwa be ba mbere azanagumya kubwirwa abayoboke be bose kugeza ku mperuka y’ibihe

:« Icyo mbabwiye, ndakibwira bose nti ‘Mube maso’.” Mariko 13:37.

Umwijima wasaga n’urushaho kubudika. Gusenga igishushanyo byarushijeho gukwira mu

bantu bose. Bacanaga amatara imbere y’ibishushanyo kandi bakabisenga. Imigenzo

idasobanutse ndetse n’ubupfumu byakomeje kwiyongera. Ibitekerezo by’abantu byose

byayoborwaga n’imyumvire n’imigenzo bipfuye ku buryo gutekereza bashyize mu gaciro

byasaga n’ibyaganjwe. Niba abapadiri n’abepisikopi ubwabo bari abantu bikundira ibinezeza,

bategekwa n’irari kandi barangiritse mu bijyanye n’imico mbonera; ikintu kimwe umuntu yari

kwitega ku bantu babareberagaho ni ugusaya mu bujiji no mu bukozi bw’ibibi.

35

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!