21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

igitekerezo cy’uko Isabato, ariwo munsi wa karindwi, Kristo yayihinduyemo Icyumweru

(umunsi wa mbere w’icyumweru). Nyamara ariko, nta buhamya na bumwe yashoboye kubona

mu Byanditswe Byera bwemeza izo nyigisho nshya. Eusebius ubwe, n’ubwo atabishakaga,

yemeye ko atari ukuri kandi yerekana ba nyiri iyo mpinduka. Aravuga ati, “Ibintu byose

byagombaga gukorwa ku munsi w’Isabato, “twabyimuriye ku munsi w’Umwami”. 7 N’ubwo

igitekerezo cy’umunsi wa mbere w’icyumweru nta shingiro cyari gifite, cyakoreshejwe mu

gutinyura abantu kuribata Isabato y’Uwiteka Nyiringabo. Abifuje bose icyubahiro cyo mu isi,

bahisemo iminsi mikuru ya gipagani.

Uko ubupapa bwakomeje gushinga imizi, niko n’umunsi w’Icyumweru wakomeje

guhabwa ikuzo. Nyuma y’igihe gito, abaturage bakomeje imirimo yabo y’ubuhinzi, igihe

babaga batagiye mu rusengero, maze umunsi wa karindwi ukomeza gufatwa nk’Isabato.

Ariko ihinduka rigakorwa buhoro buhoro. Abakozi bo mu nkiko babujijwe guca imanza

z’abaturage ku munsi wa mbere w’icyumweru. Nyuma ho gato, abantu bose, mu nzego izo

arizo zose, bategekwa kureka imirimo yose, maze abakoze ku cyumweru, abatari

inkoreragahato bagacibwa ibihano naho abagaragu bagahanishwa gukubitwa ibiboko. Nyuma

y’aho, haje gutangwa itegeko ko abakire bazagira umurimo wose bakora ku cyumweru

bazahanishwa igihano cyo kunyagwa kimwe cya kabiri cy’umugabane w’ubutunzi bwabo;

maze batava ku izima, bakazahindurwa inkoreragahato. Abakene bo hasi bagombaga gucibwa

mu gihugu buheriheri.

Hakurikiyeho kwitabaza ibitangaza by’ibihimbano. Muri ibyo bitangaza havuzwemo

icy’umugabo umwe ngo wagiye mu murima guhinga ku cyumweru afata icyuma cyo

guhanagura igitaka ku isuka ye, cya cyuma ngo kimushinga mu kiganza, akimarana imyaka

ibiri akigendana ‘’aribwa cyane kandi afite isoni nyinshi” 8.

Nyuma y’aho, Papa yategetse abapadiri bayobora paruwasi ko bagomba guhana

bihanukiriye abazazirura Icyumweru, bakabatumira kujya kuvuga amasengesho muri Kiliziya

kugira ngo batihamagarira imivumo ubwabo hamwe n’abaturanyi babo. Inama nkuru

y’amatorero yashyigikiye icyo gitekerezo ivuga ko n’abaporotesitanti byababayeho kenshi,

bitewe n’uko hari abantu bakoze ku cyumweru maze bakubitwa n’inkuba. Niyo mpamvu uwo

munsi koko ugomba kuba uw’Isabato. Abayobozi b’amatorero baravuga bati, Ibyo bigaragaza

“uburyo Imana yarakariye bikabije abantu bazirura uwo munsi.’‘ Abatambyi, abapasitoro,

abami, ibikomangoma, n’abizera bose, bongeye kurarikirwa ‘’gukora uko bashoboye kose,

kugira ngo uwo munsi uziririzwe nk’uko biwukwiriye, kandi nk’uko binakwiranye

n’ubukristo, maze mu idini uwo munsi ukaziririzwa no mu bihe bizaza’‘. 8

Kuko amategeko-teka y’inama nkuru z’idini atari ahagije, ubutegetsi bwa Leta bwasabwe

gushyiraho itegeko-teka ry’iterabwoba rizakura abantu imitima, rikabahatira guhagarika

imirimo ku Cyumweru. Mu nama nkuru yabereye i Roma, imyanzuro yose yari

yarashyizweho mbere yongeye kwemezwa, kandi barushaho kuyashyiramo umurego. Maze

417

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!