Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Muri ubwo buhendanyi bukomeye kandi bunyuranye nimwo umutware w’ibibi byose asohoreza umugambi we wo gusebya Imana no guheza umuntu mu butindi. Kandi nk’uko tubona uko Satani ashobora kwiyoberanya, agasohoza umugambi we yifashishije abayobozi b’itorero, dushobora gusobanukirwa neza impamvu arwanya Bibiliya cyane. Iki Gitabo nikiramuka gisomwe, imbabazi n’ urukundo by’Imana bizahishurwa; bizagaragara ko Imana itagira n’umwe yikoreza umutwaro uremereye. Nta kindi idusaba uretse umutima umenetse, ushenjaguwe, wicisha bugufi, n’umwuka wo kumvira. Nta cyitegererezo Yesu yadusigiye mu mibereho ye cy’uko abagabo n’abagore bakwiriye kwifungiranira mu mazu y’abihaye Imana, ngo babone kuba babonereye kujya mu ijuru. Ntaho yigeze yigisha ko urukundo n’imbabazi bikwiriye kugira ikindi kintu kibisimbura. Umutima w’Umukiza wahoraga usabwe n’urukundo. Uko umuntu arushaho kwegera ubutungane mu bya mwuka, ni ko intekerezo ze zihumuka, uko arushaho gusobanukirwa icyaha ni nako yimbika mu kugirira impuhwe ubabaye. Papa yiyise uhagarariye Kristo ku isi; ariko se ni buryo ki imico ye igereranywa n’iy’Umukiza wacu? Mbese hari abo Yesu yigeze ashyira mu nzu y’imbohe cyangwa ngo bababazwe kubera ko batamuhaye icyubahiro nk’Umwami w’ijuru ? Mbese hari uwigeze kumva ijwi rye acira abantu urubanza rwo gupfa kubera ko batamwemeye ? Igihe abaturage bo mu mudugudu wa Samariya bamwirukanaga bakanga kumucumbikira, intumwa Yohana yararakaye, iramubaza ati, “Nyagasani urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe bose bashireho nk’uko Eliya yabigenje? Yesu yarebye abigishwa be yumva abababariye, maze acyaha uwo mwuka mubi wari ubarimo ati “Umwana w’umuntu ntiyaje kurimbura abantu, ahubwo yazanywe no kubaha ubugingo.’‘ 5 Mbega ukuntu umutima wa Kristo utandukanye cyane n’uwo uwiyitaga ko amuhagarariye ku isi! Muri iki gihe itorero ry’i Roma ryerekana uruhande rwiza imbere y’amahanga, ariko rikikingiriza gusaba imbabazi kubwo ubugome buteye ubwoba rizwiho. Ryiyambika imyambaro ya gikristo; nyamara ntiryahindutse. Amahame yose ubupapa bwagenderagaho mu bihe byashize buracyayakurikiza na bugingo n’ubu. Nan’ubu riracyagendera ku nyigisho ryihimbiye mu gihe cy’umwijima. Ntihakagire umuntu wishuka. Ubwo bupapa, ubu Abaporotesitanti biteguye gupfukamira ni bumwe na bwa bundi bwategekaga isi mu gihe cy’Ubugorozi, igihe abantu b’Imana bahagurukiraga icyarimwe, bigatuma bahara amagara yabo, bagashyira ahagaragara ubugome bwaryo. Ubupapa buracyafite ubwibone no kwishyira hejuru bwategekeshaga abami n’ibikomangoma buvuga ko buhwanye n’Imana. Itorero ntiryagabanyije ubugome bwaryo cyangwa gutegekesha igitugu kuruta mu gihe bwasiribangaga ubudendezo w’ikiremwa muntu, bukamarira ku icumu abera b’Isumbabyose. Ubupapa buhwanye rwose n’uko ubuhanuzi bubuvuga ko ari bwo buzaba ubuhakanyi bukomeye bwo mu bihe biheruka. Kwerekana imico yatuma bugera ku mugambi wabwo neza; ni rimwe mu mategeko abugenga; ariko muri uko kwihinduranya nk’uruvu, buhisha ubumara budahinduka nk’ubwo inzoka. Baravuga bati “Kwizera ntikugomba kugirwa n’abahakanyi, haba n’abakekwaho kugira ubuhakanyi.’‘ 6Mbese ubwo bubasha bumaze 414

Ibintu By'Ukuri imyaka ibihumbi bwanditswe ho amaraso y’abera, bwakwemerwa bute muri iki gihe kuba mu bagize itorero rya Kristo ? Hari impamvu ituma ibihugu by’Abaporotesitanti bivuga ko Ubugatolika butagitandukanye cyane n’Ubuporotesitanti muri iki gihe nko mu bihe bya kera. Hari icyahindutse, nyamara ntacyo ubupapa bwahindutseho. Ubugatolika busa cyane n’Ubuporotesitanti bwo muri iyi minsi, kuko Ubuporotesitanti bwaretse umurongo bwatangiranye mu bihe by’Abagorozi. Nk’uko amatorero ya Giporotesitanti yakomeje gushaka icyubahiro mu isi, urukundo rw’urumamo rwabahumye amaso. Bizeye ko hari icyiza gishobora guturuka mu kibi, maze ku iherezo ingaruka zabaye kubona ikibi kiganje icyiza. Aho guhaguruka ngo baharanire ukwizera kwahawe abakiranutsi, ubu bameze nk’uko bahoze, basaba Roma imbabazi kubera kutifatanya na yo, bakagira uburyarya. Umubare munini w’abatemera Roma, ntubona ububi bw’ububasha bwayo n’ingaruka z’inyigisho zayo. Benshi bahamya ko umwijima w’iby’umwuka n’uw’iby’ubwenge waranze amateka y’Uburayi hagati y’ikinyejana cya gatandatu n’icya cumi na gatandatu wagize uruhare mu gukwiza amahame yabo, imigenzo yabo, n’agahato kabo, kandi ubuhanga buhanitse bwo mu gihe cyakurikiyeho, gusakara k’ubwenge no kwamamara k’ukwishyira ukizana mu bijyanye n’idini, byahaye urwaho izo nyigisho n’ikandamiza. Mu by’ukuri, kwibwira ko ibyabayeho icyo gihe byakongera kubaho no mu gihe cyacu, ni urukozasoni. Ni iby’ukuri koko k’umucyo mwinshi, wo kujijuka mu by’ubwenge, mu by’ubuhanga, no mu by’umwuka, wamurikiye ab’iki gihe. Mu mpapuro z’Igitabo Cyera cy’Imana gihora kibumbuye, umucyo uvuye mu ijuru warasiye isi yacu. Nyamara dukwiriye kwibuka ko, uko umucyo urushaho gukwira, ni nako umwijima ukomeye w’abashaka kuwuzimya no kuwuhakana urushaho kwiyongera. Kwiga Bibiliya usenga, nibyo byakwereka Abaporotesitanti imico nyakuri y’Ubupapa maze bikabatera kubugirira amakenga no kubuzibukira; ariko benshi biringiye ubwenge bwabo kuburyo bumva badakeneye kwicisha bugufi ngo bashake Imana, kugira ngo bashobore kugendera mu kuri. Nubwo bafite ubwibone bw’umucyo wabarasiye, ni injiji haba mu Byanditswe Byera haba no kubyerekeye ubushobozi bw’Imana. Kubwo gushaka bimwe mu buryo bwo kwirema agatima, bishakira ibintu byoroheje mu bya mwuka kandi bitabatesheje agaciro. Icyo bifuza ni uburyo bwatuma bibagirwa Imana ariko bakagaragara nk’abatarayiretse. Ubupapa bwakoze ibishoboka ngo bugere kuri ibyo byose. Mu myigishirize yabo, biteganyijwe ko hafi y’abatuye isi, hari amatsinda abiri y’abantu: abashaka gukizwa kubera ubutungane bwabo; n’abandi bashaka gukirizwa mu byaha byabo. Ngaha rero ahari ibanga ry’ububasha bw’ubupapa. Amateka yerekana ko ibihe by’umwijima ukomeye mu by’ubwenge byafashije ubupapa kugera ku ntego yabwo. Bigaragara na none ko mu bihe bizaza, umucyo ukomeye mu by’ubumenyi nawo uzabufasha kugera ku cyo bwifuje. Mu myaka yashize, ubwo abantu bari 415

Ibintu By'Ukuri

imyaka ibihumbi bwanditswe ho amaraso y’abera, bwakwemerwa bute muri iki gihe kuba mu

bagize itorero rya Kristo ?

Hari impamvu ituma ibihugu by’Abaporotesitanti bivuga ko Ubugatolika

butagitandukanye cyane n’Ubuporotesitanti muri iki gihe nko mu bihe bya kera. Hari

icyahindutse, nyamara ntacyo ubupapa bwahindutseho. Ubugatolika busa cyane

n’Ubuporotesitanti bwo muri iyi minsi, kuko Ubuporotesitanti bwaretse umurongo

bwatangiranye mu bihe by’Abagorozi.

Nk’uko amatorero ya Giporotesitanti yakomeje gushaka icyubahiro mu isi, urukundo

rw’urumamo rwabahumye amaso. Bizeye ko hari icyiza gishobora guturuka mu kibi, maze

ku iherezo ingaruka zabaye kubona ikibi kiganje icyiza. Aho guhaguruka ngo baharanire

ukwizera kwahawe abakiranutsi, ubu bameze nk’uko bahoze, basaba Roma imbabazi kubera

kutifatanya na yo, bakagira uburyarya.

Umubare munini w’abatemera Roma, ntubona ububi bw’ububasha bwayo n’ingaruka

z’inyigisho zayo. Benshi bahamya ko umwijima w’iby’umwuka n’uw’iby’ubwenge waranze

amateka y’Uburayi hagati y’ikinyejana cya gatandatu n’icya cumi na gatandatu wagize

uruhare mu gukwiza amahame yabo, imigenzo yabo, n’agahato kabo, kandi ubuhanga

buhanitse bwo mu gihe cyakurikiyeho, gusakara k’ubwenge no kwamamara k’ukwishyira

ukizana mu bijyanye n’idini, byahaye urwaho izo nyigisho n’ikandamiza. Mu by’ukuri,

kwibwira ko ibyabayeho icyo gihe byakongera kubaho no mu gihe cyacu, ni urukozasoni. Ni

iby’ukuri koko k’umucyo mwinshi, wo kujijuka mu by’ubwenge, mu by’ubuhanga, no mu

by’umwuka, wamurikiye ab’iki gihe. Mu mpapuro z’Igitabo Cyera cy’Imana gihora

kibumbuye, umucyo uvuye mu ijuru warasiye isi yacu. Nyamara dukwiriye kwibuka ko, uko

umucyo urushaho gukwira, ni nako umwijima ukomeye w’abashaka kuwuzimya no

kuwuhakana urushaho kwiyongera.

Kwiga Bibiliya usenga, nibyo byakwereka Abaporotesitanti imico nyakuri y’Ubupapa

maze bikabatera kubugirira amakenga no kubuzibukira; ariko benshi biringiye ubwenge

bwabo kuburyo bumva badakeneye kwicisha bugufi ngo bashake Imana, kugira ngo

bashobore kugendera mu kuri. Nubwo bafite ubwibone bw’umucyo wabarasiye, ni injiji haba

mu Byanditswe Byera haba no kubyerekeye ubushobozi bw’Imana. Kubwo gushaka bimwe

mu buryo bwo kwirema agatima, bishakira ibintu byoroheje mu bya mwuka kandi

bitabatesheje agaciro. Icyo bifuza ni uburyo bwatuma bibagirwa Imana ariko bakagaragara

nk’abatarayiretse. Ubupapa bwakoze ibishoboka ngo bugere kuri ibyo byose. Mu

myigishirize yabo, biteganyijwe ko hafi y’abatuye isi, hari amatsinda abiri y’abantu: abashaka

gukizwa kubera ubutungane bwabo; n’abandi bashaka gukirizwa mu byaha byabo. Ngaha rero

ahari ibanga ry’ububasha bw’ubupapa.

Amateka yerekana ko ibihe by’umwijima ukomeye mu by’ubwenge byafashije ubupapa

kugera ku ntego yabwo. Bigaragara na none ko mu bihe bizaza, umucyo ukomeye mu

by’ubumenyi nawo uzabufasha kugera ku cyo bwifuje. Mu myaka yashize, ubwo abantu bari

415

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!