21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

n’aho bemera ko iryo torero ry’i Roma nk’irembo ry’ijuru. Nta n’umwe usibye gusa

abahagaze bashikamye ku rufatiro rw’ukuri, imitima yabo ikemera kugira mishya na Mwuka

Muziranenge, nibo batazemera gutwarwa n’ibikorwa byaryo. Ibihumbi byinshi by’abantu

batimenyereje kubana na Kristo, bazahururira kwizera ibindi bijya kumera nk’Imana nyamara

ari nta mbaraga bifite. Bene iyo dini ni yo rubanda nyamwinshi bifuza.

Itorero rihamya ko rifite uburenganzira bwo kubabarira abantu ibyaha, ryatumye

abagatolika bumva bafite umudendezo wo gukora ibyaha; kandi itegeko ryo kwicuza ibyaha

rigendana no kubabarirwa, naryo risa n’irimara impungenge zo gukora ibibi. Upfukamira

umuntu wacumuye, akemera kwicuza ibyaha amumenera amabanga ye n’ibyo atekereza mu

mutima we, aba yiyononnye kandi atesheje agaciro ibyo atekereza mu mutima we byose.

Kumenera umutambyi ibanga ry’ibyaha umuntu yakoze mu mibereho ye - nk’impabe,

umunyabyaha upfa, ndetse kenshi na kenshi yabaswe n’ibisindisha no kutirinda — uwo muntu

imico mbonera ye ijya ku rwego rugayitse, kandi ingaruka ni ukwangirika. Uko atekereza

Imana abishyira ku rwego atekereza umuntu waguye mu cyaha, bitewe n’uko umutambyi aba

ari mu cyimbo cy’Imana. Uko kwihana ibyaha umuntu yihana ku wundi muntu, ni isoko

ikomokamo ibibi byinshi byangiza isi kandi biyitegurira kurimbuka guheruka. Nyamara

abakunda kwinezeza, bashimishwa no kwaturira ibyaha byabo mugenzi wabo ufite kamere

ipfa, kuruta gukingurira Imana imitima yabo. Birushaho kuryohera kamere muntu kwicuza

ibyaha kuruta kubyihana no kubireka; biroroshye kubabarisha umubiri kwambara ibigunira

no kwisiga ivu no kwibohesha iminyururu kuruta kubamba irari ry’umubiri. Umutwaro

uremereye ni uwo umutima wa kamere wifuza kwikorera kuruta gucishwa bugufi n’uwo

Yesu.

Hari isano ikomeye iri hagati y’itorero ry’i Roma n’itorero ry’Abayuda ryo mu gihe Yesu

yazaga bwa mbere. N’ubwo Abayuda bakandagiraga amategeko y’Imana mu ibanga, ku

mugaragaro berekanaga ko bayakomeza cyane ndetse ku giti cyabo bakongeraho n’undi

mugereka w’umwihariko wo kuyakabiriza n’imigenzo yabo aribyo byatumye kuyakomeza

bihinduka bigorana kandi biba umutwaro uremereye. Nk’uko Abayuda bavugaga ko

bakomeza amategeko, n’itorero rya Roma rivuga ko ryubaha umusaraba. Baha ikuzo

ikimenyetso cy’umubabaro wa Kristo, ariko mu bugingo bwabo bagahakana Uwo

cyerekezaho.

Ubupapa bwujuje imisaraba muri kiliziya zabo, ku ntambiro no ku myambaro yabo.

Ahantu hose uhasanga ikimenyetso cy’Umusaraba. Ahantu hose umusaraba uri harubahwa

kandi hagahabwa ikuzo. Ariko inyigisho za Kristo zo bazihambye hagati y’imihango itagira

umumaro, ubusobanuro bw’ibinyoma n’imigenzo idashyitse. Amagambo y’Umukiza

yerekeye Abayuda b’abiyemezi cyane, akoreshwa no ku bayobozi b’itorero Gatolika b’i

Roma: ‘’Bahambirira abantu imitwaro iremereye bakayibashyira ku ntugu nyamara bo bakaba

batakwemera kuyikozaho n’urutoki.’‘ 3 Abantu bafite ibitekerezo bitunganye, bashyirwaho

iterabwoba ryo guhora batinya umujinya w’Imana bacumuyeho, igihe benshi mu

banyacyubahiro mu itorero bidamarariye mu munezero w’ibyaha.

412

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!