Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri amagambo Yesu yavuze ngo «ariko muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse n’abavandimwe na bene wanyu n’incuti zanyu; bazicisha bamwe muri mwe. Muzangwa na bose babahora izina ryanjye.» Luka 21:16,17. Abizera bahuye n’akarengane gakaze kuruta ako bari barigeze guhura na ko mbere, maze isi yose ihinduka isibaniro. Abagize Itorero rya Kristo bamaze imyaka amagana menshi bihisha. Ibyo ni byo umuhanuzi yavuze ati : «Uwo mugore ahungira mu butayu, aho afite ahantu yateguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo, kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu » Ibyahishuwe 12:6. Kujya ku butegetsi kw’itorero ry’i Roma kwabaye intangiriro y’ibihe by’Umwijima. Uko ububasha bw’iryo torero bwiyongeraga, ni ko n’umwijima warushagaho kubudika. Abantu bateshejwe kwizera Kristo, we rufatiro nyakuri, basigara bizera Papa w’i Roma. Mu cyimbo cyo kwiringira Umwana w’Imana ngo abababarire ibyaha abahe n’agakiza k’iteka ryose, biringiraga Papa, n’abepisikopi ndetse n’abapadiri Papa yashyizeho ngo bamuhagararire. Bigishijwe ko Papa ari we muhuza wabo n’Imana uri ku isi kandi ko ntawari gushobora kwegera Imana atamunyuzeho, kandi na none ko Papa yari kumwe na bo ari mu cyimbo cy’Imana, bityo ibyo bikaba byaravugaga ko agomba kumvirwa. Kudakurikiza amategeko ya Papa byabaga ari impamvu yo gutuma ababikoze bahabwa igihano gikomeye kibabaza imibiri n’intekerezo byabo. Kubw’ibyo, abantu bateshejwe kurangamira Imana barangamira abantu bibeshya, bayoba kandi b’abagome, kandi si ibyo gusa ahubwo ikirenzeho barangamira Umutware w’umwijima wabakoreragamo. Icyaha cyiyoberanyije mu mwambaro w’ubutungane. Iyo Ibyanditswe Byera bikuweho maze umuntu akiyerekana ko ari we uri hejuru ya byose, icyo dusigara tubona gusa ni uburiganya, ibinyoma ndetse no guhenebera mu bibi. Uko kwimika amategeko n’imihango byashyizweho n’abantu byagaragaje kononekara kuzanwa no kwirengagiza amategeko y’Imana. Iyo minsi cyari igihe cy’akaga ku itorero rya Kristo. Nta gushidikanya, abantu bashikamye ku kuri batadohoka bari bakeya cyane. Nubwo ukuri kutigeze kubura abaguhamya, hari ibihe wasangaga ikinyoma n’imigenzo ya gipagani bisa n’ibigiye kukunesha byimazeyo, ndetse no gusenga Imana mu buryo nyakuri bigasa n’ibizageraho bigasibangana ku isi. Ubutumwa bwiza bwari bwaribagiranye, nyamara imihango y’idini yo yakomeje kwiyongera maze abantu basigara bavunwa n’ibintu bikomeye basabwa gukora. Ntabwo bigishijwe gusa gutega amakiriro kuri Papa bamufata nk’umuhuza wabo n’Imana, ahubwo bigishijwe no kwiringira ko ibikorwa byabo ari byo biba impongano y’ibyaha byabo. Gukora ingendo ndende bajya ahantu bitaga ahaziranenge, gukora ibikorwa byo kubabaza imibiri yabo bihora ibyaha bakoze, kuramya inzibutso z’abapfuye bitaga abaziranenge, kubaka insengero, kubaka inzibutso z’abo bitaga abaziranenge, kubaka aho gutambira ibitambo, gutanga amafaranga menshi mu itorero-- ibyo bikorwa byose ndetse n’ibindi bisa nk’ibyo ni byo abantu bahatirwaga gukora kugira ngo bahoshe umujinya w’Imana, cyangwa kugira ngo Imana ikunde ibagirire neza nk’aho Imana imeze nk’abantu, ikaba irakazwa n’ubusa, cyangwa 34

Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amaturo umuntu ayituye n’imirimo akoze ababaza umubiri we kugira ngo yerekane ko ababajwe n’icyaha cye! Nubwo ubuhenebere bwarushagaho kwiyongera mu bantu bose, ndetse no mu bayobozi b’itorero ry’i Roma, imbaraga z’itorero zasaga n’iziyongera mu buryo butajegajega. Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya munani, abagatolika b’i Roma bavuze ko no mu myaka ibanza y’itorero abepisikopi b’i Roma bahoranye ububasha bwo mu by’umwuka nk’ubwo na bo bari bafite. Kugira ngo bashimangire icyo kinyoma kibe ihame, bagombaga kugira uburyo bakoresha kugira ngo gise n’igifite imbaraga, kandi se w’ibinyoma ni we wabubigishije. Abapadiri bahimbye inyandiko bazita iza kera. Bashyize ahagaragara amategeko abantu batari barigeze babwirwa yashyizweho n’inama z’itorero, yavugaga ko uhereye kera kose papa afite ububasha bwo kuyobora itorero ku isi yose. Ubwo itorero ryari ryaranze ukuri ryasamiye hejuru ibyo binyoma. Abizera bake b’indahemuka bari barubatse ku rufatiro nyakuri (1Abakorinto 3:10, 11) bari bababaye kandi babangamiwe ubwo amanjwe y’inyigisho z’ibinyoma yakomaga umurimo w’Imana mu nkokora. Bamwe muri bo bari biteguye kuvuga nk’abubatse inkuta za Yerusalemu mu gihe cya Nehemiya, bati: “ Abikorezi bacitse intege, kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.” Nehemiya 4:10. Kubera kuzahazwa no guhora bahanganye n’akarengane, guhora barwanya uburiganya n’icyaha ndetse no guhora barwanya ibindi bisitaza Satani yashoboraga kubashyira imbere ngo arogoye urugendo rwabo, bamwe mu bari barabaye abubatsi b’indahemuka bageze ubwo bacogora; maze kubwo gushaka umutekano n’ubusugire bw’imitungo yabo n’ubuzima bwabo, bava ku rufatiro nyakuri bari barubatseho. Ariko abandi batigeze bahungabanywa n’ibitero by’abanzi babo, bavuze bashize amanga bati: «Ntimubatinye; mwibuke Uwiteka, Umwami ukomeye uteye ubwoba» (Nehemiya 4:14); maze bakomeza umurimo wabo, buri wese acigatiye inkota ye. Abefeso 6:17. Uwo mutima wo kwanga no kurwanya ukuri wakomeje kugaragara mu banzi b’Imana babayeho mu bihe byose byagiye bikurikirana, kandi na none umutima wo kuba maso n’ubudahemuka ni wo abagaragu bayo bagiye basabwa kugira. Amagambo Kristo yabwiye abigishwa be ba mbere azanagumya kubwirwa abayoboke be bose kugeza ku mperuka y’ibihe :« Icyo mbabwiye, ndakibwira bose nti ‘Mube maso’.” Mariko 13:37. Umwijima wasaga n’urushaho kubudika. Gusenga igishushanyo byarushijeho gukwira mu bantu bose. Bacanaga amatara imbere y’ibishushanyo kandi bakabisenga. Imigenzo idasobanutse ndetse n’ubupfumu byakomeje kwiyongera. Ibitekerezo by’abantu byose byayoborwaga n’imyumvire n’imigenzo bipfuye ku buryo gutekereza bashyize mu gaciro byasaga n’ibyaganjwe. Niba abapadiri n’abepisikopi ubwabo bari abantu bikundira ibinezeza, bategekwa n’irari kandi barangiritse mu bijyanye n’imico mbonera; ikintu kimwe umuntu yari kwitega ku bantu babareberagaho ni ugusaya mu bujiji no mu bukozi bw’ibibi. 35

Ibintu By'Ukuri

amagambo Yesu yavuze ngo «ariko muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse

n’abavandimwe na bene wanyu n’incuti zanyu; bazicisha bamwe muri mwe. Muzangwa na

bose babahora izina ryanjye.» Luka 21:16,17. Abizera bahuye n’akarengane gakaze kuruta

ako bari barigeze guhura na ko mbere, maze isi yose ihinduka isibaniro. Abagize Itorero rya

Kristo bamaze imyaka amagana menshi bihisha. Ibyo ni byo umuhanuzi yavuze ati : «Uwo

mugore ahungira mu butayu, aho afite ahantu yateguriwe n’Imana, kugira ngo

bamugaburirireyo, kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu »

Ibyahishuwe 12:6.

Kujya ku butegetsi kw’itorero ry’i Roma kwabaye intangiriro y’ibihe by’Umwijima. Uko

ububasha bw’iryo torero bwiyongeraga, ni ko n’umwijima warushagaho kubudika. Abantu

bateshejwe kwizera Kristo, we rufatiro nyakuri, basigara bizera Papa w’i Roma. Mu cyimbo

cyo kwiringira Umwana w’Imana ngo abababarire ibyaha abahe n’agakiza k’iteka ryose,

biringiraga Papa, n’abepisikopi ndetse n’abapadiri Papa yashyizeho ngo bamuhagararire.

Bigishijwe ko Papa ari we muhuza wabo n’Imana uri ku isi kandi ko ntawari gushobora

kwegera Imana atamunyuzeho, kandi na none ko Papa yari kumwe na bo ari mu cyimbo

cy’Imana, bityo ibyo bikaba byaravugaga ko agomba kumvirwa. Kudakurikiza amategeko ya

Papa byabaga ari impamvu yo gutuma ababikoze bahabwa igihano gikomeye kibabaza imibiri

n’intekerezo byabo. Kubw’ibyo, abantu bateshejwe kurangamira Imana barangamira abantu

bibeshya, bayoba kandi b’abagome, kandi si ibyo gusa ahubwo ikirenzeho barangamira

Umutware w’umwijima wabakoreragamo. Icyaha cyiyoberanyije mu mwambaro

w’ubutungane.

Iyo Ibyanditswe Byera bikuweho maze umuntu akiyerekana ko ari we uri hejuru ya byose,

icyo dusigara tubona gusa ni uburiganya, ibinyoma ndetse no guhenebera mu bibi. Uko

kwimika amategeko n’imihango byashyizweho n’abantu byagaragaje kononekara kuzanwa

no kwirengagiza amategeko y’Imana.

Iyo minsi cyari igihe cy’akaga ku itorero rya Kristo. Nta gushidikanya, abantu bashikamye

ku kuri batadohoka bari bakeya cyane. Nubwo ukuri kutigeze kubura abaguhamya, hari ibihe

wasangaga ikinyoma n’imigenzo ya gipagani bisa n’ibigiye kukunesha byimazeyo, ndetse no

gusenga Imana mu buryo nyakuri bigasa n’ibizageraho bigasibangana ku isi. Ubutumwa

bwiza bwari bwaribagiranye, nyamara imihango y’idini yo yakomeje kwiyongera maze

abantu basigara bavunwa n’ibintu bikomeye basabwa gukora. Ntabwo bigishijwe gusa gutega

amakiriro kuri Papa bamufata nk’umuhuza wabo n’Imana, ahubwo bigishijwe no kwiringira

ko ibikorwa byabo ari byo biba impongano y’ibyaha byabo. Gukora ingendo ndende bajya

ahantu bitaga ahaziranenge, gukora ibikorwa byo kubabaza imibiri yabo bihora ibyaha

bakoze, kuramya inzibutso z’abapfuye bitaga abaziranenge, kubaka insengero, kubaka

inzibutso z’abo bitaga abaziranenge, kubaka aho gutambira ibitambo, gutanga amafaranga

menshi mu itorero-- ibyo bikorwa byose ndetse n’ibindi bisa nk’ibyo ni byo abantu

bahatirwaga gukora kugira ngo bahoshe umujinya w’Imana, cyangwa kugira ngo Imana

ikunde ibagirire neza nk’aho Imana imeze nk’abantu, ikaba irakazwa n’ubusa, cyangwa

34

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!