21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 35 – Intego Z’Ubupapa

Muri iki gihe Ubupapa bw’i Roma bwuzuye n’Ubuporotesitanti cyane kuruta mu myaka

ya kera. Mu bihugu bimwe aho Gatolika ifite abizera bake, kandi ubupapa bukaba bukora

ibikorwa byo kwiyunga kugira ngo bwireherezeho abantu, uhasanga hari ukutita ku nyigisho

zatumye amatorero y’ubugorozi atandukana n’ubutegetsi bw’ubupapa; igitekerezo gikomeje

gutangwa, bagira bati, ‘ na mbere hose, ubu ntitugitandukanye cyane ku ngingo z’ingenzi

nk’uko byari bimeze mbere, kandi akantu gato k’umwihariko kari kadutandukanyije

kazatuma twumvikana na Roma. Ibyo ni igihe Abaporotesitanti bahaga agaciro gakomeye

umudendezo w’umutimanama w’umuntu wari waramaze kwigarurirwa. Bigishaga abana

babo ko bakwiriye kugendera kure ubupapa kandi ko gushaka kugirana ubumwe na Roma,

byaba ari ukugomera Imana. Mbega uko muri iki gihe ibyo bitekerezo bitandukanye n’uko

byavugwaga mbere !

Abashyigikiye Ubupapa bahamya ko itorero ryaharabitswe, kandi Abaporotesitanti

bakomeje kwemera iyo mvugo. Abantu benshi bemeza ko bidakwiriye gucira urubanza

itorero ryo muri iki gihe kubera ibizira n’ibidatunganye byariranze mu gihe cy’imyaka

y’ubujiji n’umwijima. Basabye imbabazi z’ubwo bugome buteye ubwoba nk’ingaruka

z’ibikorwa by’ubunyamaswa bwo muri icyo gihe kandi bemeza ko iterambere ryo muri iki

gihe ryahinduye ibitekerezo by’itorero.

Mbese aba bantu baba baribagiwe ingingo ikomeye yari ishyizwe imbere n’ubwo bubasha

bwishyize hejuru mu gihe cy’imyaka magana inani ko badashobora kugwa mu cyaha cyangwa

gufudika? Nyuma y’igihe kirekire iyo mvugo iretswe, yongeye kwemezwa mu kinyejana cya

cumi n’icyenda, afite imbaraga ikomeye kuruta mbere. Nk’uko Roma ibyemeza igira iti, ‘‘

itorero ntiryibeshye; kandi ntirishobora kwibeshya, hagendewe ku Byanditswe, ntiriteze

kuyoba’‘, 1 ni buryo ki ryashobora kwigarika amahame yaryo yarigenze imyaka myinshi?

Itorero ry’ubupapa ntirizigera rireka guhamya ko ritibeshya. Ibyo ryakoze byose

rirenganya abahakanye inyigisho zaryo, riracyahamya ko byari mu kuri; ariko se ntirizongera

gukora ibikorwa nk’ibyo ryakoze niriramuka ribonye umwanya? Mureke amategeko

yashyizweho na leta z’isi akurweho maze Roma yongere gusubirana imbaraga yahoranye

mbere, kandi ububyutse mu gutoteza n’akarengane yakoraga ntibizazuyaza kongera kubaho.

Umwanditsi w’ikirangirire avuga ku myitwarire y’ubutegetsi bw’Ubupapa ku byerekeye

umudendezo w’umutimanama hamwe n’amakuba ateye ubwoba cyane cyane muri Leta zunze

ubumwe z’Amerika atuma zitagera ku miyoborere yayo :

‘‘Hari benshi babona ko ubutegetsi bwa Gatolika y’i Roma bufite ubwoba muri Leta zunze

ubumwe za Amerika kubera uburyarya cyangwa kutagira ibitekerezo bihamye. Bene abo nta

cyo babona mu mico no mu myitwarire y’Ubupapa kibangamiye uburenganzira bw’ibigo

byacu byigenga, cyangwa ngo hagire ikintu kidasanzwe basanga mu majyambere yaryo. None

409

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!