21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Abantu bose bagundira ibyaha, cyangwa bagakora ibyaha nkana, baba bihamagariye

ibishuko bya Satani. Bitandukanya n’Imana ubwabo kandi bakivana mu cyanya cy’uburinzi

bw’abamarayika b’Imana; kandi igihe umurimbuzi abateze ikigoyi, basigaye batakigira

ikibakingira, baherako bakagwa rugikubita. Abiyegurira gutegekwa n’imbaraga za Satani,

ntibabasha kumenya iherezo ry’ubugingo bwabo. Iyo bamaze kurunduka, umushukanyi

abagira igikoresho cyo kuroha abandi mu irimbukiro.

Umuhanuzi Yesaya we yaravuze ati: “Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu

n’abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati, “mbese abantu ntibari bakwiriye

kwiyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima? Muzabasubize muti,

Nimugarukire amabwiriza y’Uhoraho n’inyigisho ze. Utazabikurikiza, ntazongera kubona

umuseke weya.” 8 Iyo abantu bagira ubushake bwo kwakira ukuri nk’uko kuri mu

Byanditswe, ku byerekeye kamere y’umuntu n’imibereho y’abapfuye, bajyaga kuzabona mu

mivugire no mu myitwarire y’abanyamyuka imbaraga za Satani zikora ibimenyetso

n’ibitangaza biyobya. Ariko mu cyimbo cyo kureka ibinezeza imitima yabo ya kamere,

n’ibyaha batonesheje, abantu benshi bahitamo guhumiririza amaso yabo mu mucyo kugira

ngo bakomeze inzira zabo z’umwijima, bakirengagiza imiburo, igihe Satani we abatega

imitego, ashaka kubahindura umuhigo we. “Kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe,

nicyo gituma Imana izaboherereza ubuyobe bukomeye cyane butuma bemera ibinyoma”. 9

Abahakana inyigisho z’imyuka mibi, ntibaba barwana n’abantu gusa, ahubwo baba

banarwana na Satani n’abamarayika be. Baba binjiye mu rugamba bahanganyemo n’ubutware

n’imbaraga z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Satani ntazabavirira na gato, keretse

atsimbuwe n’imbaraga y’intumwa zo mu ijuru. Abantu b’Imana bakwiriye kwitegura

guhangana nawe, nk’uko Umukiza wacu yabigenje, akoresheje, “Handitswe ngo”. Muri iki

gihe, Satani nawe ashobora gutondagura ibyanditswe nk’uko yabikoze mu gihe cya Kristo,

maze akagoreka inyigisho zera kugira ngo akomeze ubushukanyi bwe. Abashaka guhagarara

bashikamye muri iki gihe cy’ibigeragezo bikomeye, bakwiriye kuba basobanukiwe

n’ubuhamya bwo mu Byanditswe Byera.

Benshi bazagendererwa n’imyuka y’abadayimoni, bihinduye nk’abantu babo bakundaga

cyangwa incuti zabo, maze bavuge ibyo ubuhakanyi buteye ubwoba. Abo bashyitsi

bazigaragaza nk’abadufitiye impuhwe kandi bakore ibitangaza kugira ngo bashyigikire

imigambi yabo. Dukwiriye kwitegura guhangana nabo twitwaje ukuri kwa Bibiliya, duhamya

ko abapfuye ntacyo bamenya kandi ko abo ari imyuka y’abadayimoni.

N’ukuri ‘’isaha y’amakuba iradutegereje, ayo makuba agiye kuzakwira isi yose ngo

agerageze abatuye isi.’‘ 10 Abazaba badafite kwizera gushingiye ku ijambo ry’Imana

bazatsindwa. Satani arakoresha imitego yose yo gukiranirwa, kugira ngo yigarurire abana

b’abantu, kandi imitego ye ntizacogora. Ariko ashobora gutsinda gusa ari uko abantu

bamwemereye. Abashishikarira kumenya ukuri, bagaharanira kweza imitima yabo, binyuze

mu kumvira, bakora uko bashoboye kose ngo bitegure iyo ntambara, bazabonera uburinzi

406

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!