21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

insanganyamatsiko zihambaye; anezezwa no kubategesha ibintu by’igiciro cyinshi; kandi

agakora urutonde rw’ibyo bakunda abigaragaza nk’aho abakunze kandi abitayeho. Atera

intekerezo guhora zitekereza ibintu byo mu rwego rwo hejuru, agatera abantu kwiratana

ubwenge bwabo kugira ngo basuzugure Imana Ihoraho mu mitima yabo. Icyo kiremwa

cy’ikinyambaraga cyashoboye kujyana Umucunguzi w’isi mu mpinga y’umusozi muremure

cyane, kikamwereka ubwami bwose bw’isi n’ikuzo ryabwo, niko gitegesha abantu

ibigeragezo kikagoreka ibitekerezo by’abatishingikirije ku mbaraga y’ijuru.

Satani ashukashuka abantu muri iki gihe nk’uko yashukashutse Eva muri Edeni,

akamubwirana ineza kugeza ubwo yifuza kugira ubwenge atemerewe, akamuteramo umutima

w’inarijye no kwishyira hejuru. Kwifuza ibibi nibyo byamugushije, akaba ashaka ko ari nabyo

arohesha abantu mu irimbukiro. Aramubwira ati: “Muzamera nk’Imana” “mumenye icyiza

n’ikibi.” 4 Inyigisho zerekeye ibyo gusenga imyuka zigisha ko umuntu ari ikiremwa

gikomoka kw’ihindagurika ry’ibinyabuzima; kandi ko kuva cyabaho cyagenewe kuzagera

aho gihinduka kugeza aho kiba nk’Imana. Ubundi kandi zikavuga ko umuntu wese azicira

urubanza ntazarucirwa n’undi. ‘’Urubanza ruzaba ari urw’ukuri, kuko ari ukurwicira.... Intebe

y’Ubwami iri muri mwe.’‘ Intekerezo ze zimaze gusabwa n’iby’imyuka, umwigisha

w’abizera imyuka yaravuze ati: ‘’Bavandimwe, abo bose bari mu rugendo bataragera ku Mana

by’ukuri. ” Undi nawe yarahamije ati:“Ikiremwa cyose gikiranuka kandi kiboneye Kristo”.

Nuko rero, mu mwanya w’ugukiranuka n’ubutungane by’Imana Ihoraho, ariyo ikwiriye

gusengwa; mu mwanya w’ubutungane nyakuri bw’amategeko yayo, ariyo rugero

rw’ubutungane nyakuri abantu bakwiriye kugenderaho, Satani yabisimbuje kamere y’icyaha

ya mwene muntu kugirango abe ariwe usengwa, abe ariwe gusa uca imanza, akaba ari nawe

rugero rw’imico mbonera. Ibyo rero si amajyambere, ahubwo ni ukudindira.

Ni itegeko muri kamere y’umutima no mu y’iby’Umwuka ko duhindurwa n’ibyo

dutumbiriye. Ibitekerezo byacu ubwabyo bigendera kubyo byerekejweho. Bigera aho bigasa

n’iby’abo dukunda kandi twubaha. Umuntu ntazigera azamuka ngo arenge urugero rwe rwo

kwera cyangwa rw’ineza cyangwa urw’ukuri. Niba inarijye ari yo agira nyambere, ntazigera

arenga aho. Ahubwo, azakomeza guhenebera. Ubuntu bw’Imana bwonyine nibwo bufite

imbaraga zo kuzahura umuntu. Ariko iyo agumye uko ari, nta kabuza ibye bizacurama.

Kuri nyamwigendaho, ukunda ibimunezeza, urarikira, ibyo imyuka ubwayo yiyerekana

ubwayo mu buryo bwiyoberanyije, kuruta uko yiyereka mu buryo bweruye kandi buhanitse;

muri ubwo buryo umuntu wese abonamo ibihwanye n’ibyo ararikiye. Satani yiga imiterere

y’umuntu wese akamenya aho afite intege nke, akamenya n’ibyaha byose bikunda

kumutsinda, akabyitaho kugira ngo ataza kubura akanya ko kubimugushamo. Agerageresha

abantu gukabya mu byo amategeko, kubwo kutirinda, akabatera gucika intege z’umubiri,

iz’ubwenge, n’imbaraga z’ibya Mwuka. Yarimbuye kandi n’ubu aracyarimbura ibihumbi

byinshi, ahereye ku byo kamere yabo irarikiye, ibyo bikonona kamere y’umuntu uko

yakabaye. Kandi kugira ngo arangize umurimo we, akoresheje imyuka, ahamya ko “ubwenge

403

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!