21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

intungane zapfuye zimwe ziri mu ijuru, zinjiye mu munezero zikaba zishima Imana mu

mvugo izahoraho iteka ryose; ariko Hezikiya we yavuze ko nta kuzo ritegerejwe ku bari mu

bituro. Mu magambo ye, yemera ubuhamya bw’umunyazaburi aho yavuze ati, “Kuko upfuye

atakikwibuka. Ninde uzagushimira ikuzimu? Abapfuye ntibashima Uwiteka, cyangwa

abamanuka bajya ahacecekerwa.’‘ 31

Petero ku munsi wa pentekote, yatangaje ko na Sogokuruza wacu Dawidi “yapfuye,

agahambwa, ndetse ko n’ubu igituro cye kiracyari iwacu”. “Kuko Dawidi atazamutse mu

ijuru”. 32 Kuba Dawidi ari mu gituro kugeza ku munsi wo kuzuka kw’abakiranutsi, byerekana

neza ko abakiranutsi batajya mu ijuru iyo bapfuye. Ni kubw’umuzuko w’abapfuye, no kubwo

kuzuka kwa Kristo, umunsi umwe Dawidi azicara iburyo bw’Imana.

Kandi Pawulo nawe yaravuze ati: “Niba abapfuye batazuka, ubwo na Kristo ntarakazuka:

kandi niba Kristo atazutse, kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha

byanyu. Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziririye muri Kristo bararimbutse.” 33 Niba mu

myaka ibihumbi bine, abakiranutsi bose bapfuye baragiye bajya mu ijuru, Pawulo yajyaga

kuvugira iki ko niba kuzuka kutariho, ‘’abasinziriye muri Kristo barimbutse ?’‘ Umuzuko

ntacyo waba ukimaze.

Tindale wahowe kwizera kwe avuga yunganira inyigisho zerekeye abapfuye muri aya

magambo: “Ndahamya neruye ko nta gihamya na kimwe kigaragaza ko abapfuye bahawe

ikuzo risesuye nk’irya Kristo, cyangwa iryo Abamarayika b’Imana barimo”. Iyo nyandiko

sinyizera; kuko iyo bizakumera bityo ndabona kwirirwa tubwiriza ibyo kuzuka kw’abapfuye

ari impfabusa”. 34

Ni ikintu kidashidikanywaho ko kwiringira ko umugisha udashira uhabwa abapfuye

byateye abantu benshi guhinyura ihame rya Bibiliya ryerekeye umuzuko. Ibyo Adamu Clarke

we yabibonye atya: “Inyigisho y’umuzuko igaragara nk’iyahawe agaciro cyane mu Bakristo

ba mbere kurusha abo muri iki gihe! Mbese bimeze bite? Intumwa zakomezaga kwibanda ku

muzuko, kandi zigakangurira abakurikira Kristo kugira umwete, kumvira n’umunezero ku

bwawo. Muri iki gihe, ababasimbuye ntibashishikazwa cyane n’iryo hame. Nuko rero,

intumwa zarabwirizaga, maze Abakristo ba mbere bakizera; n’ubu turabwiriza, na none abo

tubwirije bakizera. Nta nyigisho iri mu butumwa bwiza yibanzweho cyane; kandi nta nyigisho

yo muri iki gihe tubwirizamo ihabwa agaciro gake!” 35

Ibyo byarakomeje kugeza igihe ihame ritangaje ry’umuzuko ryijimishwa n’Abakristo bo

muri iki gihe maze rita agaciro karyo. Nicyo cyatumye Umuyobozi umwe w’umunyedini

yanditse atanga ubusobanuro ku magambo ya Pawulo yo mu 1 Abatesaloniki 4:13-18. ati:

“Bitewe n’impamvu z’ibiduhumuriza, inyigisho y’uko abakiranutsi bafite amahirwe yo

kudapfa, kuri twe ifashe umwanya w’inyigisho benshi bashidikanyaho ariyo kugaruka kwa

Nyagasani. Iyo dupfuye nibwo Nyagasani aba agarutse. Icyo nicyo dukwiriye gutegereza,

kandi nicyo dukwiriye kwitegura. Abapfuye bamaze kwigerera mu ikuzo rihebuje.

Ntibagitegereje impanda yo gucirwa urubanza no guhabwa umugisha.”

398

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!