21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ubutabera bwayo, n’ubugiraneza byayo. Kandi abumva bose bafite iyi mico y’Imana

bazayikunda kuko bazakomeza kuyegera bishimira imirimo yayo itangaza.

Amahame y’ubugwaneza, imbabazi n’urukundo byabwirijwe kandi bikagaragarizwa mu

mibereho y’Umukiza wacu, ni ishusho nyakuri y’ ubushake n’imicombonera y’Imana. Kristo

yahamije ko nta cyo yigisha ku bwe uretse ibyo yatumwe na Se. Amahame y’ingoma y’ijuru

ntiyanyuranyaga n’ibyo Umukiza yigishaga ngo: “Mukunde abanzi banyu”. Imana izakoresha

ubutabera bwayo ku babi, ubutabera bubereye isi yose, ndetse bunabereye n’abacirwaho iteka.

Yajyaga kubashimisha iyo ishobora kubikora itishe amategeko agenga ubutegetsi bwayo

kandi yubahirije ubutabera bw’imico yayo. Ibagotesha impano z’urukundo rwayo,

ibamenyesha amategeko yayo, ibaherekeresha impano z’imbabazi zayo; nyamara basuzugura

urukundo rwayo, bigahindura ubusa amategeko yayo, kandi bakirengagiza imbabazi zayo.

Nubwo bakomeza kwakira impano zayo, bakubahuka Uzitanga; banga Imana kuko bazi neza

ko yanga urunuka ibyaha byabo. Imana yihanganira ubugoryi bwabo igihe kirekire; ariko ku

iherezo, igihe cyagenwe kirageze, ubwo bazahabwa ibikwiranye n’ibyo bakoze. Mbese Imana

izakomeza gutsitsurana n’abagome ? Mbese izabahatira gukora ibyo ishaka ?

Abahisemo ko Satani ababera umuyobozi kandi bakayoborwa n’ububasha bwe, ntabwo

biteguye guhagarara imbere y’Imana. Ubwibone, uburyarya, ubuhehesi, ubugizi bwa nabi

byashoye imizi mu mico yabo. Mbese bashobora kujya mu ijuru bakahabana ubuziraherezo

n’abo bangaga babasuzugurira mu isi ? Ukuri ntikuzigera kumvikana n’umunyabinyoma,

ubugwaneza ntibuzanyura kwishyira hejuru n’ubwibone; ubutungane ntibuzumvikana no

kwangirika; urukundo rutikanyiza ntirwanezeza uwikanyiza. Ni munezero ki ijuru ryaha

ababaswe n’inyungu z’iby’isi?

Mbese abagize imibereho igomera Imana mu isi, bateruwe uwo mwanya bakajyanwa mu

ijuru, bakibonera ukwera kuharangwa, - ukuntu uriyo wese aba yuzuye urukundo, mu maso

ha buri wese huzuye umunezero, bakumva hahanikiwe icyarimwe indirimbo zo gushima no

gusingiza Imana n’Umwana w’Intama, bakabona umucyo uhora urabagiranira mu maso

y’abacunguwe uturuka ku Yicaye kuri ya ntebe- mbese abo bafite imitima y’urwango banga

Imana, banga ukuri n’ubutungane, bashobora kwifatanya n’umutwe w’abamarayika

b’abaririmbyi bo mu ijuru, bakaririmbana indirimbo zo gusingiza? Mbese aho bashobora

kwihanganira ikuzo ry’Imana n’iry’Umwana w’Intama? Oya, oya; bahawe igihe cy’imbabazi

kugira ngo birememo imico mbonera y’abijuru; ariko ntibigeze bamenyereza intekerezo zabo

gukunda ubutungane; ntibigize kwimenyereza imvugo y’ijuru, none barakererewe. Imibereho

yabo yo kugomera Imana, ntiyatuma bajya mu ijuru. Ubutungane bwaho, ubuziranenge

bwaho, n’amahoro yaho byababera iyica rubozo; ikuzo ry’Imana rikababera umuriro

ukongora. Bakwifuza guhunga bakava aho hantu haziranenge. Bahamagarira urupfu

kubarimbura kugira ngo bihishe amaso y’Uwabapfiriye akabacungura. Iherezo ry’ababi

rizakurikiza amahitamo yabo ubwabo. Kuvutswa ijuru ni ubushake bwabo, naho ku ruhande

rw’Imana, ni ugukiranuka n’imbabazi.

395

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!