21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

y’iby’idini muri iki gihe. “Uko niko uwiyita umukozi wa Kristo ahora atondagura ikinyoma

cya ya nzoka yo muri Edeni ati: “Ni ukuri ntimuzapfa”. Umunsi mwakiriyeho, amaso yanyu

azahumuka maze muhinduke nk’imana”. “Avuga ko abanyabyaha ruharwa: Abicanyi, abajura

n’abasambanyi, nyuma y’urupfu bategurirwa kwinjira mu munezero utazashira

None se umubwiriza nk’uwo, ugoreka Ibyanditswe Byera bene iyo myanzuro ayikura he?

Mu ngingo imwe gusa igaragaza uko Dawidi yishingikirije ku Mpuhwe. Umutima we yari

awerekeje kuri Abusalomu kuko yari amaze gushira agahinda abonye ko umuhungu we

yakundaga, Amunoni amaze gupfa”. Uko intimba Se yari afite yakomezaga kugabanuka uko

iminsi yahitaga, ibitekerezo bye biva k’upfuye bigana k’ukiri muzima, wari watorongejwe no

gutinya igihano cy’icyaha yakoze. Iki ni igihamya cy’uko inkoramahano, umusinzi

nk’Amunoni, wahise ajyanwa aho yerezwa akimara gupfa kandi agategurirwa kubana

n’abamarayika batacumuye! Amagambo anejeje y’amahimbano koko, agenewe gushimisha

umutima wa kamere. Iyo ni inyigisho ya Satani ubwe, kandi yageze ku ntego yayo. Mbese

tugomba gutangazwa n’uko, izi nyigisho z’ubugome zigwira ?

Uburyo uwo mwigisha w’ibinyoma yakoreshaga, bugaragarira no mu mikorere y’abandi

benshi. Batandukanya ijambo rimwe n’ayajyaga kuryumvikanisha kugira ngo ubusobanuro

barihaye bube buhabanye cyane n’icyo ryavugaga; maze iyo mirongo iciwemo uduce

ikagorekwa kandi igakoreshwa mu gushyigikira izindi nyigisho zidashingiye ku Ijambo

ry’Imana. Ubuhamya bwatanzwe haruguru bw’uko Amunoni w’umusinzi ari mu ijuru, buhita

bubeshyuzwa n’amagambo asobanutse kandi atarimo urujijo yo mu Byanditswe Byera ko nta

musinzi uzaragwa Ubwami bw’Imana. 9 Uko niko abashidikanya n’abatizera, hamwe

n’abahakanyi bahindura ukuri ibinyoma. Kandi abantu batabarika bayobejwe n’ubwo

bucakura, none ubu bihishe mu rutare rwo kwishuka.

Iyaba byari ukuri koko, ko roho z’abantu bose ziherako zijya mu ijuru mu gihe umwuka

ubavuyemo, noneho twajya twifuza gupfa kuruta kubaho. Benshi bagiye bizera izo nyigisho,

maze bagahita bashyira iherezo ku buzima bwabo. Igihe bagoswe n’amakuba, impagarara, no

gucika intege, byakorohera benshi guca akagozi kangiritse k’ubuzima maze bakigira mu

munezero w’isi izahoraho iteka.

Imana yatanze ibihamya by’ukuri mu Ijambo ryayo ko izahana abica amategeko yayo.

Abishuka ko Imana ari Inyambabazi nyinshi byatuma idasohoza ubutabera bwayo ku

munyabyaha, bakwiye guhanga amaso ku Musaraba w’i Kaluvari gusa. Urupfu rw’Umwana

w’Imana w’umuziranenge ruhamya ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu”, kandi ko kwica

amategeko y’Imana kwose gukwiriye guhabwa igihembo cyako. Kristo utigeze gukora

icyaha, yahindutse icyaha kubw’umuntu. Yikoreye umutwaro w’ibicumuro, ahishwa mu

maso ha Se, kugeza ubwo umutima we waciye maze ubugingo bwe burasandara. Uko

kwitanga kose yabikoreye kugira ngo abanyabyaha bacungurwe. Nta hantu na hamwe

umunyabyaha ashobora guhungira igihano cy’icyaha. Kandi umutima wose wanga kwakira

393

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!