21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

w’ikuzimu uzahora ugurumana iteka ryose. Ariko gukomeza kwemera ko ubusanzwe roho

idapfa, babona nta bundi busobanuro ariko ku iherezo bakemeza ko abantu bose bazakizwa.

Benshi babona imiburo yo muri Bibiliya nk’ibereyeho gutera ubwoba abantu ngo bumvire,

maze ntibabone ko bishobora gusohozwa. Nuko rero, umunyabyaha ashobora kwiberaho

yinezeza, atitaye ku mabwiriza y’Imana, maze ku iherezo, akiringira kuzakirwa n’Imana.

Inyigisho nk’iyo yiratana imbabazi z’Imana, nyamara ikirengagiza ubutabera bwayo, icyayo

ni ukunezeza irari ry’umutima wa kamere kandi igashishikariza abagome kugundira ibibi

byabo.

Kugira ngo herekanwe uburyo abizera ko isi yose izakizwa bagoretse Ibyanditswe Byera

bashaka gushyigikira inyigisho zabo ziyobya, igikenewe gusa ni ugusubira mubyo ubwabo

bivugiye. Mu ishyingurwa ry’umusore utari ufite idini abarirwamo, wari waguye mu

mpanuka, Umubwiriza mpuzamahanga yatoranije isomo ryo mu Byanditswe Byera ku

byerekeye Dawidi ‘’amaze gushira umubabaro n’agahinda kubera urupfu rwa Amunoni,

akumbura Abusalomu cyane.’‘ 8

‘‘Nuko Umubwiriza aravuga ati: “Abantu bahora bambaza bati: Mbese iherezo ry’abava

muri uyu mubiri ari abanyabyaha, bagapfa, ahari se bari mu businzi, bagapfana amakanzu

yabo ariho ibizinga bitukura by’ubwicanyi bakoze bitameshwe, cyangwa bapfuye nk’uyu

musore, batigeze kugira ukwemera cyangwa ngo banezezwe no kuba mu idini ni irihe?

Dushimishwa n’Ibyanditswe, kuko bisubiza icyo kibazo giteye inkeke. Amunoni yari

umunyabyaha ruharwa; yari yaranze kwihana, yari umusinzi, kandi mu businzi niho

bamutsinze. Dawidi yari Umuhanuzi w’Imana; yagombaga kumenya ko Amunoni

azamererwa nabi cyangwa azamererwa neza mu yindi si izaza. Umutima we washakaga

kwerekana iki ? ‘Umutima w’Umwami Dawidi wifuzaga cyane Abusalomu: kuko yari amaze

gushira umubabaro w’urupfu rwa Amunoni.’ ‘‘None se ubu duhereye kuri iyi mvugo twafata

cyemezo ki? Ntabwo ari ukuvuga ko kubabara ubuziraherezo kudafite umwanya mu byo idini

ryizera? Niko biri; kandi dusanga ko hano hari insinzi y’izo mpaka iherekejwe n’umunezero

mwinshi, no kumurikirwa kwinshi, n’ubugiraneza bwinshi bikomoka ku butungane

n’amahoro atagira impinduka kuri bose. Yashize agahinda, abonye umuhungu we yapfuye.

Mbese ni ukubera iki? Ni ukubera ko yarebesheje amaso ya gihanuzi, yashoboye kubona

ikuzo ry’ahazaza kandi abonera kure cyane uwo muhungu we atandukanyijwe n’ibigeragezo,

akize ingoyi y’uburetwa, yejejweho imyanda yose y’icyaha, kandi amaze gutunganywa rwose

no kumurikirwa, yemererwa kuba mu ikoraniro ry’abazamutse mu ijuru n’imyuka inezerewe.

Ibyishimo bya Dawidi byari ibyo uko gukurwa mu mubiri w’icyaha n’imibabaro, umuhungu

we yakundaga, agiye mu cyumba cyo hejuru cyane, aho azamurikirwa n’Umwuka

Muziranenge kuri roho ye icuze umwijima, aho intekerezo ze zizamurikirwa n’ubwenge buva

mu ijuru n’urukundo ruzira iherezo kandi rudapfa, maze noneho agategurirwa kamere nshya

yejejwe yo kwishimira ikiruhuko n’abaraganwa ijuru.’‘

“Dukurikije ibi bitekerezo, twasa nk’abajya kwizera ko agakiza mvajuru ntacyo kadusaba

gukora muri ubu buzima; haba guhinduka k’umutima, cyangwa kwizera cyangwa imyemerere

392

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!