21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

b’abanyakuri, ariko bakaba baratwawe ingamira n’ubucakura bwa Satani. Akabatera

kugoreka amagambo yo mu Byanditswe, bakayasiga ibara bayasobanuza imvugo ikarishye

n’uburyarya bya Satani, ariko bitari iby’Umuremyi wacu. “Umwami Uwiteka aravuga ati:

“Ndirahiye sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha

ahindukira akava mu nzira ye, maze akabaho; nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu

mbi. Kuki mwarinda gupfa?”. 7

Mbese Imana byayungura iki turamutse twemeje ko ishimishwa no kubona abicwa rubozo

ubudatuza; ikanezezwa no kumva kuniha n’imiboroga n’ibitutsi bitewe n’umubabaro

w’ibiremwa byayo yajugunye mu birimi by’umuriro utazima ? Mbese ayo majwi

y’umuborogo yahinduka indirimbo zinejeje mu matwi y’Inyarukundo rutarondoreka? Ibyo

bivuze ko igihano cy’ umubabaro udashira ku banyabyaha, cyajyaga kwerekana uko Imana

yanga icyaha cyo mwanzi watsembye amahoro na gahunda mu isi. Yoo! Mbega igitutsi giteye

ubwoba! Nk’aho urwango Imana yanga icyaha, rwayitera kugihozaho iteka. Kuko, ukurikije

inyigisho z’aba bahanga mu by’iyobokamana, iyica rubozo ‘rihoraho hatarimo ibyiringiro

byo kubabarirwa uzarisha abababazwa, kandi igihe bagize umujinya bagatukana kandi

bagasebanya, bazaba bongera imitwaro y’ibyaha iteka ryose. Icyubahiro cy’Imana

nticyongerwa n’uko gukomeza kubaho no kwiyongera kw’ibyaha muri iyo mibabaro uko

ibihe bihaye ibindi.

Birenze ubushobozi bw’intekerezo za muntu kumenya neza ibibi bituruka ku buhakanyi

buvuga ibyo kubabazwa by’iteka ryose. Idini ya Bibiliya yuzuye urukundo n’ineza,

n’imbabazi ziyisendereye, yijimishijwe n’imigenzo, kandi itwikirizwa iterabwoba. Iyo

twitegereje amabara y’ikinyoma Satani yambitse imico y’Imana, twatangazwa se n’uko

Umuremyi wacu ugira imbabazi nyinshi atinywa, akanegurwa ndetse akanangwa n’abantu?

Intekerezo zishishana z’uburyo abantu batekereza Imana zamaze kwamamara ku isi yose

binyuze mu nyigisho zivugirwa ku ruhimbi zahinduye ibihumbi n’ibihumbi, amamiliyoni

menshi y’abantu ahorana ibibazo by’ubuhakanyi.

Inyigisho yo kubabazwa by’iteka ryose ni imwe mu nyigisho zipfuye zigize ya nzoga

y’ibizira Babuloni yanywesheje amahanga yose. Kuba intumwa za Kristo zikwiriye kwemera

kandi zikamamaza ubwo buhakanyi ku ruhimbi ruziranenge, nabyo ni iyobera rikomeye.

Barihawe na Roma nk’uko bakiriye i sabato y’ibinyoma. Ukuri ni uko icyo kinyoma

cyabwirijwe n’abantu bakomeye kandi beza; ariko umucyo werekeye iyo nyigisho

ntiwabarasiye nk’uko waturasiye. Bazabazwa gusa umucyo wabarasiye mu gihe cyabo; natwe

tuzabazwa uwaturasiye mu gihe cyacu. Nidutera umugongo ibihamya by’Ijambo ry’Imana,

maze tukemera inyigisho zipfuye ngo n’uko basogokuru bacu bazigishije, tuzaba duciriweho

iteka ryaciriwe kuri Babuloni; tuzanywa ku nzoga y’ibizira byayo.

Abagize umubare munini w’abo inyigisho zerekeye kubabazwa by’iteka ryose ryayobeje,

berekejwe mu rindi futi ritandukanye n’iryo. Babona ko Ibyanditswe Byera bigaragaza ko

Imana ari urukundo n’imbabazi, maze ntibizere ko yagenera ibiremwa byayo umuriro

391

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!