21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

uburibwe butangaje bagaragurikira mu birimi by’umuriro ugurumana, Umuremyi wabo

yabitegereza akanezerwa.

Uko niko Satani yiyambura umwambaro we w’ubugizi bwa nabi, akawambika Umuremyi

n’Umugiraneza w’ikiremwamuntu. Ubugizi bwa nabi buturuka kuri Satani. Imana ni

urukundo; kandi ibyo yaremye byose byari bitunganye, biboneye kandi ari iby’igikundiro,

kugeza igihe icyigomeke ruharwa cya mbere cyinjije icyaha. Satani ubwe ni umwanzi woshya

umuntu gukora icyaha, kandi ngo nabishobora amurimbure; maze igihe azaba atagishidikanya

ko yamaze kumuhindura uwe, nibwo azamujugunya mu rwobo yamucukuriye. Iyo abishobora

yajyaga kurundanyiriza ikiremwamuntu uko cyakabaye mu rushundura rwe. Iyo imbaraga

z’ijuru zitahagoboka, nta muhungu cyangwa umukobwa w ‘Adamu wajyaga kurokoka.

Muri iki gihe, Satani arashakisha uko yatsinda abantu nk’uko yatsinze ababyeyi bacu ba

mbere, ubwo yajegezaga icyizere bari bafitiye Umuremyi wabo maze akabatera gushidikanya

ubwenge bw’ubuyobozi bw’Imana, n’ubutabera bw’amategeko yayo. Satani n’intumwa ze

bakwiza hose ko Imana igira nabi kubarusha, kugirango bahishe uburyarya n’ubugome byabo.

Umushukanyi ukomeye yihatira kugereka ubugome bwe buteye ubwoba n’imico ye kuri Data

wo mu ijuru, kugira ngo yerekane ko yamusagariye amwirukana mu ijuru bitewe n’uko yanze

gupfukamira uwo mutegetsi utonesha. Agaragariza isi ko bashobora kugira umudendezo

bayobotse ubutegetsi bwe, kandi uwo mudendezo utandukanye n’ububata bashyizwemo

n’amategeko-shingiro ya Yehova. Uko niko yatekerezaga kuzaba yegukanye abantu

abatandukanyije n’Imana.

Mbega uburyo bihabanye n’urukundo n’imbabazi, ndetse n’uko dutekereza ubutabera,

gukwiza ihame ry’uko abanyabyaha bapfuye bari kubabarizwa mu muriro n’amazuku bihora

bigurumana iteka ryose; kandi kubw’ibyaha byo muri ubu buzima bw’isi y’igihe gito,

bagomba kubabazwa igihe cyose Imana izaba ikiriho. Nanone, izi nyigisho zabwirijwe henshi

kandi na n’ubu ziracyigishwa mu matorero menshi ya Gikristo. Umunyabwenge umwe mu

by’Iyobokamana yaravuze ati:“Kureba abantu bababarizwa mu muriro w’iteka, bizagwiza

umunezero w’abera iteka ryose. Iyo babona abameze nka bo n’abavutse nk’uko nabo bavutse,

bijanditse mu buhanya, maze bakitarura, ibyo bizagaragaza uburyo banezerewe.’‘ Undi

mwanditsi yakoresheje aya magambo: “Ubwo iteka ryo kurimbuka rizaba risutswe ku banze

kumvira, umwotsi wo kubabazwa kwabo uzacumba iteka ryose, uzamuke imbere y’abagiriwe

imbabazi, mu cyimbo cyo kugirira impuhwe abo banyamubabaro, bazavuga bati: “Amen,

Haleluya! Muhimbaze Uwiteka!”

Mbese inyigisho nk’izo zanditswe ku zihe mpapuro mu Ijambo ry’Imana ? Mbese

abacunguwe nibagera mu ijuru ntibazaba bakigira impuhwe n’imbabazi, cyangwa ngo

bagaragarize abantu baremanywe amarangamutima? Mbese ibi ntibihuje n’intekerezo

z’abavuga ko umuntu w’umunyabwenge atagomba kugira amarangamutima cyangwa bikaba

ubugome bwa kinyamaswa? Oya, oya izo si inyigisho zikomoka mu gitabo cy’Imana.

Abanditse ayo magambo yavuzwe mbere hari ubwo baba ari abantu bize, abantu

390

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!