21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Adamu na Eva bamaze gusuzugura Imana, amaso yabo yarahweje babona ubupfu bwabo,

bamenye ikibi, kandi batangira kurya ku mbuto zisharira zo kutumvira.

Hagati mu murima wa Edeni hari igiti cy’ubugingo, imbuto zacyo zari zifite imbaraga

itanga ubugingo buhoraho. Iyo Adamu akomeza kumvira Imana, yajyaga gukomeza kujya

arya ku mbuto zacyo akabaho ubuzira-herezo. Ariko amaze gukora icyaha, yabujijwe kongera

gusoroma ku giti gihesha ubugingo, maze ahinduka uwo gupfa. Iteka ry’Imana ngo: “Uri

umukungugu, mu mukungugu nimwo uzasubira,“nta ryerekezaga ku kuvuga ko ubugingo

bwe buzimye.

Ukudapfa kwasezeranyijwe umuntu biturutse ku kumvira, kwakomwe mu nkokora no

gucumura. Adamu ntiyajyaga kuraga urubyaro rwe icyo adafite; kandi nta byiringiro ubwoko

bwacumuye bwashoboraga kugira, iyo Imana, kubwo igitambo cy’Umwana wayo, itabazanira

ukudapfa hafi yabo. Igihe “urupfu rwageraga ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha, ”

Kristo yazanye ubugingo no kudapfa binyuze mu mucyo w’ubutumwa bwiza.’‘ 4 Kandi muri

Kristo gusa, niho habonerwa ukudapfa. Yesu yaravuze ati:“Uwizera uwo Mwana aba abonye

ubugingo buhoraho: Ariko utumvira uwo Mwana, ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya

w’Imana uguma kuri we.’‘ 5 Umuntu wese akwiriye kuza kwakira iyo migisha adahenzwe

niba agendera mu byo asabwa. “Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha

gukora ibyiza, badacogora baziturwa ubugingo buhoraho.” 6

Uwasezeraniye Adamu ubugingo bitewe gusa no kutumvira, nta wundi utari umushukanyi

ukomeye. Kandi amagambo inzoka yabwiriye Eva mu murima wa Edeni ngo:“Ni ukuri

ntimuzapfa,“yari ikibwirizwa cya mbere cyigishijwe cyo kudapfa k’ubugingo. Nyamara ayo

magambo yakomotse gusa ku bubasha bwa Satani, niyo ajya yumvikanira ku ruhimbi

rw’amatorero ya Gikristo kandi akemerwa n’abantu batagira ingano nk’uko yahise yakirwa

n’ababyeyi bacu ba mbere. Iteka ry’Imana ngo “Ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa”

ryahinduwe ngo, Ubugingo bukora ibyaha ntabwo buzapfa, ahubwo buzahoraho iteka.

Ntidushobora uretse gutangazwa n’ikintu kidasanzwe gituma abantu bizera ibyerekeye

amagambo ya Satani kuruta ay’Imana.

Iyo umuntu aza kwemererwa kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo nyuma yo gukora

icyaha, yajyaga gukomeza kubaho iteka, maze icyaha na cyo kikazahoraho iteka. Ariko

Abakerubi bafite inkota zakaga umuriro bugariye inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo, kandi

nta n’umwe wo mu muryango w ‘Adamu wemererwaga kurenga urwo rubibi ngo abe

yasoroma ku mbuto zitanga ubugingo. Nuko rero, nta munyabyaha ufite kudapfa.

Ariko umuntu amaze gukora icyaha, Satani yategetse abamarayika be kwihatira cyane

cyane gutera mu muntu imyizerere yuko kamere y’abantu ari ukudapfa; maze abantu

nibamara kwemera ubwo buyobe, ku iherezo ba bamarayika babi bazemeza abantu ko

umunyabyaha azahora mu buhanya iteka ryose. Noneho umutware w’umwijima, abinyujije

mu bamarayika be, avuga ko Imana ari inyabukana ihora inzigo, abatayumvira bose ikabaroha

mu muriro utazima, maze bagahora bababazwa n’umujinya wayo bumva; kandi igihe bumva

389

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!