21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Satani ashobora kuzana ibindi bintu bijya gusa n’ukuri kugira ngo ayobye abashaka

kuyoba, badashaka kwizinuka no kwitanga ukuri kubasaba; ariko ntibishoboka ko hagira

n’umwe yafata ku ngufu kandi yifuza nta buryarya kumenya ukuri uko byamera kose. Kristo

niwe Kuri kandi “niwe Mucyo waje mu isi kumurikira umuntu wese.” 8 Mwuka w’ukuri

yoherejwe kuyobora abantu mu kuri kose. Kandi ku bwo ububasha bw’Umwana w’Imana

byanditswe ngo: “Mushake muzabona.” 9 Umuntu wese ukunda gukora ibyo Data ashaka

azamenya ukuri.” 10

Abayoboke ba Yesu bazi bike gusa kubijyanye n’imigambi mibi Satani n’ingabo ze

babafitiye. Nyamara Uwicaye ku ntebe yo mu ijuru, aziganzura ubwo buhenzi bwose kugira

ngo asohoze ibyo yagambiriye kuva kera kose. Uhoraho yemera ko ubwoko bwe bugerwaho

n’ibigeragezo biteye ubwoba, bidatewe n’uko yishimira imibabaro n’uburibwe bahura nabyo,

ahubwo bitewe n’uko ari bwo buryo bw’ingenzi bubageza ku nsinzi iheruka. Kubwo ikuzo

rye, ntashobora kubakingira ibigeragezo; kuko umugambi nyakuri w’ishungura ari

ukubategurira guhangana n’ibitero byose by’umwanzi.

Haba abagome cyangwa abadayimoni ntibabasha gukoma mu nkokora umurimo w’Imana,

cyangwa ngo babuze Imana kuba mu bantu bayo, niba bafite ubushake, bitanze, n’imitima

imenetse, bakatura ibyaha kandi bakitandukanya nabyo, maze bakishyuza amasezerano

y’Imana bizeye. Igishuko cyose, imigambi mibi yose, byaba ku mugaragaro cyangwa mu

ibanga, bishobora guhashywa nta gushidikanya, kuko “atari kubw’ububasha bwawe cyangwa

imbaraga zawe bizagushoboza umurimo wanjye, ahubwo uzawushobozwa na Mwuka

wanjye, niko Uhoraho Nyir’ingabo avuga11.”

“Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba.... “Mbese ninde

uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza?” 12 Ubwo Balamu yirukiraga

ingororano z’igiciro cyinshi yari yasezeranijwe, akajya kuvuma ubwoko bw’Abisirayeli,

kandi akoresheje gutambira Uwiteka ibitambo yashatse kuvuma ubwoko bwe, Umwuka

w’Uwiteka abuza umuvumo gusohoka mu kanwa ka Balamu, ahubwo ahatirwa kuvuga aya

magambo akurikira: “Navuma nte abo Uwiteka atavumye? Kandi narakarira nte abo Uwiteka

atarakariye? Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa. Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!”

Ubwo bongeraga gutamba ibitambo, umuhanuzi mubi yarahamije ati: “Dore nategetswe

kubahesha umugisha, nayo yarawubahaye sinabihindura. Ntihakabeho ibyago mu bakomoka

kuri Yakobo, umubabaro ntukarangwe muri abo Bisirayeli, Uhoraho Imana yabo abe hamwe

na bo, niwe mwami wabo bavugiriza impundu. Nta bupfumu bwagira icyo butwara

abakomoka kuri Yakobo, nta n’umutukiro wafata Abisirayeli. Kuva ubu abantu bazatangara

bati, ‘Dore ibyo Imana yakoreye Abisiraheli! Ku nshuro ya gatatu, igicaniro cyarubatswe,

maze Balamu yongera gushaka kugerageza kuvuma ubwoko bw’Imana. Ariko, Umwuka

w’Imana ahamiriza ubwoko bwe bwatoranyijwe kugira ihirwe akoresheje akanwa

k’Umuhanuzi utarabishakaga kandi acyaha ubupfapfa n’uburyarya by’abanzi babo:

Uzabasabira umugisha wese nawe azawuhabwe, kandi uzabavuma wese na we azavumwe”.

13

386

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!