21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

y’Imana, kuduha ibisubizo by’amasengesho dusenganye kwizera, maze tugahabwa n’ibyo

tutari dukwiriye n’ibyo tutasabye.

Hariho inyigisho zitagira ingano ziyobya abantu n’intekerezo zikabya zaduka mu

matorero ya gikristo. Ntibishoboka kugereranya ingaruka ziteye ubwoba ziterwa no gukuraho

rimwe mu biranga amahame shingiro y’Ijambo ry’Imana. Bake bahangara gukora ibyo,

bahera ku ngingo idakanganye ivuga ukuri bakayihakana. Abenshi bakomeza kwirengagiza

rimwe mu mahame y’ukuri, ejo bakirengagiza irindi, kugeza ubwo bahinduka abapagani

beruye.

Amafuti y’iby’iyobokamana yamamaye, yaroshye benshi mu rujijo igihe bagombaga

kwizera Ibyanditswe Byera. Ntibishoboka ko umuntu yizera inyigisho zimuciraho iteka,

zitarimo ubutabera, imbabazi no kugira neza; kandi igihe abyigishijwe nk’inyigisho za

Bibiliya, yanga kuzakira nk’izikomoka mu Ijambo ry’Imana.

Uwo niwo mugambi Satani yashishikariye gusohoza. Nta kindi yifuza kirenze gukura

ibyiringiro by’abantu ku Mana no ku Ijambo ryayo. Satani niwe mugaba mukuru w’ingabo

z’abashidikanya, kandi akoresha imbaraga ze zose yoshya abantu ngo abigarurire. Ubu

gushidikanya byahindutse ibigezweho. Hariho abantu benshi babona ko Ijambo ry’Imana

atari iryo kwiringirwa nk’uko batiringira Nyiraryo - ari ukubera ko ryamagana icyaha kandi

rikagiciraho iteka. Abadashaka kumvira ibyo ribabwira bahirimbanira guhirika ubuyobozi

bwaryo. Basoma Bibiliya cyangwa bategera amatwi inyigisho zayo nk’uko zivugiwe ku

ruhimbi, bashakisha gusa inenge mu Byanditswe Byera cyangwa mu kibwirizwa. Benshi

bahinduka abapagani kugira ngo bisobanure cyangwa no gutanga impamvu zatumye

birengagiza inshingano. Abandi bigira nyamujyiryanino bitewe n’ubwibone n’ubunebwe.

Bakunda kwiyerekana ubwabo bakora ikintu cyose cyabahesha icyubahiro, n’aho cyaba

kigomba imbaraga cyangwa ubwitange, bagamije kwerekana ko ari ibyamamare mu

by’ubwenge buhambaye, bakabikora banenga Bibiliya. Hari byinshi intekerezo za muntu

zifite aho zigarukira, zitamurikiwe n’ubwenge mvajuru, zidashobora gusobanukirwa; maze

bakaba babonye umwanya wo kunenga Ibyanditswe Byera. Hari benshi bumva ko ibyiza ari

ukuba mu ruhande rw’abatizera cyangwa abafashe impu zombi n’abatizerwa. Nyamara

ucukumbuye neza, usanga bene abo bantu babikorera kwishyira hejuru no kwiyiringira

ubwabo. Benshi banezezwa no kubona muri Bibiliya ijambo bazakoresha baburagiza

ibitekerezo by’abandi. Ku ikubitiro, bamwe banenga kandi bagatekereza ku ruhande rubi,

bashaka gushoza intambara gusa. Ntabwo bamenya ko biboheye ubwabo mu mitego

y’umwanzi. Ariko kuba barihamije ubuhakanyi ku mugaragaro, bumva bagomba

kubushikamamo. Nuko bakifatanya n’abatubaha Imana maze ubwabo bakikingiranira inyuma

y’amarembo ya Paradizo.

Imana yatanze ibihamya bihagije mu ijambo ryayo bigaragaza imico y’ubumana bwayo.

Ukuri gukomeye kwerekeye gucungurwa kwacu kwarahishuwe. Kubwo gufashwa na Mwuka

Muziranenge, wasezeraniwe abamushakana ukuri bose, uko kuri gukwiriye kumenywa

384

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!