Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri bakabona ko amagambo ya Bibiliya atari ayo kwizerwa. Abashidikanya ukuri kw’amagambo yo mu Isezerano rya Kera n’ayo mu Rishya bose barakomeza bakageza n’aho bashidikanya ko Imana ibaho, ahubwo imbaraga z’Ushoborabyose bakazitirira ibyaremwe. Iyo bamaze kugera ahantu nk’aho, ikibasigariye ni ukurekwa bagakubita ku bitare byo gukiranirwa. Niyo mpamvu benshi barorongotana bava mu byizerwa maze bagashukwa n’umwanzi. Abantu barahirimbanira kugira ubwenge burenze ubw’Umuremyi wabo; ubucurabwenge bw’abantu buri kugerageza ngo burebe ko bwavumbura kandi busobanure amayobera adateze kuzigera amenyeshwa abantu na rimwe. Iyaba abantu bashakashakaga uburyo basobanukirwa uko Imana ubwayo yabihishuriye n’imigambi yayo, bajyaga kwerekwa iryo kuzo, icyubahiro, n’imbaraga bya Yehova kugira ngo bamenye neza ko ubwabo ntacyo bashoboye, kandi bakanyurwa n’ibyo bahishuriwe hamwe n’abana babo. Ikintu cy’ingenzi mu byo Satani akoresha mu bushukakanyi bwe, ni ugufatira ibitekerezo by’abantu mu bushakashatsi bwo kwivanga mu byo Imana itaduhishuriye, ndetse no mu byo itashatse ko dusobanukirwa. Icyo ni na cyo cyatumye Lusiferi akurwa k’umwanya we mu ijuru. Ntiyanyuzwe n’uko atamenyeshejwe amabanga yose y’imigambi y’Imana, bituma abona ko icyubahiro n’umurimo yari yarahawe nta gaciro bifite. Kubwo gutera izo mpagarara mu bamarayika yayoboraga, yabateye gucumura. No muri iki gihe Satani arashaka uko yakwigarurira intekerezo z’abantu nk’uko yabigenje mu ijuru kugira ngo abayobye basuzugure amategeko y’ingoma y’Imana. Abadashaka kwemera ukuri kwa Bibiliya gufututse kandi kwahuranyije, bazakomeza kwiruka inyuma y’ibihimbano bibanezeza, kugira ngo bibareme agatima. Uko amahame y’ibya mwuka, kwizinukwa, no kwicisha bugufi yigishwa gahoro, ninako azarushaho kugenda gukendera. Abo bantu batesha agaciro imbaraga z’ubwenge kugira ngo bahaze ibyo kamere zabo zifuza. Abanyabwenge muri bo ni abashakisha mu Byanditswe Byera bicishije bugufi, bafite imitima imenetse kandi basenga kugira ngo bayoborwe n’ijuru, abo ntibazigera bayoba. Satani ahora yiteguye guha umuntu wese icyo umutima we wifuza cyose, maze ubushukanyi bwe bugasimbura ukuri. Uko niko Ubupapa bwabonye imbaraga yo kwigarurira ibitekerezo by’abantu; kandi kubwo kwanga ukuri kuko gusaba kwikorera umusaraba, Abaporotestanti nabo bakurikira iyo nzira. Abirengagiza Ijambo ry’Imana bose, bakanga kwiga amabwiriza shingiro akwiriye, kugira ngo batitandukanya n’isi, bazarekwa kugira ngo birundurire mu buhakanyi buciraho iteka abahakanye itorero ry’ukuri. Ububi ubwo aribwo bwose, buzemerwa n’abanze nkana ukuri kw’Ijambo ry’Imana bose. Uhindishwa umushyitsi n’ikigeragezo kimwe wese, azaba yiteguye kwakira n’ikizakurikiraho. Intumwa Pawulo avuga iby’abantu “batakiriye urukundo rw’Imana ngo bakizwe” agira ati: “Nicyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa bacirweho iteka”. 5 Kubw’aya magambo y’imbuzi tubwiwe, ni ingenzi cyane kwitondera inyigisho duhabwa. 382

Ibintu By'Ukuri Mu ntwaro zikomeye cyane umushukanyi akoresha, harimo inyigisho ziyobya n’ibitangaza by’ibinyoma bikorwa n’imyuka mibi. Yihinduye nka marayika w’umucyo atega imitego mu nzira aho badakeka. Abantu baramutse bize Ijambo ry’Imana kandi basenga bashishikaye kugira ngo babashe gusobanukirwa, Imana ntiyabarekera mu mwijima ngo bemere inyigisho z’ibinyoma. Ariko igihe cyose banze ukuri, baratsindwa bakagwa mu bishuko. Irindi kosa rikomeye, ni inyigisho z’ibinyoma zihakana Ubumana bwa Kristo, zikanahamya ko atanabayeho mbere yuko avukira mu isi. Izo nyigisho zemewe n’abantu benshi bavuga ko bizera Bibiliya, ariko zigahinyuzwa n’amagambo y’Umukiza ubwo yatangazaga isano afitanye na Se, imico y’Ubumana bwe n’uko yahozeho uhereye kera kose. Ibyo ntibyakwemerwa hatabanje kubaho kugoreka Ibyanditswe Byera. Ntabwo bitesha agaciro gusa imyumvire y’umuntu kubyerekeye umurimo wo gucungurwa, ahubwo binarandura ukwizera dusanga muri Bibiliya nk’ihishurwa ryavuye ku Mana. Igihe ibyo bitumye irushaho gutera akaga, binatuma kuyigeraho biruhanya. Niba abantu bahakana ubuhamya bw’Ibyanditswe byahumetswe buvuga ko Kristo ari Imana, kubiganira na bo ntacyo byaba bikimaze, kuko nta ngingo n’imwe yabasha kubibemeza. “Ariko umuntu wa kamere atemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka’‘. 6 Nta n’umwe ugendera muri ayo mafuti ushobora gusobanukirwa n’ukuri kw’imico ya Kristo cyangwa umurimo we, cyangwa ngo amenye n’inama ikomeye y’Imana yo gucungura umuntu. Nanone irindi kosa rigoye kuritahura kandi riteye ingorane, ni ukwihutira gukwiza imyizerere yuko Satani atariho nk’ikiremwa gifite ibikiranga; ko ahubwo iryo zina ryakoreshejwe mu Byanditswe nk’ikigereranyo cy’intekerezo mbi n’irari ry’abantu. Inyigisho yabaye gikwira imenyerewe mu nsengero ni ivuga ko kugaruka kwa Yesu kuri buri muntu ari igihe umuntu wese apfuye, ibyo bikaba ari umutego ugamije guteshura intekerezo z’abantu ku kugaruka kwa Yesu mu cyubahiro ku bicu byo mu ijuru. Hashize imyaka myinshi, Satani avuze aya magambo: “Dore nguyu ari mu cyumba ” kandi abantu benshi bahendwa n’ubwo buriganya. Na none ubwenge bw’isi bwigisha ko isengesho atari ngombwa. Abahanga ko nta gisubizo nyakuri gishobora gutangwa ku isengesho; ko ibyo byaba ari ukwica amategeko y’ibyaremwe, igitangaza, kandi ko nta bitangaza byigeze bibaho. Bavuga ko n’ijuru n’isi bigendera ku mategeko adahinduka kandi n’Imana ubwayo ntiyavuguruza. Bityo rero, bakerekana ko Imana igengwa n’amategeko yayo ubwayo- nk’aho imikorere y’amategeko y’ijuru ishobora kuvutsa umudendezo abaririmo. Bene izo nyigisho zihabanye cyane n’ibihamya byo mu Byanditswe Byera. None se ntibyaba ari ibitangaza Yesu n’intumwa ze bazanye? Uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi ariho, kandi ahora ahengekeye umusaya kumva isengesho risenganywe kwizera nk’igihe yagendagendaga ku isi, ari hagati y’abantu imbona nkubone. Ibigaragara bihuzwa n’ibitagaragara. Ni umwe mu migabane y’umurimo w’inama 383

Ibintu By'Ukuri

Mu ntwaro zikomeye cyane umushukanyi akoresha, harimo inyigisho ziyobya

n’ibitangaza by’ibinyoma bikorwa n’imyuka mibi. Yihinduye nka marayika w’umucyo atega

imitego mu nzira aho badakeka. Abantu baramutse bize Ijambo ry’Imana kandi basenga

bashishikaye kugira ngo babashe gusobanukirwa, Imana ntiyabarekera mu mwijima ngo

bemere inyigisho z’ibinyoma. Ariko igihe cyose banze ukuri, baratsindwa bakagwa mu

bishuko.

Irindi kosa rikomeye, ni inyigisho z’ibinyoma zihakana Ubumana bwa Kristo,

zikanahamya ko atanabayeho mbere yuko avukira mu isi. Izo nyigisho zemewe n’abantu

benshi bavuga ko bizera Bibiliya, ariko zigahinyuzwa n’amagambo y’Umukiza ubwo

yatangazaga isano afitanye na Se, imico y’Ubumana bwe n’uko yahozeho uhereye kera kose.

Ibyo ntibyakwemerwa hatabanje kubaho kugoreka Ibyanditswe Byera. Ntabwo bitesha

agaciro gusa imyumvire y’umuntu kubyerekeye umurimo wo gucungurwa, ahubwo

binarandura ukwizera dusanga muri Bibiliya nk’ihishurwa ryavuye ku Mana. Igihe ibyo

bitumye irushaho gutera akaga, binatuma kuyigeraho biruhanya. Niba abantu bahakana

ubuhamya bw’Ibyanditswe byahumetswe buvuga ko Kristo ari Imana, kubiganira na bo

ntacyo byaba bikimaze, kuko nta ngingo n’imwe yabasha kubibemeza. “Ariko umuntu wa

kamere atemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya

kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka’‘. 6 Nta n’umwe ugendera muri ayo mafuti

ushobora gusobanukirwa n’ukuri kw’imico ya Kristo cyangwa umurimo we, cyangwa ngo

amenye n’inama ikomeye y’Imana yo gucungura umuntu.

Nanone irindi kosa rigoye kuritahura kandi riteye ingorane, ni ukwihutira gukwiza

imyizerere yuko Satani atariho nk’ikiremwa gifite ibikiranga; ko ahubwo iryo zina

ryakoreshejwe mu Byanditswe nk’ikigereranyo cy’intekerezo mbi n’irari ry’abantu.

Inyigisho yabaye gikwira imenyerewe mu nsengero ni ivuga ko kugaruka kwa Yesu kuri

buri muntu ari igihe umuntu wese apfuye, ibyo bikaba ari umutego ugamije guteshura

intekerezo z’abantu ku kugaruka kwa Yesu mu cyubahiro ku bicu byo mu ijuru. Hashize

imyaka myinshi, Satani avuze aya magambo: “Dore nguyu ari mu cyumba ” kandi abantu

benshi bahendwa n’ubwo buriganya.

Na none ubwenge bw’isi bwigisha ko isengesho atari ngombwa. Abahanga ko nta gisubizo

nyakuri gishobora gutangwa ku isengesho; ko ibyo byaba ari ukwica amategeko

y’ibyaremwe, igitangaza, kandi ko nta bitangaza byigeze bibaho. Bavuga ko n’ijuru n’isi

bigendera ku mategeko adahinduka kandi n’Imana ubwayo ntiyavuguruza. Bityo rero,

bakerekana ko Imana igengwa n’amategeko yayo ubwayo- nk’aho imikorere y’amategeko

y’ijuru ishobora kuvutsa umudendezo abaririmo. Bene izo nyigisho zihabanye cyane

n’ibihamya byo mu Byanditswe Byera. None se ntibyaba ari ibitangaza Yesu n’intumwa ze

bazanye? Uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi ariho, kandi ahora ahengekeye umusaya kumva

isengesho risenganywe kwizera nk’igihe yagendagendaga ku isi, ari hagati y’abantu imbona

nkubone. Ibigaragara bihuzwa n’ibitagaragara. Ni umwe mu migabane y’umurimo w’inama

383

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!