21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

bakabona ko amagambo ya Bibiliya atari ayo kwizerwa. Abashidikanya ukuri kw’amagambo

yo mu Isezerano rya Kera n’ayo mu Rishya bose barakomeza bakageza n’aho bashidikanya

ko Imana ibaho, ahubwo imbaraga z’Ushoborabyose bakazitirira ibyaremwe. Iyo bamaze

kugera ahantu nk’aho, ikibasigariye ni ukurekwa bagakubita ku bitare byo gukiranirwa.

Niyo mpamvu benshi barorongotana bava mu byizerwa maze bagashukwa n’umwanzi.

Abantu barahirimbanira kugira ubwenge burenze ubw’Umuremyi wabo; ubucurabwenge

bw’abantu buri kugerageza ngo burebe ko bwavumbura kandi busobanure amayobera adateze

kuzigera amenyeshwa abantu na rimwe. Iyaba abantu bashakashakaga uburyo basobanukirwa

uko Imana ubwayo yabihishuriye n’imigambi yayo, bajyaga kwerekwa iryo kuzo, icyubahiro,

n’imbaraga bya Yehova kugira ngo bamenye neza ko ubwabo ntacyo bashoboye, kandi

bakanyurwa n’ibyo bahishuriwe hamwe n’abana babo.

Ikintu cy’ingenzi mu byo Satani akoresha mu bushukakanyi bwe, ni ugufatira ibitekerezo

by’abantu mu bushakashatsi bwo kwivanga mu byo Imana itaduhishuriye, ndetse no mu byo

itashatse ko dusobanukirwa. Icyo ni na cyo cyatumye Lusiferi akurwa k’umwanya we mu

ijuru. Ntiyanyuzwe n’uko atamenyeshejwe amabanga yose y’imigambi y’Imana, bituma

abona ko icyubahiro n’umurimo yari yarahawe nta gaciro bifite. Kubwo gutera izo mpagarara

mu bamarayika yayoboraga, yabateye gucumura. No muri iki gihe Satani arashaka uko

yakwigarurira intekerezo z’abantu nk’uko yabigenje mu ijuru kugira ngo abayobye

basuzugure amategeko y’ingoma y’Imana.

Abadashaka kwemera ukuri kwa Bibiliya gufututse kandi kwahuranyije, bazakomeza

kwiruka inyuma y’ibihimbano bibanezeza, kugira ngo bibareme agatima. Uko amahame

y’ibya mwuka, kwizinukwa, no kwicisha bugufi yigishwa gahoro, ninako azarushaho

kugenda gukendera. Abo bantu batesha agaciro imbaraga z’ubwenge kugira ngo bahaze ibyo

kamere zabo zifuza. Abanyabwenge muri bo ni abashakisha mu Byanditswe Byera bicishije

bugufi, bafite imitima imenetse kandi basenga kugira ngo bayoborwe n’ijuru, abo ntibazigera

bayoba. Satani ahora yiteguye guha umuntu wese icyo umutima we wifuza cyose, maze

ubushukanyi bwe bugasimbura ukuri. Uko niko Ubupapa bwabonye imbaraga yo kwigarurira

ibitekerezo by’abantu; kandi kubwo kwanga ukuri kuko gusaba kwikorera umusaraba,

Abaporotestanti nabo bakurikira iyo nzira. Abirengagiza Ijambo ry’Imana bose, bakanga

kwiga amabwiriza shingiro akwiriye, kugira ngo batitandukanya n’isi, bazarekwa kugira ngo

birundurire mu buhakanyi buciraho iteka abahakanye itorero ry’ukuri. Ububi ubwo aribwo

bwose, buzemerwa n’abanze nkana ukuri kw’Ijambo ry’Imana bose. Uhindishwa umushyitsi

n’ikigeragezo kimwe wese, azaba yiteguye kwakira n’ikizakurikiraho. Intumwa Pawulo

avuga iby’abantu “batakiriye urukundo rw’Imana ngo bakizwe” agira ati: “Nicyo gituma

Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo

abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa bacirweho iteka”. 5 Kubw’aya magambo

y’imbuzi tubwiwe, ni ingenzi cyane kwitondera inyigisho duhabwa.

382

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!