21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ubutegetsi bwazo buzakurwaho bidatinze. Satani yagize umujinya nk’uwo intare iziritswe,

maze akoresha imbaraga ze zose kura ngo yigarurire imibiri n’imitima by’abantu.

Kuba abantu baterwa n’abadayimoni bigaragarira neza mu Isezerano Rishya. Ababaga

bafashwe n’abadayimoni ntibababazwaga gusa n’indwara zisanzwe zitewe n’ibyo. Yesu yari

asobanukiwe neza n’icyo arwana nacyo, kandi yari azi ko imyuka mibi iriho n’uko ikora.

Icyitegererezo gikomeye cy’umubare, imbaraga n’ubuhendanyi by’abadayimoni, ndetse

n’icy’imbaraga n’imbabazi bya Kristo, byose bigaragarizwa mu Byanditswe igihe yirukanaga

abadayimoni mu muntu i Gadara. Abo banyabyago bari batewe n’abadayimoni, ntibashakaga

ubegera, bikebeshaga ibyuma, bakabira ifuro, bagahirita, bagataka cyane bavuza induru,

bakishwanyagura kandi bakagirira nabi abagerageje kubegera. Imibiri yabo yaraviriranaga,

yarahindanye n’intekerezo zabo zari zarangiritse, byerekanaga uburyo umutware

w’umwijima yanezerwaga. Umwe mu badayimoni wari wateye abantu yarivugiye ati:“Nitwa

Gitero-nyamwinshi kuko turi benshi cyane”. 11Mu ngabo z’Abaroma igitero-nyamwinshi

kimwe cyabaga kigizwe n’umubare w’abasirikare kuva ku bihumbi bitatu kugeza ku bihumbi

bitanu. Ingabo za Satani nazo ziremamo imitwe, kandi umutwe mutoya w’abadayimoni bari

bateye abo bantu babazwe ntibari munsi y’igitero-nyamwinshi kimwe.

Kubwo itegeko rya Yesu, iyo myuka mibi yavuye muri abo bantu, basigara batuje bicaye

ku birenge by’Umukiza, bitonze, bafite ubwenge kandi baguye neza. Ariko abadayimoni

bahawe uburenganzira bwo kuroha umugana w’ingurube mu nyanja; maze abaturage b’i

Gadara babona ko bagize igihombo kubirutisha umugisha yari atanze, maze bituma bahatira

Umukiza waturutse mu ijuru kuva aho. Icyo ni cyo Satani yifuzaga kugeraho. Kuba

barashinjaga Yesu ko afite uruhare mu gihombo cyabo, Satani yabyuririyeho maze yinjiza

inarijye mu mitima y’abo baturage bituma banga kumva amagambo y’Umukiza. Satani

akomeje kurega Abakristo ko aribo bateza igihombo, ubukene n’imibabaro, aho gutunga

urutoki ku gucumura — kuko ariwe nkomoko ndetse n’ingabo ze.

Nyamara umugambi wa Kristo ntiwagwabijwe. Yemereye imyuka mibi kurimbura

umugana w’ingurube kugira ngo acyahe Abayuda boroye ayo matungo zanduye kubwo

gushaka indamu. Iyo Yesu ataza kwirukana abo badayimoni mu bantu, ntibajyaga kuroha

ingurube mu nyanja gusa, ahubwo bajyaga kuzirohanamo n’abashumba bazo ndetse na bene

zo. Kurokoka kw’abashumba na bene izo ngurube kwaturutse gusa ku mbaraga ye n’

imbabazi ze byakoreshejwe kugira ngo abakize. Nuko rero, ibyo byabereheyo kugira ngo

bibere akabarore abigishwa babone imbaraga zikabije z’ubugome bwa Satani agirira abantu

n’inyamaswa. Umukiza yifuzaga ko abigishwa be bamenya umwanzi bagiye kuzasakirana

nawe, kugira ngo batazayobywa kandi bagatsindwa n’uburiganya bwe. Nanone kandi

yashakaga ko abaturage bo muri ako gace bibonera imbaraga ze zica ingoyi z’ububata bwa

Satani zikabohora abo yari yaragize imbohe. Nubwo Yesu ubwe yahavuye, abo bantu

bakorewe igitangaza cyo gukizwa basigaye bahamya imbabazi z’uwo Mugiraneza.

376

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!