21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

bafungiwe muri gereza y’Abanyafilipi; batumwe kuri Pawulo na bagenzi be igihe baterwaga

n’umuraba uteye ubwoba mu ijoro ubwo bari mu nyanja ngari; batumwe gukingura umutima

wa Kaluneliyo kugira ngo yakire ubutumwa bwiza; batumwe kuri Petero ngo ashyire

umusirikare w’umunyamahanga ubutumwa bw’agakiza. Uko niko abamarayika baziranenge

bagiye bakorera abantu b’Imana mu bihe byose.

Buri mwigishwa wa Kristo wese yagenewe Marayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu

ijuru, bakingira abakiranutsi imbaraga z’umubi. Ibyo na Satani yari abizi nicyo cyatumye

avuga ati: ‘Mbese Yobu yubahira Imana ubusa ? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo

atunze byose ?’ 9 Uburyo Imana irinda abantu bayo, bwavuzwe n’Umunyazaburi muri aya

magambo: “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. ”

Umukiza yavuze iby’abamwizera ati:“Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato.

Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru, bahora bareba mu maso ha Data wo mu

ijuru”. 10 Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana, bemererwa guhora imbere

y’Imana ibihe byose.

None rero, ubwo abantu b’Imana bugarijwe n’imbaraga z’ubushukanyi n’ubucakura

bw’umutware w’umwijima utagoheka, bakaba banahanganye n’imbaraga z’imyuka mibi

yose, bafite ubwishingizi butajegajega bwo kurindwa n’abamarayika bo mu ijuru. Ubwo

bwishingizi ntibwatanzwe kuko butari bukenewe. Niba Imana yarahaye abana bayo isezerano

ry’ubuntu n’uburinzi bwayo, ni uko hari ingabo zikomeye z’umubi bagomba gusakirana,

ingabo zitabarika, zikora ubudacogora kandi zabyiyemeje, kandi nta n’umwe ukwiriye

kuyoberwa ubucakura n’imbaraga zayo cyangwa ngo abure kubwirinda.

Iyo myuka mibi mbere na mbere bari ibiremwa biziranenge, bifite kamere, imbaraga

n’ubwiza bihwanye n’ibyo ibiremwa byera byo mu ijuru ari byo ubu byitwa intumwa

z’Imana. Ariko bimaze gucumura, byafatanyirije hamwe gutesha Imana agaciro no kurimbura

umuntu. Bifatanyije na Satani kwigomeka, maze bakirukananwa mu ijuru, bakomeje

gushyigikirana mu ntambara yo kurwanya ubutegetsi bwo mu ijuru uko ibihe byagiye

bisimburana. Ibyanditswe Byera bitubwira ibyo ishyirahamwe ryabo, ubutegetsi bwabo

n’amategeko yabo y’uburyo bwinshi, ubuhanga bwabo, n’ubwicanyi bwabo, n’uburyarya

bwabo, bwo guhungabanya amahoro n’umunezero bya mwenemuntu.

Isezerano rya Kera ryerekana imibereho n’imikorere y’iyo myuka mibi; ariko igihe Kristo

yari mu isi, nibwo imyuka mibi yigaragaje mu mbaraga no mu buryo bukomeye. Kristo

yazanywe no gusohoza umugambi w’inama y’agakiza, ubwo Satani yari yiyemeje

kwigarurira isi yose. Yari yarashoboye gukwiza ibigirwamana mu mpande zose z’isi, usibye

muri Palestina. Icyo gihugu cyonyine umushukanyi atari yarashoboye kwigarurira, nicyo

Yesu yasanzemo abantu, abamurikishiriza umucyo wo mu ijuru. Aho niho imbaraga ebyiri

zihanganye zahiganiraga gutsinda.Yesu yari ateze ibiganza bye byuje urukundo, ararika

abashaka bose kwakira imbabazi n’amahoro bye. Ingabo z’umwijima zibonye ko nta bubasha

busesuye zifite ku isi, kandi zasobanukiwe ko Kristo naramuka ashohoje umurimo we,

375

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!