Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Igice Cya 31 – Umurimo W’Imyuka Mibi Gufatanya kw’ibigaragara n’ibitagaragara byo ku isi, umurimo w’Abamarayika b’Imana, n’imirimo y’imyuka mibi, yahishuwe ku mugaragaro mu Byanditswe Byera, kandi bikaba biruhije kubitandukanya mu mateka ya mwenemuntu. Abantu benshi bakomeje guhakana ko imyuka mibi ibaho, kandi bakizera ko n’Abamarayika baziranenge “bakorera abazaragwa agakiza” ari imyuka y’abapfuye. Nyamara Ibyanditswe Byera ntibyigisha gusa kubaho kw’abamarayika bera n’abamarayika babi, ahubwo binagaragaza n’ibihamya bidashidikanywa by’uko atari imyuka y’a bantu bapfuye. Mbere y’uko umuntu aremwa, Abamarayika bari bariho; kuko igihe Imana yashyiragaho imfatiro z’isi, “inyenyeri zo mu museke zaririmbiye icyarimwe, maze abana b’Imana bose barangura ijwi ry’ibyishimo.” 1 Nyuma y’aho umuntu acumuriye, Abamarayika batumwe kujya kurinda igiti cy’ubugingo, kandi ubwo, ni mbere yuko urupfu rugera ku bantu. Kamere y’abamarayika isumba iy’abantu. Kuko Umunyazaburi yavuze ati: “Wari ugiye kumugira nk’abamarayika, aburaho gato”. 2 Ibyanditswe Byera bitumenyesha ibyo umubare, imbaraga n’ubwiza by’abamarayika n’isano bafitanye n’ubutegetsi bw’Imana, ndetse n’uruhare bafite mu murimo wo gucungura umuntu. “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka isi yose.” 3 Kandi Umuhanuzi aravuga ati: “Ndongera ndareba numva ijwi ry’abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n’ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru.” 4 Daniyeli yeretswe intumwa zo mu ijuru kandi zari ibihumbi bitabarika. Intumwa Pawulo abavuga ko ari “ikoraniro ritabarika”. 5 Umuhanuzi Ezekiyeli avuga ko izo ntumwa z’Imana zagendaga zinyuranamo “kandi zinyaruka nk’umurabyo.” 6 barabagiranishwa n’ikuzo, kandi barihutaga cyane. Marayika wabonekeye ku gituro cy’Umukiza yari “afite mu maso harabagirana, imyambaro ye yeraga nk’urubura”, byatumye abarinzi bagira ubwoba, bahinda umushyitsi “bamera nk’abapfuye.” 7 Igihe Senakeribu, Umwami w’Abasiriya wishyira hejuru, ubwo yatukaga Imana n’izina ryayo, kandi agatera ubwoba Abisiraheli yirata ko agiye kubarimbura, “muri iryo joro Marayika w’Uwiteka amanukana uburakari atsemba ingabo z’Abasiriya ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu, ari abagabo bakomeye, n’abayobozi n’abagaba b’ingabo bose,“ 8 bo mu ngabo za Senakeribu. Nuko asubira mu gihugu cyabo yijimye mu maso kandi akozwe n’isoni. Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana imirimo y’imbabazi. Batumwe kubwira Aburahamu amasezerano y’imigisha; batumwe ku marembo y’i Sodomu kwa Loti umukiranutsi, kugira ngo bamukure mu irimbukiro; batumwe kuri Eliya ubwo yari acitse intege kandi agiye kwicirwa n’inzara mu butayu; batumwe kuri Elisha, bajyana amagare y’umuriro n’amafarashi, igihe umudugudu muto yari arimo wari ugoswe n’abanzi; batumwe kuri Daniyeli, igihe yari mu ngoro y’umwami w’umupagani ashaka ubwenge mvajuru, cyangwa mu gihe bamujugunyaga mu rwobo ngo ahinduke umuhigo w’intare; batumwe kuri Petero ari mu nzu y’imbohe ya Herode yaciriwe urwo gupfa; batumwe ku banyururu bari 374

Ibintu By'Ukuri bafungiwe muri gereza y’Abanyafilipi; batumwe kuri Pawulo na bagenzi be igihe baterwaga n’umuraba uteye ubwoba mu ijoro ubwo bari mu nyanja ngari; batumwe gukingura umutima wa Kaluneliyo kugira ngo yakire ubutumwa bwiza; batumwe kuri Petero ngo ashyire umusirikare w’umunyamahanga ubutumwa bw’agakiza. Uko niko abamarayika baziranenge bagiye bakorera abantu b’Imana mu bihe byose. Buri mwigishwa wa Kristo wese yagenewe Marayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu ijuru, bakingira abakiranutsi imbaraga z’umubi. Ibyo na Satani yari abizi nicyo cyatumye avuga ati: ‘Mbese Yobu yubahira Imana ubusa ? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose ?’ 9 Uburyo Imana irinda abantu bayo, bwavuzwe n’Umunyazaburi muri aya magambo: “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. ” Umukiza yavuze iby’abamwizera ati:“Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru, bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru”. 10 Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana, bemererwa guhora imbere y’Imana ibihe byose. None rero, ubwo abantu b’Imana bugarijwe n’imbaraga z’ubushukanyi n’ubucakura bw’umutware w’umwijima utagoheka, bakaba banahanganye n’imbaraga z’imyuka mibi yose, bafite ubwishingizi butajegajega bwo kurindwa n’abamarayika bo mu ijuru. Ubwo bwishingizi ntibwatanzwe kuko butari bukenewe. Niba Imana yarahaye abana bayo isezerano ry’ubuntu n’uburinzi bwayo, ni uko hari ingabo zikomeye z’umubi bagomba gusakirana, ingabo zitabarika, zikora ubudacogora kandi zabyiyemeje, kandi nta n’umwe ukwiriye kuyoberwa ubucakura n’imbaraga zayo cyangwa ngo abure kubwirinda. Iyo myuka mibi mbere na mbere bari ibiremwa biziranenge, bifite kamere, imbaraga n’ubwiza bihwanye n’ibyo ibiremwa byera byo mu ijuru ari byo ubu byitwa intumwa z’Imana. Ariko bimaze gucumura, byafatanyirije hamwe gutesha Imana agaciro no kurimbura umuntu. Bifatanyije na Satani kwigomeka, maze bakirukananwa mu ijuru, bakomeje gushyigikirana mu ntambara yo kurwanya ubutegetsi bwo mu ijuru uko ibihe byagiye bisimburana. Ibyanditswe Byera bitubwira ibyo ishyirahamwe ryabo, ubutegetsi bwabo n’amategeko yabo y’uburyo bwinshi, ubuhanga bwabo, n’ubwicanyi bwabo, n’uburyarya bwabo, bwo guhungabanya amahoro n’umunezero bya mwenemuntu. Isezerano rya Kera ryerekana imibereho n’imikorere y’iyo myuka mibi; ariko igihe Kristo yari mu isi, nibwo imyuka mibi yigaragaje mu mbaraga no mu buryo bukomeye. Kristo yazanywe no gusohoza umugambi w’inama y’agakiza, ubwo Satani yari yiyemeje kwigarurira isi yose. Yari yarashoboye gukwiza ibigirwamana mu mpande zose z’isi, usibye muri Palestina. Icyo gihugu cyonyine umushukanyi atari yarashoboye kwigarurira, nicyo Yesu yasanzemo abantu, abamurikishiriza umucyo wo mu ijuru. Aho niho imbaraga ebyiri zihanganye zahiganiraga gutsinda.Yesu yari ateze ibiganza bye byuje urukundo, ararika abashaka bose kwakira imbabazi n’amahoro bye. Ingabo z’umwijima zibonye ko nta bubasha busesuye zifite ku isi, kandi zasobanukiwe ko Kristo naramuka ashohoje umurimo we, 375

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 31 – Umurimo W’Imyuka Mibi

Gufatanya kw’ibigaragara n’ibitagaragara byo ku isi, umurimo w’Abamarayika b’Imana,

n’imirimo y’imyuka mibi, yahishuwe ku mugaragaro mu Byanditswe Byera, kandi bikaba

biruhije kubitandukanya mu mateka ya mwenemuntu. Abantu benshi bakomeje guhakana ko

imyuka mibi ibaho, kandi bakizera ko n’Abamarayika baziranenge “bakorera abazaragwa

agakiza” ari imyuka y’abapfuye. Nyamara Ibyanditswe Byera ntibyigisha gusa kubaho

kw’abamarayika bera n’abamarayika babi, ahubwo binagaragaza n’ibihamya

bidashidikanywa by’uko atari imyuka y’a bantu bapfuye.

Mbere y’uko umuntu aremwa, Abamarayika bari bariho; kuko igihe Imana yashyiragaho

imfatiro z’isi, “inyenyeri zo mu museke zaririmbiye icyarimwe, maze abana b’Imana bose

barangura ijwi ry’ibyishimo.” 1 Nyuma y’aho umuntu acumuriye, Abamarayika batumwe

kujya kurinda igiti cy’ubugingo, kandi ubwo, ni mbere yuko urupfu rugera ku bantu. Kamere

y’abamarayika isumba iy’abantu. Kuko Umunyazaburi yavuze ati: “Wari ugiye kumugira

nk’abamarayika, aburaho gato”. 2

Ibyanditswe Byera bitumenyesha ibyo umubare, imbaraga n’ubwiza by’abamarayika

n’isano bafitanye n’ubutegetsi bw’Imana, ndetse n’uruhare bafite mu murimo wo gucungura

umuntu. “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka isi yose.” 3 Kandi

Umuhanuzi aravuga ati: “Ndongera ndareba numva ijwi ry’abamarayika, bari benshi cyane,

ibihumbi n’ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba

bakuru.” 4 Daniyeli yeretswe intumwa zo mu ijuru kandi zari ibihumbi bitabarika. Intumwa

Pawulo abavuga ko ari “ikoraniro ritabarika”. 5 Umuhanuzi Ezekiyeli avuga ko izo ntumwa

z’Imana zagendaga zinyuranamo “kandi zinyaruka nk’umurabyo.” 6 barabagiranishwa

n’ikuzo, kandi barihutaga cyane. Marayika wabonekeye ku gituro cy’Umukiza yari “afite mu

maso harabagirana, imyambaro ye yeraga nk’urubura”, byatumye abarinzi bagira ubwoba,

bahinda umushyitsi “bamera nk’abapfuye.” 7 Igihe Senakeribu, Umwami w’Abasiriya

wishyira hejuru, ubwo yatukaga Imana n’izina ryayo, kandi agatera ubwoba Abisiraheli yirata

ko agiye kubarimbura, “muri iryo joro Marayika w’Uwiteka amanukana uburakari atsemba

ingabo z’Abasiriya ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu, ari abagabo bakomeye,

n’abayobozi n’abagaba b’ingabo bose,“ 8 bo mu ngabo za Senakeribu. Nuko asubira mu

gihugu cyabo yijimye mu maso kandi akozwe n’isoni.

Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana imirimo y’imbabazi. Batumwe kubwira

Aburahamu amasezerano y’imigisha; batumwe ku marembo y’i Sodomu kwa Loti

umukiranutsi, kugira ngo bamukure mu irimbukiro; batumwe kuri Eliya ubwo yari acitse

intege kandi agiye kwicirwa n’inzara mu butayu; batumwe kuri Elisha, bajyana amagare

y’umuriro n’amafarashi, igihe umudugudu muto yari arimo wari ugoswe n’abanzi; batumwe

kuri Daniyeli, igihe yari mu ngoro y’umwami w’umupagani ashaka ubwenge mvajuru,

cyangwa mu gihe bamujugunyaga mu rwobo ngo ahinduke umuhigo w’intare; batumwe kuri

Petero ari mu nzu y’imbohe ya Herode yaciriwe urwo gupfa; batumwe ku banyururu bari

374

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!