21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Kamere y’ubuhendanyi ihora yubikiriye hamwe n’icyitegererezo kibi bamubonana, bituma

ahinduka umwanzi ukomeye w’ubutumwa bwiza bwa Kristo kuruta injiji

n’abatabimenyereye.

Mu masengesho avuye ku mutima w’ubushake no mu kwishingikiriza ku Mana, Salomo

yahawe ubwenge bwatangaje isi yose. Ariko ubwo yari amaze gutera umugongo Isoko

y’imbaraga ze, agatangira kwiringira imbaraga ze bwite, ibishuko byamuciye urwaho maze

biramutsinda. Nuko rero imbaraga itangaje Imana yari yahaye uwo Mwami

w’umunyabwenge kuruta abandi bami bose, yamuhinduye umukozi ukomeye wanga imitima.

Nubwo umwanzi ahora yihatira guhuma intekerezo z’abantu, abakristo ntibakwiriye

kwibagirwa na rimwe ko “badakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo bakirana

n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategetsi b’iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu

ho mu ijuru” 4. Ibyo byanditswe byaburiye abantu b’ibihe byose kugeza no muri iki gihe

cyacu: “Mwirinde ibishindisha, mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare

yivuga ashaka uwo aconcomera.” 5 “Mwambare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe

guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”

Guhera mu gihe cya Adamu kugeza mu gihe cyacu, umwanzi wacu ukomeye yakoresheje

imbaraga ze zose guhata no kurimbura abantu. Ubu arategura intambara ye iheruka yo

kurwanya itorero. Abashaka gukurikira Yesu bose bazashyirwa muri iyo ntambara

y’umwanzi utajya agoheka. Uko umukristo agenda arushaho gukurikiza icyitegererezo

cy’ijuru, niko arushaho kwerekana ko yiteguye guhangana n’ibitero by’umwanzi. Abantu

bose biyeguriye gukorera Imana, bagashaka gutahura ibinyoma by’umwanzi no kwerekana

Kristo imbere y’amahanga, bazashobora gutanga ubuhamya nka Pawulo ubwo yavugaga ibyo

gukorera Uwiteka n’umutima wicisha bugufi, abogoza amarira ari no mu bigeragezo byinshi.

Satani yateze Yesu ngo amugeragereshe ibishuko biteye ubwoba, ariko mu kigeregezo

cyose, umwanzi yaratsinzwe. Izo ntambara zarwanywe ku bwacu; uko gutsinda kwatubereye

inzira yo kunesha. Kristo yiteguye guha umuntu wese ubishaka imbaraga yo gutsinda. Nta

muntu ushobora gutsindwa na Satani atamutije umurindi. Umushukanyi ntafite ububasha bwo

gutegeka ubushake cyangwa guhatira umutima gukora icyaha. Ashobora guteza umubabaro

mu mutima w’uwo bahanganye, ariko ntashobora kumwanduza. Ashobora kumuca intege,

ariko ntashobora kumuhumanya. Kuba Kristo yaratsinze bikwiye gutuma abamwizera bose

kurwana bashikamye urugamba rwo kunesha icyaha na Satani.

373

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!