21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Ntibita kubyo Satani akomeza gukora n’ibyo yagezeho; bagahinyura imiburo y’ubushukanyi

bwe; ariko bagasa n’abatazi ko abaho rwose.

Iyo benshi badasobanukiwe n’ubuhendanyi bwe, uwo mwanzi w’imitima ahora ari maso,

abubikiriye igihe cyose. Yinjira mu byumba by’amazu yose, no mu nzira zo mu midugudu

yacu yose, mu nsengero, mu nama z’ubutegetsi, mu nkiko zica imanza, akabateramo

gushidikanya, akabayobya, akabashukashuka, ahantu hose akangiza imitima myinshi,

agahindanya imibiri y’abagabo, abagore n’abana, agasenya imiryango, akabiba inzangano mu

bantu, kwifuza ubukire, amahane, ubuhendanyi n’ubwicanyi. Maze aho Abakristo bari bagasa

n’ababona ko ibyo byose bituruka ku Mana kandi bigomba kubaho.

Satani akomeje kwihatira kurwanya abantu b’Imana akoresheje gusenya insika zose zari

zibatandukanyije n’isi. Abisirayeli ba kera baguye mu cyaha igihe bivangaga n’amahanga ya

gipagani kandi bari barabibujijwe. Nguko uko n’Abisirayeli bo muri iki gihe baguye. “imana

y’iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ariwe

shusho y’Imana utabatambikira”3 Abatarafata umwanzuro wo gukurikira Yesu, baba

baritangiye kuba abakozi ba Satani. Mu mutima utarahindutse haba harimo gukunda icyaha,

kandi ugahora ugishakira urwitwazo. Naho umutima wahindutse, wanga icyaha urunuka,

kandi uhora uharanira kugitsinda. Iyo Abakristo bahisemo kwifatanya n’abatubaha Imana

kandi batayizera, baba bishyize mu kaga k’ibigeragezo. Satani wiyoberanyije, abarakingiriza

ngo batamubona. Ntibabasha kubona ko bene abo bazababera umutego wo kubashyira mu

kaga; kandi ko igihe cyose bazaba bafatanyije n’ab’isi mu mico, mu magambo, no mu

migenzereze, buhoro buhoro bazakomeza bahume kugeza ubwo bazarindagira.

Gukurikiza imigenzo y’ab’isi bituma isi ihindura itorero; ntibyigera bihindurira isi ku

kwakira Kristo. Kwimenyereza icyaha nta kabuza bigera aho bisa nk’aho kitakiri ikibi.

Uhitamo gufatanya n’abakozi ba Satani, bidatinze, nawe azagera ubwo atagitinya shebuja

wabo. Mu gihe turi mu murimo, tukageragezwa, nk’uko byagenze kuri Daniyeli ari i bwami,

dukwiriye kumenya tudashidikanya ko Imana izaturinda; ariko niba ari twe ubwacu twishyize

mu bigeragezo, bitinde bitebuke tuzatsindwa.

Kenshi na kenshi umushukanyi akorana n’abadakekwaho kuba mu buyobozi bwe. Abafite

ingabire kandi bakagira ubwenge, barishimirwa bagahabwa icyubahiro, nk’aho iyo mico yabo

yaba nk’icyiru cyo kutubaha Imana cyangwa igatuma Imana ibareba neza. Ingabire n’umuco

bishingikirizaho, ni impano z’Imana; ariko iyo bifashwe nk’ibitanga umwanya

w’ubutungane, igihe byakagombye kwegereza abantu Imana, ahubwo bikajyana kure yayo,

ku iherezo bibahindukira umuvumo n’umutego. Ibyo bikomeza kuba kuri benshi batekereza

ko umuntu wese wumvira, mu ruhande rumwe, akwiriye kwifatanya na Kristo. Nta gicumuro

gikomeye kirimo. Ibyo nibyo bikwiriye kuranga imico mbonera ya buri Mukristo wese, kuko

ari byo bimenyekanisha idini y’ukuri; ariko bigomba kwegurirwa Imana, cyangwa se bikaba

imbaraga z’umubi igihe byiraswe. Umuntu ujijutse w’umuhanga kandi w’imigenzereze myiza

wahangara gukora ibiteye isoni, yaba ameze nk’intwaro ityaye cyane mu ntoke za Satani.

372

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!