21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 3 – Umwijima Mu By’Umwuka

Mu rwandiko rwa kabiri intumwa Pawulo yandikiye Abanyatesalonike, yahanuye

iby’ubuyobe bukomeye bwajyaga kuzaba inkurikizi y’ishyirwaho ry’ubutegetsi bw’ubupapa.

Yavuze yeruye ko umunsi wa Kristo utazaza « kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi

urya munyabugome atarahishurwa, ni we mwana wo kurimbuka, ni umubisha wishyira hejuru

y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana,

yiyerekane ko ari Imana.» Byongeye kandi, Pawulo yaburiye abavandimwe be ati:

«amayoberane y’ubugome n’ubu yatangiye gukora.” 2Abatesalonike 2:3, 4, 7.

Ayo “mayoberane y’ubugome,” yatangiye rwihishwa kandi bucece maze nyuma agenda

arushaho gukora ku mugaragaro uko yagendaga agwiza imbaraga kandi yigarurira ibitekerezo

by’abantu, buhoro buhoro yakomeje umurimo wayo w’ubushukanyi no gutuka Imana.

Imigenzo ya gipagani yinjiye mu itorero rya Gikristo mu buryo busa n’ubutagaragara.

Akarengane itorero ryagiriwe n’abapagani katumye hashira igihe abakristo badafite umutima

wo kudohoka ku kwizera kwabo ngo bifatanye n’abapagani kandi ngo bigane imigenzo yabo.

Nyamara aho akarengane karangiriye maze ubukristo bukagera no mu ngoro z’abami, itorero

ryaretse kwicisha bugufi no kwiyoroshya kwa Kristo n’intumwa ze maze rikurikiza kwishyira

imbere n’ubwibone by’abapadiri n’abayobozi b’abapagani; kandi mu cyimbo cyo gukora

ibitegetswe n’Imana rikurikiza inyigisho n’imigenzo byahimbwe n’abantu. Kwihana bya

nyirarureshwa kwa Constantine kwabaye mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane kwanejeje

abantu cyane; maze ingeso mbi z’isi ziherako zinjira mu itorero ziyoberanyije zisa

n’ubutungane. Ubwo konona itorero byariyongereye kandi bikorwa vuba cyane. Ubupagani

bwasaga n’ubwatsinzwe ariko ni bwo bwatsinze. Imikorere yabwo ni yo yategekaga itorero.

Inyigisho zabwo, imihango yabwo, ndetse n’imigenzo yabwo ishingiye ku kwizera imbaraga

z’ubupfumu, byinjijwe mu myizerere no mu misengere y’abiyitaga abayoboke ba Kristo.

Ubwo bwumvikane bw’ubupagani n’Ubukristo bwaje kuvamo gukomera k’

umunyabugome wari warahanuwe ko azarwanya Imana kandi akishyira hejuru yayo. Iyo

mikorere ikomeye y’iyobokamana ry’ibinyoma ni wo murimo ukomeye w’ububasha bwa

Satani, ukaba ugaragaza umuhati agira wo kwiyimika ngo ategeke isi uko abishaka.

Satani yigeze gushaka ko Kristo adohoka ku mahame ye kugira ngo bagirane

ubwumvikane. Yamusanze mu butayu yamugeragerejemo, nuko amaze kumwereka ubwami

bw’isi bwose n’ikuzo ryabwo, amusezeranira kubimuha byose aramutse gusa yemeye

kumvira uwo mutware w’umwijima. Kristo yacyashye uwo mushukanyi wigerejeho ahangara

kumugerageza maze amutegeka kuva aho ari. Nyamara Satani arushaho kugera ku byo

yashakaga iyo ashukishije umuntu ikigeragezo nk’icyo yagerageresheje Yesu. Gushaka

kwibonera indamu n’icyubahiro by’isi byatumye itorero rishaka kwemerwa no gushyigikirwa

n’abakomeye bo ku isi; kandi kuko ryari ryihakanye Kristo, ryohejwe kuyoboka uhagarariye

Satani, ari we mwepisikopi w’i Roma.

30

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!