21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 30 – Urwango Hagati Y’Umuntu Na Satani

“Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe,

ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino”1. Urubanza Imana yaciriye

Satani nyuma yo gucumura k’umuntu, na rwo rwari ubuhanuzi bukomatanya ibihe byose

kugeza ku munsi w’imperuka, kandi bugatunga agatoki ku ntambara ikomeye y’abantu

b’amoko yose yagombaga gutura ku isi.

Imana iravuga iti: “Nzashyira urwango”. Uru rwango si rwa rundi rusanzwe mu bantu.

Ubwo umuntu yicaga amategeko y’Imana, kamere ye yahindutse iyo gukora icyaha, maze

yunga ubumwe na Satani. Ubwo rero mu buryo busanzwe nta rwango rwari rukiri hagati

y’umunyabyaha n’inkomoko y’icyaha. Bombi babaye babi binyuze mu buhakanyi.

Umuhakanyi nta na rimwe aruhuka, keretse amaze kubona abafatanya nawe gukurikiza

icyitegererezo cye. Kubwo iyo mpamvu, abamarayika bacumuye hamwe n’abantu bagomye

bishyize hamwe. Iyo Imana itahagoboka, Satani n’umuntu baba barafatanije kugomera Ijuru;

maze aho guharanira kwanga Satani, ikiremwamuntu cyose uko cyakabaye kigahagurukira

rimwe kurwanya Imana.

Satani yoheje umuntu gukora icyaha nk’uko yoheje abamarayika kugomera Imana, kugira

ngo abone abo bafatanya mu mugambi we wo kurwanya Ijuru. Nta kutumvikana kwari hagati

ye n’abamarayika bagomye kubyerekeranye n’urwango bari bafitiye Kristo; n’ubwo mu bindi

batahuzaga, biyungiye kurwanya ububasha bw’Umutegetsi w’isi n’ijuru. Ariko ubwo Satani

yumvaga itangazo rivuga ko hagati ye n’umugore hagomba kuba urwango ndetse no hagati

y’abazabakomokaho, nibwo yamenye ko umuhati we wose wo guhindanya ishusho ya mwene

muntu uzagira ikiwukoma mu nkokora; ko hari ubwo umuntu yazabashishwa kwiganzura

imbaraga ze.

Urwango Satani yanga ikiremwamuntu rwarabyutse, bitewe n’uko binyuze muri Yesu

Kristo, ikiremwamuntu nicyo shingiro ry’ urukundo n’imbabazi by’Imana. Yifuza kugwabiza

umugambi w’Imana wo gucungura umuntu, gusebya Imana akoresheje guhindanya ibyo

yaremye; yashakaga guteza umubabaro mu ijuru maze isi yose ikuzuramo ibyago no kwiheba.

Kandi yerekana ko ibyo bibi byose bitewe n’uko Imana yaremye umuntu.

Ubuntu bwa Kristo nibwo butera umutima w’umuntu kwanga Satani. Hatabayeho ubu

buntu n’imbaraga bihindura, umuntu yajyaga gukomeza kuba imbohe ya Satani, n’umugaragu

we uhora yiteguye gukora ibyo amutegetse byose. Ariko ihame rishya ryinjiye mu mutima

we, rizana intambara ahahoze amahoro. Imbaraga itangwa na Kristo, ibashisha umuntu

guhangana n’umunyagitugu w’umushukanyi. Umuntu wese wanga icyaha mu cyimbo cyo

kugikunda, umuntu wese urwanya kandi agatsinda ibishuko bigose umutima, aba yerekanye

ko amabwiriza y’ijuru akorera muri we.

Urwango ruri hagati ya Kristo na Satani rwigaragaje cyane igihe isi yakiraga Yesu. Kuba

Abayuda baramwamaganye ntibyatewe n’uko ataje mu isi afite ubutunzi bw’isi, ishusho

370

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!