21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ibirego by’ibinyoma Satani yashinjaga imico y’Imana n’ubutegetsi bwayo, byagaragaye

nk’uko biri. Yari yarareze Imana ko igihe isaba ibiremwa byayo kuyiyoboka no kuyubaha

ngo iba yishakira kwishyira hejuru gusa. Satani yari yaravuze kandi ko Imana isaba abandi

kwitanga ariko yo ntibikore kandi ntigire igitambo itanga. Noneho byari bigaragaye ko kugira

ngo agakiza k’abantu baguye bagahinduka abanyabyaha kagerweho, Umutegetsi w’ijuru n’isi

yatanze igitambo kiruta ibindi urukundo rubasha gutanga kuko “muri Kristo ari mo Imana

yiyungiye n’abari mu isi.” 2Abakorinto 5:19. Na none kandi byagaragaye ko nubwo Lusiferi

yaciriye icyaha icyanzu kubwo gushaka icyubahiro n’isumbwe, Yesu Kristo we yicishije

bugufi, yemera kumvira kugeza ku rupfu kugira ngo arimbure icyaha.

Imana yari yaragaragaje uko yanga amahame y’ubwigomeke. Ijuru ryose ryabonye ukuntu

ubutabera bwayo bwagaragariye haba mu gucira Satani ho iteka no mu gucungura umuntu.

Lusiferi yari yaravuze ko niba amategeko y’Imana adahinduka kandi igihano gikomotse ku

kutayumvira kikaba kitabasha gukurwaho, abica ayo mategeko bose batagomba kugirirwa

ubuntu n’Umuremyi. Yari yaravuze ko inyokomuntu yacumuye itabasha gucungurwa kandi

ko kubera iyo mpamvu abantu babaye umuhigo we afiteho uburenganzira. Nyamara urupfu

rwa Kristo rwabaye ingingo iburanira umuntu idashobora gutsindwa. Igihano cyagenwe

n’amategeko cyahanwe Uwari uhwanye n’Imana, bityo umuntu aba agize umudendezo wo

kwemera ubutungane bwa Kristo, kandi kubw’imibereho yo kwihana no kwicisha bugufi,

abashishwa kunesha imbaraga za Satani nk’uko Umwana w’Imana yanesheje. Uko ni ko

Imana ari intabera nyamara kandi igatsindishiriza abizera Yesu Kristo bose.

Ariko icyazanye Kristo ku isi kuyibabarizwaho no kuyipfiraho ntabwo byari ugusohoza

umugambi wo gucungura umuntu gusa. Yazanywe kandi no “guha amategeko y’Imana

agaciro” no “kuyubahisha.” Ntabwo yazanywe mu isi gusa no kugira ngo abaturage bayo

babone amategeko nk’uko akwiriye gufatwa; ahubwo yanazanwe no kugaragariza isanzure

ryose ko amatageko y’Imana adahinduka. Iyo amategeko y’Imana akurwaho, Umwana

w’Imana ntaba yaratangiye ubugingo bwe kuba impongano y’icyaha cyo kuyagomera.

Urupfu rwa Kristo ruhamya ko amategeko y’Imana adahinduka. Igitambo cyatanzwe kubwo

urukundo rw’Imana n’Umwana wayo kugira ngo abanyabyaha bacungurwe, kigaragariza isi

n’ijuru ko ubutabera n’imbabazi ari byo rufatiro rw’amategeko y’Imana n’ubutegetsi bwayo.

Mu gihe cy’irangizarubanza bizagaragara ko icyaha nta shingiro gifite. Igihe

Umucamanza w’isi yose azabaza Satani ati: “Ni mpamvu ki wanyigometseho kandi ukanyaga

bamwe bo mu bwami bwanjye?” nyirabayazana w’ikibi nta rwitwazo azatanga. Akanwa kose

kazacecekeshwa, kandi abamarayika bose bigometse bazabura icyo bavuga.

Nubwo umusaraba w’i Kaluvari werekana ko amategeko y’Imana adahinduka,

ugaragariza isi n’ijuru n’isanzure ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Mu ijambo Umukiza

yavuze ubwo yapfiraga ku musaraba agira ati: “Birarangiye”, ryasobanuraga ko inzogera ya

nyuma ihamya urupfu rwa Satani ivuze. Intambara ikomeye yari imaze igihe kirekire yari

ifatiwe umwanzuro ubwo, kurandurwa guheruka kw’ikibi kwari kugizwe impamo. Umwana

368

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!