21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

muri gahunda n’amategeko by’ingoma y’Imana habamo impinduka, yabikoze yitwaje ko ibyo

ari ngombwa kugira ngo mu ijuru hakomeze kuba uguhuza n’ubumwe.

Mu mikorere yayo mu guhangana n’icyaha, Imana yakoresheje ubutungane n’ukuri.

Satani we yagombaga gukoresha ibyo Imana itashoboraga gukoresha ari byo: uburyarya

n’ubushukanyi. Yashatse uko agoreka ijambo ry’Imana kandi agaragariza nabi imigambi

y’ubutegetsi bw’Imana imbere y’abamarayika, akavuga ko Imana atari intabera mu

gushyiriraho amategeko n’amabwiriza abaturage bo mu ijuru. Yavugaga kandi ko iyo Imana

isaba ibiremwa byayo kuyiyoboka no kuyumvira, ngo ubwo Imana ubwayo iba yishakira

kwishyira hejuru. Kubw’ibyo rero, byagombaga kugaragazwa imbere y’abaturage bo mu ijuru

n’abo mu yandi masi ko ubutegetsi bw’Imana butabera kandi amategeko yayo atunganye.

Satani yari yaratumye bigaragara ko we ubwe ashaka ko mu isi no mu ijuru n’isanzure ryose

bamererwa neza. Imico nyakuri y’uwo mugome ndetse n’intego ze nyakuri bigomba

kumenywa n’abantu bose. Akwiriye guhabwa igihe cyo kwigaragaza binyuze mu bikorwa

bye bibi.

Amacakubiri imikorere ye yateje mu ijuru, Satani ubwe yayageretse ku mategeko y’Imana

n’ubutegetsi bwayo. Yavuze ko ibibi byose ari ingaruka z’ubutegetsi bw’Imana. Yavugaga

ko umugambi we bwite ari ukurushaho gutunganya amategeko ya Yehova. Kubw’ibyo rero

byari ngombwa ko yerekana uko ibyo atangaza bimeze, kandi akagaragaza n’icyakorwa muri

izo mpinduka yavugaga ko zaba ku mategeko y’Imana. Ibyo akora ubwe ni byo bigomba

kumuciraho iteka. Kuva agitangira, Satani yagiye avuga ko atari kwigomeka. Isi n’ijuru

bigomba kubona uwo mushukanyi ashyizwe ku karubanda.

N’igihe umwanzuro wari umaze gufatwa ko atagikwiriye kuguma mu ijuru, Imana

ntiyahise irimbura Satani. Kubera ko umurimo ukoranywe urukundo ari wo wonyine

wemerwa n’Imana, ukuyubaha no kuyiyoboka kw’ibiremwa byayo bigomba gushingira ku

kwemera ubutabera bwayo no kugira neza kwayo. Kubera ko abaturage bo mu ijuru n’abo mu

yandi masi batari biteguye gusobanukirwa kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo, iyo Satani

arimburwa icyo gihe ntibashoboraga kuzasobanukirwa ubutabera n’imbabazi by’Imana. Iyo

aherako arimburwa, bari kujya bakorera Imana babitewe n’ubwoba aho kuyikorera biturutse

ku rukundo. Amoshya y’umushukanyi ntiyajyaga kuba atsembweho burundu, kandi

n’umwuka w’ubwigomeke ntiwajyaga kuba uranduranywe n’imizi yawo. Ikibi cyagombaga

kurekwa kikabanza gukura. Kubw’ibyiza by’abo mu ijuru no mu isi bose n’abo mu yandi

masi, Satani agomba kubanza gukwiza amahame y’ubugome bwe mu bihe byose, kugira ngo

ibyo arega ubutegetsi bw’Imana bigaragarire abaremwe bose muri kamere yabyo nyakuri no

kugira ngo ubutabera bw’Imana, urukundo rwayo no kudahinduka kw’amategeko yayo bye

kuzigera bigirwaho ikibazo iteka ryose.

Ubwigomeke bwa Satani bwagombaga kubera icyigisho gikomeye abatuye isi n’ijuru bo

mu bihe byose byajyaga kuzakurikiraho, bukaba igihamya gihoraho kigaragaza kamere

y’icyaha n’ingaruka zacyo zishishana. Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Satani, ingaruka

365

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!