21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

inama yo kureka ubwo bugome yarayigoretse ayihinduramo gahunda ze z’ubugambanyi.

Abamarayika bamugiriraga icyizere cyane yari yarabagaragarije ko yarenganyijwe, ko

umwanya yari arimo utubashywe, kandi ko umudendezo we ugiye kugabanywa. Yahereye ku

kugoreka amagambo ya Kristo maze akurikizaho kubeshya, arega Umwana w’Imana ko afite

umugambi wo kumucisha bugufi imbere y’abatuye ijuru. Yanashatse kandi uko yateza

ikibazo hagati ye n’abamarayika bumvira Imana. Abamarayika bose atashoboraga

kwigarurira ngo abashyire mu ruhande rwe, yabareze kutagira icyo bitaho mu bireba abo mu

ijuru. Umurimo mubi we ubwe yakoraga yawugeretse ku bamarayika bakomeje kuba

indahemuka ku Mana. Kandi kugira ngo ashyigikire ikirego yaregaga Imana ko

yamurenganyije, yifashishije kugoreka amagambo n’ibikorwa by’Umuremyi. Byari

umugambo we wo gutera abamarayika gushidikanya akoresheje ingingo z’uburiganya ku

byerekeye imigambi y’Imana. Ikintu cyose cyari cyoroshye cyumvikana yagihinduye

amayobera, kandi kubw’uburyarya atera gushidikanya ku magambo yumvikana yavuzwe na

Yehova. Umwanya wo hejuru yari afite, kandi akaba yari yegereye ubuyobozi bw’Imana,

byatumye ibinyoma bye bigira imbaraga bityo bitera abamarayika benshi kwifatanya na we

mu kugomera ubutegetsi bw’Ijuru.

Imana kubw’ubwenge bwayo, yemereye Satani gukomeza umurimo we kugeza igihe

umwuka w’urwango wagwiriye ugahinduka kwivumbagatanya. Byari ngombwa ko imigambi

ya Satani ikura mu buryo bwuzuye maze kamere nyakuri y’iyo migambi ndetse n’aho

yerekeza bikagaragarira bose. Nk’umukerubi wasizwe, Lusiferi yari yarashyizwe hejuru

cyane; yakundwaga cyane n’abo mu ijuru, kandi bamugiriraga icyizere gikomeye. Ubutegetsi

bw’Imana ntibwagarukiraga gusa ku baturage bo mu ijuru, ahubwo bwarimo n’amasi yose

Imana yaremye; bityo Satani yibwiraga ko nabasha gushora abamarayika bo mu ijuru mu

kugomera Imana, azanabasha kwigarurira andi masi. Yakoresheje uburyarya n’ubucakura

bukomeye kugira ngo afate ibitekerezo by’abo ashaka kugira abayoboke be. Yari afite

imbaraga zikomeye z’ubushukanyi, kandi kubwo kwiyoberanya yitwikiriye ikinyoma, yari

yageze ku ntego ye. Ndetse n’abamarayika bayoboka Imana ntibashoboraga kumenya neza

imico ye cyangwa ngo babone aho ibyo yakoraga byerekeza.

Satani yari yarubashywe cyane, kandi ibyo yakoraga byose byari amayobera ku buryo

byari bikomereye abamarayika gutahura kamere nyakuri y’ibyo yakoraga. Igihe icyaha cyari

kitarakura rwose mu buryo bwuzuye, nticyashoboraga kugaragara ko ari kibi nk’uko cyari

kiri. Kuva mbere hose kugeza ubwo, icyaha nticyari cyaragize umwanya mu isanzure

ryaremwe n’Imana kandi ibiremwa bizira inenge ntibyari bisobanukiwe ka kamere yacyo

n’ububi bwacyo. Ntabwo bashoboraga kumenya ingaruka ziteye ubwoba zari guturuka ku

kwirengagiza amategeko y’Imana. Bigitangira, Satani yari yarahishe umurimo we

awutwikiriza ibisa no kubaha Imana. Yavugaga ko aharanira icyubahiro cy’Imana,

umutekano no guhama by’ubutegetsi bwayo ndetse n’ibyiza by’abo mu ijuru bose. Ubwo

yinjizaga kutanyurwa mu ntekerezo z’abamarayika yayoboraga, yari yaragiye akorana

uburyarya bukomeye yerekana ko ashaka gukura kutanyurwa mu ijuru. Ubwo yasabaga ko

364

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!