21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

agenga iyo ngoma. Imana ishaka ko abo yaremye bose bayikorera mu rukundo — bakayiha

ikuzo biturutse ku kunyurwa n’imico yayo. Ntabwo Imana ishimishwa no guhatira umuntu

kuyubaha, kandi iha abantu bose umudendezo wo kwihitiramo icyo bashaka, kugira ngo

babashe kuyikorera biturutse ku bushake bwabo.

Ariko habayeho umwe wahisemo gukoresha uwo mudendezo nabi. Icyaha cyakomotse ku

wari ukurikiye Kristo, uwari yarahawe ikuzo n’Imana kandi warushaga imbaraga n’ikuzo

abaturage bo mu ijuru. Lusiferi ataracumura, yari umukerubi utwikira, uzira inenge kandi

utunganye rwose. “Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘wari intungane rwose, wuzuye

ubwenge n’ubwiza buhebuje. Wahoze mu Edeni, ya ngobyi y’Imana; umwambaro wawe wari

ibuye ryose ry’igiciro cyinshi. . . Wari warasigiwe kugira ngo ube umukerubi utwikira, kandi

nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagendaga hagati y’amabuye

yaka umuriro. Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho,

kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.’” 699

Lusiferi yajyaga gukomeza kuba inkoramutima ku Mana, agakundwa kandi akubahwa

n’ingabo z’abamarayika bose, agakoresha imbaraga yahawe zigahesha abandi umugisha

kandi zigahesha Umuremyi we ikuzo. Ariko umuhanuzi aravuga ati: “Ubwiza bwawe ni bwo

bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge

bwawe.” (Ezekiyeli 28:17). Ni ruto ni ruto, Lusiferi yageze aho aha intebe icyifuzo cyo

kwikuza. “Wagereranije umutima wawe n’umutima w’Imana.” (Umurongo wa 6).

“Waribwiraga uti: ‘Nzazamuka njye mu ijuru, nkuze intebe yanjye y’ubwami, isumbe

inyenyeri z’Imana’, kandi uti: ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro, . . . nzaba nk’Isumbabyose.”

700 Mu cyimbo cyo guharanira gushyira Imana imbere mu rukundo n’icyubahiro

by’ibiremwa byayo, Lusiferi yashishikariye ko ari we uhabwa icyubahiro kandi agakorerwa

n’abo mu ijuru. Kubwo kwifuza icyubahiro Imana ihoraho yari yarahaye Umwana wayo, uyu

wari umutware w’abamarayika yararikiye ubutware bwari bugenewe Kristo wenyine.

Ijuru ryose ryishimiraga kugaragaza ikuzo ry’Umuremyi no kumusingiza. Igihe Imana

yahabwaga ikuzo ityo, mu ijuru hose hari amahoro n’umunezero. Ariko akajwi kamwe

kanyuranyije n’andi noneho kahungabanyije uguhuza kwari mu ijuru. Kwishyira hejuru,

gucisha ukubiri n’umugambi w’Umuremyi byateye kwikanga ikibi mu bashyiraga imbere

ikuzo ry’Imana. Nuko mu ijuru hateranira inama zo gukebura Lusiferi. Umwana w’Imana

yamweretse ugukomera, ubugwaneza ndetse n’ubutabera bw’Umuremyi, kandi anamwereka

kamere itunganye kandi idahinduka y’amategeko y’Imana. Imana ubwayo ni yo yari

yarashyizeho gahunda ikurikizwa mu ijuru; kandi gucisha ukubiri n’iyo gahunda byatumye

Lusiferi asuzugura Umuremyi we maze yizanira kurimbuka. Nyamara imiburo yakomeje

gutanganwa urukundo n’imbabazi ariko icyo yakoze ni ukumutera kwinangira. Lusiferi

yemereye ishyari yari afitiye Kristo kumuganza, maze arushaho gushikama ku mugambi we.

Kwirata ikuzo yari afite ni byo byamuteye kwifuza umwanya ukomeye. Icyubahiro

gikomeye cyane Lusiferi yari yarahawe n’Imana nk’impano ntiyanyuzwe na cyo kandi

362

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!