21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 29 – Inkomoko Y’Ikibi

Ku bantu benshi, inkomoko y’icyaha n’impamvu kiriho byabaye isoko yo guhera mu

rungabangabo. Iyo babonye ibikorwa by’icyaha n’ingaruka ziteye ubwoba z’amahano

zigikomokaho, bibaza impamvu ibi byose bishobora kubaho mu butegetsi bw’Imana

nyir’ubwenge, imbaraga n’urukundo bitagira iherezo. Aho hari iyobera batabonera

ubusobanuro. Muri uko kutamenya no gushidikanya, barahuma ntibabashe gusobanukirwa

n’ukuri kwahishuwe mu buryo bweruye mu ijambo ry’Imana kandi kwerekeye agakiza

k’abantu. Mu gushakisha ibyerekeranye no kubaho kw’icyaha, hari abantu bashishikarira

gushakira mu byo Imana itahishuye; bityo ntibashobore kubona umuti w’ingorane bafite.

Kubera ko bene abo baba babogamiye mu gushidikanya no kujya impaka n’igihe bitari

ngombwa, bashingira ku kuba badashoboye gukemura ikibazo cyo kubaho kw’icyaha maze

bakabigira urwitwazo rwo guhinyura amagambo yo mu Byanditswe Byera. Nyamara hari

abandi badashobora gusobanukirwa mu buryo bubanyuze n’ikibazo gikomeye cy’icyaha

bitewe n’uko imigenzo n’ubusobanuro bugoretse byateje umwijima inyigisho ya Bibiliya ku

byerekeye imico y’Imana, kamere y’ubutegetsi bwayo n’amahame y’uburyo ifata icyaha.

Ntibishoboka gusobanura inkomoko y’icyaha no kugaragaza impamvu yo kubaho

kwacyo. Nyamara hari byinshi bishobora kumvikana ku byerekeye inkomoko y’icyaha ndetse

n’iherezo ryacyo kugira ngo hagaragazwe neza ubutabera n’ineza yayo mu buryo igenza

icyaha. Nta kintu cyigishwa mu buryo bwumvikana cyane mu Byanditswe Byera cyarusha

ukuri kwerekana ko Imana idafite uruhare mu kubaho kw’icyaha; ko nta gukurwaho

kw’ubuntu bw’Imana, ko nta bidatunganye mu butegetsi bw’Imana ku buryo byaba byarabaye

intandaro yo kwaduka k’ubwigomeke. Icyaha ni umucengezi kandi kubaho kwacyo

ntibishobora gutangirwa impamvu. Ibyacyo ni amayobera, ntawabona uko abisobanura.

Kugitangira urwitwazo ni ukugishyigikira. Haramutse habonetse urwitwazo kuri cyo,

cyangwa hakagaragazwa impamvu yatumye icyaha kibaho, nticyaba kikiri icyaha.

Ubusobanuro bwonyine bw’icyaha dufite ni ubwatanzwe mu ijambo ry’Imana. Rivuga ko

“icyaha ari ukwica amategeko;” ni imikorere y’ihame rirwanya itegeko rikomeye

ry’urukundo kandi ari rwo rufatiro rw’ingoma y’Imana.

Icyaha kitarabaho, mu isi n’ijuru n’isanzure ryose hariho amahoro n’ibyishimo. Ibintu

byose byari bihuje rwose n’ubushake bw’Umuremyi. Gukunda Imana ni byo byari bihebuje

ibindi byose, gukundana ntibyagiraga kubogama. Kristo Jambo, Umwana w’Imana

w’ikinege, yari umwe na Se uhoraho, bahuje kamere, imico n’imigambi. Ni we wenyine gusa

mu isanzure ryose washoboraga kumenya inama n’imigambi by’Imana. Kristo ni we Imana

yaremesheje ibyo mu ijuru byose. “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru

. . . intebe z’ubwami, n’ubwami bwose, n’ubushobozi bwose” (Abakolosayi 1:16); kandi

ab’ijuru bose bubahaga Kristo kimwe na Se.

Kubera ko itegeko ry’urukundo ari ryo rufatiro rw’ingoma y’Imana, umunezero

w’ibiremwa byose wari ushingiye ku guhuza rwose n’amahame akomeye y’ubutungane

361

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!