Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” 698 Intungane n’abanyabyaha bazaba bakiri ku isi bagifite imibereho yabo ipfa. Abantu bazaba bahinga, bubaka, barya kandi banywa, bose batazi ko umwanzuro uhereka kandi utavuguruzwa wamaze gufatirwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mbere y’uko umwuzure uza, Nowa amaze kwinjira mu nkuge, Imana yamukingiraniye mu nkuge kandi abatubahaga Imana nabo bakingiranirwa hanze. Ariko mu gihe cy’iminsi irindwi abantu batari bazi ko iherezo ryabo ryamaze gushyirwaho bakomeje imibereho yabo yo kutagira icyo bitaho, gukunda ibinezeza no guhindura urw’amenyo imiburo yavugaga akaga kari kagiye kubageraho. Umukiza aravuga ati: “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo 24:39. Nk’uko umujura wa nijoro aza bucece, ntawe umubona, ni ko bizaba no ku isaha iheruka izaranga iherezo rya buri wese ndetse no gukurwaho guheruka kw’itangwa ry’imbabazi ku banyabyaha. “Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36. Abarambirwa kuba maso, bakarangamira ibirangaza by’isi bari mu kaga gakomeye. Mu gihe abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo, byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati: “Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27. 360

Ibintu By'Ukuri Igice Cya 29 – Inkomoko Y’Ikibi Ku bantu benshi, inkomoko y’icyaha n’impamvu kiriho byabaye isoko yo guhera mu rungabangabo. Iyo babonye ibikorwa by’icyaha n’ingaruka ziteye ubwoba z’amahano zigikomokaho, bibaza impamvu ibi byose bishobora kubaho mu butegetsi bw’Imana nyir’ubwenge, imbaraga n’urukundo bitagira iherezo. Aho hari iyobera batabonera ubusobanuro. Muri uko kutamenya no gushidikanya, barahuma ntibabashe gusobanukirwa n’ukuri kwahishuwe mu buryo bweruye mu ijambo ry’Imana kandi kwerekeye agakiza k’abantu. Mu gushakisha ibyerekeranye no kubaho kw’icyaha, hari abantu bashishikarira gushakira mu byo Imana itahishuye; bityo ntibashobore kubona umuti w’ingorane bafite. Kubera ko bene abo baba babogamiye mu gushidikanya no kujya impaka n’igihe bitari ngombwa, bashingira ku kuba badashoboye gukemura ikibazo cyo kubaho kw’icyaha maze bakabigira urwitwazo rwo guhinyura amagambo yo mu Byanditswe Byera. Nyamara hari abandi badashobora gusobanukirwa mu buryo bubanyuze n’ikibazo gikomeye cy’icyaha bitewe n’uko imigenzo n’ubusobanuro bugoretse byateje umwijima inyigisho ya Bibiliya ku byerekeye imico y’Imana, kamere y’ubutegetsi bwayo n’amahame y’uburyo ifata icyaha. Ntibishoboka gusobanura inkomoko y’icyaha no kugaragaza impamvu yo kubaho kwacyo. Nyamara hari byinshi bishobora kumvikana ku byerekeye inkomoko y’icyaha ndetse n’iherezo ryacyo kugira ngo hagaragazwe neza ubutabera n’ineza yayo mu buryo igenza icyaha. Nta kintu cyigishwa mu buryo bwumvikana cyane mu Byanditswe Byera cyarusha ukuri kwerekana ko Imana idafite uruhare mu kubaho kw’icyaha; ko nta gukurwaho kw’ubuntu bw’Imana, ko nta bidatunganye mu butegetsi bw’Imana ku buryo byaba byarabaye intandaro yo kwaduka k’ubwigomeke. Icyaha ni umucengezi kandi kubaho kwacyo ntibishobora gutangirwa impamvu. Ibyacyo ni amayobera, ntawabona uko abisobanura. Kugitangira urwitwazo ni ukugishyigikira. Haramutse habonetse urwitwazo kuri cyo, cyangwa hakagaragazwa impamvu yatumye icyaha kibaho, nticyaba kikiri icyaha. Ubusobanuro bwonyine bw’icyaha dufite ni ubwatanzwe mu ijambo ry’Imana. Rivuga ko “icyaha ari ukwica amategeko;” ni imikorere y’ihame rirwanya itegeko rikomeye ry’urukundo kandi ari rwo rufatiro rw’ingoma y’Imana. Icyaha kitarabaho, mu isi n’ijuru n’isanzure ryose hariho amahoro n’ibyishimo. Ibintu byose byari bihuje rwose n’ubushake bw’Umuremyi. Gukunda Imana ni byo byari bihebuje ibindi byose, gukundana ntibyagiraga kubogama. Kristo Jambo, Umwana w’Imana w’ikinege, yari umwe na Se uhoraho, bahuje kamere, imico n’imigambi. Ni we wenyine gusa mu isanzure ryose washoboraga kumenya inama n’imigambi by’Imana. Kristo ni we Imana yaremesheje ibyo mu ijuru byose. “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru . . . intebe z’ubwami, n’ubwami bwose, n’ubushobozi bwose” (Abakolosayi 1:16); kandi ab’ijuru bose bubahaga Kristo kimwe na Se. Kubera ko itegeko ry’urukundo ari ryo rufatiro rw’ingoma y’Imana, umunezero w’ibiremwa byose wari ushingiye ku guhuza rwose n’amahame akomeye y’ubutungane 361

Ibintu By'Ukuri

kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu

Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye

akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera

agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese

ibikwiriye ibyo yakoze.” 698

Intungane n’abanyabyaha bazaba bakiri ku isi bagifite imibereho yabo ipfa. Abantu

bazaba bahinga, bubaka, barya kandi banywa, bose batazi ko umwanzuro uhereka kandi

utavuguruzwa wamaze gufatirwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mbere y’uko umwuzure

uza, Nowa amaze kwinjira mu nkuge, Imana yamukingiraniye mu nkuge kandi abatubahaga

Imana nabo bakingiranirwa hanze. Ariko mu gihe cy’iminsi irindwi abantu batari bazi ko

iherezo ryabo ryamaze gushyirwaho bakomeje imibereho yabo yo kutagira icyo bitaho,

gukunda ibinezeza no guhindura urw’amenyo imiburo yavugaga akaga kari kagiye

kubageraho. Umukiza aravuga ati: “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo

24:39. Nk’uko umujura wa nijoro aza bucece, ntawe umubona, ni ko bizaba no ku isaha

iheruka izaranga iherezo rya buri wese ndetse no gukurwaho guheruka kw’itangwa

ry’imbabazi ku banyabyaha.

“Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36.

Abarambirwa kuba maso, bakarangamira ibirangaza by’isi bari mu kaga gakomeye. Mu gihe

abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza

ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo,

byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati:

“Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27.

360

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!