Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” 698 Intungane n’abanyabyaha bazaba bakiri ku isi bagifite imibereho yabo ipfa. Abantu bazaba bahinga, bubaka, barya kandi banywa, bose batazi ko umwanzuro uhereka kandi utavuguruzwa wamaze gufatirwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mbere y’uko umwuzure uza, Nowa amaze kwinjira mu nkuge, Imana yamukingiraniye mu nkuge kandi abatubahaga Imana nabo bakingiranirwa hanze. Ariko mu gihe cy’iminsi irindwi abantu batari bazi ko iherezo ryabo ryamaze gushyirwaho bakomeje imibereho yabo yo kutagira icyo bitaho, gukunda ibinezeza no guhindura urw’amenyo imiburo yavugaga akaga kari kagiye kubageraho. Umukiza aravuga ati: “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo 24:39. Nk’uko umujura wa nijoro aza bucece, ntawe umubona, ni ko bizaba no ku isaha iheruka izaranga iherezo rya buri wese ndetse no gukurwaho guheruka kw’itangwa ry’imbabazi ku banyabyaha. “Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36. Abarambirwa kuba maso, bakarangamira ibirangaza by’isi bari mu kaga gakomeye. Mu gihe abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo, byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati: “Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27. 360
Ibintu By'Ukuri Igice Cya 29 – Inkomoko Y’Ikibi Ku bantu benshi, inkomoko y’icyaha n’impamvu kiriho byabaye isoko yo guhera mu rungabangabo. Iyo babonye ibikorwa by’icyaha n’ingaruka ziteye ubwoba z’amahano zigikomokaho, bibaza impamvu ibi byose bishobora kubaho mu butegetsi bw’Imana nyir’ubwenge, imbaraga n’urukundo bitagira iherezo. Aho hari iyobera batabonera ubusobanuro. Muri uko kutamenya no gushidikanya, barahuma ntibabashe gusobanukirwa n’ukuri kwahishuwe mu buryo bweruye mu ijambo ry’Imana kandi kwerekeye agakiza k’abantu. Mu gushakisha ibyerekeranye no kubaho kw’icyaha, hari abantu bashishikarira gushakira mu byo Imana itahishuye; bityo ntibashobore kubona umuti w’ingorane bafite. Kubera ko bene abo baba babogamiye mu gushidikanya no kujya impaka n’igihe bitari ngombwa, bashingira ku kuba badashoboye gukemura ikibazo cyo kubaho kw’icyaha maze bakabigira urwitwazo rwo guhinyura amagambo yo mu Byanditswe Byera. Nyamara hari abandi badashobora gusobanukirwa mu buryo bubanyuze n’ikibazo gikomeye cy’icyaha bitewe n’uko imigenzo n’ubusobanuro bugoretse byateje umwijima inyigisho ya Bibiliya ku byerekeye imico y’Imana, kamere y’ubutegetsi bwayo n’amahame y’uburyo ifata icyaha. Ntibishoboka gusobanura inkomoko y’icyaha no kugaragaza impamvu yo kubaho kwacyo. Nyamara hari byinshi bishobora kumvikana ku byerekeye inkomoko y’icyaha ndetse n’iherezo ryacyo kugira ngo hagaragazwe neza ubutabera n’ineza yayo mu buryo igenza icyaha. Nta kintu cyigishwa mu buryo bwumvikana cyane mu Byanditswe Byera cyarusha ukuri kwerekana ko Imana idafite uruhare mu kubaho kw’icyaha; ko nta gukurwaho kw’ubuntu bw’Imana, ko nta bidatunganye mu butegetsi bw’Imana ku buryo byaba byarabaye intandaro yo kwaduka k’ubwigomeke. Icyaha ni umucengezi kandi kubaho kwacyo ntibishobora gutangirwa impamvu. Ibyacyo ni amayobera, ntawabona uko abisobanura. Kugitangira urwitwazo ni ukugishyigikira. Haramutse habonetse urwitwazo kuri cyo, cyangwa hakagaragazwa impamvu yatumye icyaha kibaho, nticyaba kikiri icyaha. Ubusobanuro bwonyine bw’icyaha dufite ni ubwatanzwe mu ijambo ry’Imana. Rivuga ko “icyaha ari ukwica amategeko;” ni imikorere y’ihame rirwanya itegeko rikomeye ry’urukundo kandi ari rwo rufatiro rw’ingoma y’Imana. Icyaha kitarabaho, mu isi n’ijuru n’isanzure ryose hariho amahoro n’ibyishimo. Ibintu byose byari bihuje rwose n’ubushake bw’Umuremyi. Gukunda Imana ni byo byari bihebuje ibindi byose, gukundana ntibyagiraga kubogama. Kristo Jambo, Umwana w’Imana w’ikinege, yari umwe na Se uhoraho, bahuje kamere, imico n’imigambi. Ni we wenyine gusa mu isanzure ryose washoboraga kumenya inama n’imigambi by’Imana. Kristo ni we Imana yaremesheje ibyo mu ijuru byose. “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru . . . intebe z’ubwami, n’ubwami bwose, n’ubushobozi bwose” (Abakolosayi 1:16); kandi ab’ijuru bose bubahaga Kristo kimwe na Se. Kubera ko itegeko ry’urukundo ari ryo rufatiro rw’ingoma y’Imana, umunezero w’ibiremwa byose wari ushingiye ku guhuza rwose n’amahame akomeye y’ubutungane 361
- Page 317 and 318: Ibintu By'Ukuri Uwo ni wo wari umur
- Page 319 and 320: Ibintu By'Ukuri Nk’uko kubwo kwiz
- Page 321 and 322: Ibintu By'Ukuri Uko kuza kwe kandi
- Page 323 and 324: Ibintu By'Ukuri bukwe.” 586 Ariko
- Page 325 and 326: Ibintu By'Ukuri watanzwe ubwo Krist
- Page 327 and 328: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 25 - Amat
- Page 329 and 330: Ibintu By'Ukuri biteguye umunsi w
- Page 331 and 332: Ibintu By'Ukuri Iyo nyamaswa yahawe
- Page 333 and 334: Ibintu By'Ukuri yacyo ndetse n’im
- Page 335 and 336: Ibintu By'Ukuri n’uko bahumeka ni
- Page 337 and 338: Ibintu By'Ukuri w’icyumweru, cyan
- Page 339 and 340: Ibintu By'Ukuri cya Patimosi yabony
- Page 341 and 342: Ibintu By'Ukuri itsinda ry’abibwi
- Page 343 and 344: Ibintu By'Ukuri cy’Isabato? nyama
- Page 345 and 346: Ibintu By'Ukuri Muri iki gihe nk’
- Page 347 and 348: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 27 - Ubub
- Page 349 and 350: Ibintu By'Ukuri Imana. Amasambu n
- Page 351 and 352: Ibintu By'Ukuri naje gukuraho amate
- Page 353 and 354: Ibintu By'Ukuri kumvira ayo mategek
- Page 355 and 356: Ibintu By'Ukuri Nimutyo he kugira u
- Page 357 and 358: Ibintu By'Ukuri gushyigikira umurim
- Page 359 and 360: Ibintu By'Ukuri Izo ni zo mbuto zo
- Page 361 and 362: Ibintu By'Ukuri Ibitabo by’urwibu
- Page 363 and 364: Ibintu By'Ukuri ati: “Unesha, ni
- Page 365 and 366: Ibintu By'Ukuri nk’uko biri byere
- Page 367: Ibintu By'Ukuri kureba uko Satani a
- Page 371 and 372: Ibintu By'Ukuri ntibyamuteye gushim
- Page 373 and 374: Ibintu By'Ukuri muri gahunda n’am
- Page 375 and 376: Ibintu By'Ukuri Ubwo Satani yacibwa
- Page 377 and 378: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarapfuye
- Page 379 and 380: Ibintu By'Ukuri nziza, cyangwa ngo
- Page 381 and 382: Ibintu By'Ukuri Kamere y’ubuhenda
- Page 383 and 384: Ibintu By'Ukuri bafungiwe muri gere
- Page 385 and 386: Ibintu By'Ukuri Ibindi byitegererez
- Page 387 and 388: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 32 - Imit
- Page 389 and 390: Ibintu By'Ukuri gisigaye muri uwo m
- Page 391 and 392: Ibintu By'Ukuri Mu ntwaro zikomeye
- Page 393 and 394: Ibintu By'Ukuri n’umuntu wese ku
- Page 395 and 396: Ibintu By'Ukuri Muri icyo gihe ubwo
- Page 397 and 398: Ibintu By'Ukuri Adamu na Eva bamaze
- Page 399 and 400: Ibintu By'Ukuri b’abanyakuri, ari
- Page 401 and 402: Ibintu By'Ukuri y’iby’idini mur
- Page 403 and 404: Ibintu By'Ukuri ubutabera bwayo, n
- Page 405 and 406: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarandits
- Page 407 and 408: Ibintu By'Ukuri Ariko se igihe Yesu
- Page 409 and 410: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 34 - Mbes
- Page 411 and 412: Ibintu By'Ukuri insanganyamatsiko z
- Page 413 and 414: Ibintu By'Ukuri Imyuka iyobya yihin
- Page 415 and 416: Ibintu By'Ukuri budashidikanywa mu
- Page 417 and 418: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 35 - Inte
Ibintu By'Ukuri

kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu

Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye

akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera

agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese

ibikwiriye ibyo yakoze.” 698

Intungane n’abanyabyaha bazaba bakiri ku isi bagifite imibereho yabo ipfa. Abantu

bazaba bahinga, bubaka, barya kandi banywa, bose batazi ko umwanzuro uhereka kandi

utavuguruzwa wamaze gufatirwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mbere y’uko umwuzure

uza, Nowa amaze kwinjira mu nkuge, Imana yamukingiraniye mu nkuge kandi abatubahaga

Imana nabo bakingiranirwa hanze. Ariko mu gihe cy’iminsi irindwi abantu batari bazi ko

iherezo ryabo ryamaze gushyirwaho bakomeje imibereho yabo yo kutagira icyo bitaho,

gukunda ibinezeza no guhindura urw’amenyo imiburo yavugaga akaga kari kagiye

kubageraho. Umukiza aravuga ati: “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo

24:39. Nk’uko umujura wa nijoro aza bucece, ntawe umubona, ni ko bizaba no ku isaha

iheruka izaranga iherezo rya buri wese ndetse no gukurwaho guheruka kw’itangwa

ry’imbabazi ku banyabyaha.

“Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36.

Abarambirwa kuba maso, bakarangamira ibirangaza by’isi bari mu kaga gakomeye. Mu gihe

abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza

ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo,

byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati:

“Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27.

360