21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

kureba uko Satani abishima hejuru, bakareba uko Satani akwena Kristo n’abamarayika mu

murimo wabo, bakwihutira kwicuza ibyaha byabo no kubizibukira burundu. Satani abinyujije

mu ngeso mbi zo mu mico y’abantu, akora kugira ngo agenge intekerezo zose, kandi azi ko

azabasha kugera ku nsinzi igihe izo ngeso zigundiriwe. Kubw’ibyo, ahora ashaka kuyobya

abayoboke ba Kristo akoresheje ubuhendanyi bwe bukomeye ku buryo gutsinda

bitabashobokera. Nyamara Yesu abasabira yerekana inkovu zo mu biganza bye n’umubiri we

washenjaguwe; maze akabwira abamukurikira bose ati: “Ubuntu bwanjye burabahagije.” 2

Abakorinto 12:9. “Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho, kuko ndi umugwaneza

kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko

kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” 697 Kubw’ibyo rero, nimureke he

kugira umuntu ufata ko ibidatunganye kuri we bitavaho ngo bikire. Imana izatanga kwizera

n’ubuntu maze ibyo bitsindwe.

Ubu turi mu gihe cy’umunsi ukomeye w’impongano. Mu gihe cy’imihango yo ku munsi

w’impongano yakorwaga mu buturo bwera bwo ku isi, iyo umutambyi yabaga ari

guhongerera ubwoko bw’Abisirayeli, bose basabwaga kubabaza imitima yabo babinyujije mu

kwihana ibyaha no kwicisha bugufi imbere y’Umwami Imana kandi uwabaga atabikoze

yacibwaga mu bwoko bwe. Mu buryo nk’ubwo, muri iyi minsi mike isigaye y’igihe

cy’imbabazi, abantu bose bifuza ko amazina yabo adahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo,

bakwiriye kwibabariza imbere y’Imana batewe agahinda n’icyaha kandi bafite kwihana

nyakuri. Bakwiriye kwinira bakisuzuma mu mitima yabo.

Umwuka udafashije kandi w’ubupfapfa ugundiriwe na benshi bavuga ko ari Abakristo

ugomba kurekwa. Imbere y’umuntu wese ushaka gutsinda ingeso mbi zirwanira kugenga

umuntu, hari urugamba rukomeye. Umurimo wo kwitegura ni uw’umuntu wese ku giti cye.

Ntabwo dukirizwa mu matsinda. Ntabwo ubutungane no kwitanga by’umuntu umwe

bishobora gukemura ubukene bw’iyo mico mu wundi muntu. Nubwo amahanga yose agomba

guca mu rubanza imbere y’Imana, ariko Imana izagenzurana ubwitonzi urubanza rw’umuntu

wese nk’aho nta wundi muntu uri ku isi. Umuntu wese azagenzurwa ngo harebwe niba adafite

ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu cyose gisa gityo.

Ibizaba bijyanirana n’irangira ry’umurimo wo guhongerera biratangaje. Uko uwo murimo

ukorwa bifite agaciro gakomeye. Muri iki gihe urubanza ruri gucibwa mu buturo bwera bwo

mu ijuru. Hashize imyaka myinshi uyu murimo ukorwa. Vuba bidatinze ( nta muntu uzi icyo

gihe icyo ari cyo) urwo rubanza ruzagera ku by’abariho. Imibereho yacu igomba kunyuzwa

imbere y’Imana y’igitinyiro. Muri iki gihe kurenza ibindi bihe byose, ni ngombwa ko buri

wese yumvira umuburo w’Umukiza uvuga ati: “Mube maso, musenge: kuko mutazi igihe

ibyo bizasohoreramo.” Mariko 13:33. “Ariko rero, nutaba maso, nzaza nk’umujura, nawe

ntuzamenya igihe nzagutungurira.” Ibyahishuwe 3:3.

Igihe umurimo w’urubanza rw’igenzura uzaba urangiye, iherezo ry’abantu bose rizaba

rizaba ryarafashweho umwanzuro ryaba ari ubugingo cyangwa urupfu. Igihe cy’imbabazi

359

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!