21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ati: “Unesha, ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu

gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.”

“Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu

ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data

uri mu ijuru.” 692

Amatsiko menshi abantu bagira mu gihe baba bategereje imyanzuro y’inkiko zo ku isi

nyamara bahinda umushyitsi, yerekana amatsiko agaragazwa mu nkiko zo mu ijuru igihe

amazina yanditswe mu gitabo cy’ubugingo yongera kugaragazwa imbere y’Umucamanza

w’isi yose. Umuvugizi wo mu ijuru asabira abanesheje kubw’amaraso ye ko babarirwa

ibicumuro byabo, ko bakongera gusubizwa mu rugo rwabo rwa Edeni, bakambikwa

amakamba nk’abaraganwa na we ubutware bwabo bwa mbere. Mika 4:8. Mu muhati mwinshi

Satani yakoresheje kugira ngo ayobye kandi agerageze abantu, yatekerezaga kuburizamo

umugambi Imana yari ifite ubwo yaremaga umuntu. Ariko ubu Kristo asaba ko uwo mugambi

washyirwa mu bikorwa nk’aho abantu batigeze bacumura. Ntabwo asabira ubwoko bwe

kubabarirwa no kugirwa intungane byuzuye gusa, ahubwo anabasabira kugira umugabane ku

ikuzo rye no kwicarana na we ku ntebe ye y’ubwami.

Mu gihe Yesu asabira abakiriye ubuntu bwe, Satani we abarega imbere y’Imana ko bishe

amategeko yayo. Umushukanyi ukomeye yashatse uko yabashora mu gushidikanya, abatere

gutakaza icyizere bafitiye Imana, kubatera kwitandukanya n’urukundo rwayo no kwica

amategeko yayo. Ubu noneho (mu rubanza) yerekana ibyo bakoze mu mibereho yabo,

ibidatunganye mu mico yabo, kuba badasa na Yesu Kristo, kandi bikaba byarabateye

gusuzuguza Umucunguzi wabo, mbese muri make yerekana ibyaha byose yaboheje gukora,

kandi kuby’ibyo Satani avuga ko abo bantu ari abe.

Ntabwo Yesu atanga urwitwazo ku byaha bakoze, ahubwo yerekana ko babyihannye,

akerekana kwizera kwabo maze akabasabira kubababarirwa. Azamura ibiganza bye birimo

inkovu akabyerekana imbere ya Se n’abamarayika bera akavuga ati: Nzi izina rya buri wese.

Nabanditse mu biganza byanjye. “Ibitambo Imana ishima ni imitima imenetse, umutima

umenetse, ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” 693 Naho umurezi w’intore ze

yamuvuzeho ati: “Uwiteka aguhane, yewe Satani! ni koko Uwiteka watoranije Yerusalemu

aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” 694 Kristo azambika indahemuka ze

ubutungane bwe, kugira ngo abashe kubamurikira Se ari “itorero riboneye, ritagira ikizinga

cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu cyose gisa gityo.” Abefeso 5:27. Amazina yabo

aracyanditswe mu gitabo cy’ubugingo, kandi banditsweho ibi ngo: “Bazagendana nanjye

bambaye imyenda yera, kuko babikwiriye.” Ibyahishuwe 3:4.

Nibwo isezerano rishya rizaba risohoye ngo: “Kuko nzababarira gukiranirwa kwabo,

kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya

Isirayeli kizashakwa kibure; n’ibyaha bya Yuda nabyo ntibizaboneka.” 695 “Uwo munsi

ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu

355

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!